Yasuwe : Inshuro 678 |  Ibitekerezo: 1 |  Aho ariho: U Rwanda

Dore impamvu iyimikwa rya Emmanuel Bushayija ritubahirije imihango ya cyami bituma benshi bamwamagana

  


By  HABIMANA   Abdou   | January 11, 2017   saa  10:03:30

Icyemezo cyo gutabariza mu Rwanda Umwami Kigeli V Ndahindurwa, giheruka kwemezwa n’urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’impaka zikomeye hagati ya bamwe bo mu muryango we n’ababanaga na we, gusa haracyavugwa byinshi ku ruhande rw’abatarishimiye umwanzuro w’urukiko bahise bagena umusimbura.

Umugogo wa Kigeli V wagejejwe mu Rwanda kuri uyu wa 9 Mutarama 2017, aho wakiriwe na bamwe mu bagize umuryango we n’abayobozi mu nzego za leta, nyuma y’amezi abiri atanze kuko yasezeye ku Isi kuwa 16 Ukwakira 2016, muri Leta ya Virginia aho yari atuye.

Mu gihe hari hakivugwa ibyo kumutabariza, uwari Umujyanama wa Kigeli V, Boniface Benzinge yasohoye itangazo rivuga ko himitswe umwami mushya Emmanuel Bushayija ugomba gutwara u Rwanda, ibintu bitavugwaho rumwe bitewe n’uburyo byakozwemo.

Bushayija utuye mu Bwongereza kuva mu 2000 ni mwene Theoneste Bushayija mwene Yuhi V Musinga, wavukiye mu Rwanda mu 1960.

Benzinge yavuze ko ubusanzwe usimbura Umwami atangazwa n’Abiru ku itabarizwa ry’umwami uba yaratanze, ariko kubera ko ataribo bari kumwe n’umugogo w’Umwami, “Abiru batangaje ko umusimbura we ari Emmanuel Bushayija”, uwo yari abereye se wabo.

Iri tangazo rivuga ko imihango yo kumwimika igomba gukurikira, ndetse hashingiwe kuri gakondo, uyu watangajwe nk’umwami mushya azafata izina rya Yuhi VI.

Bushayija ni umwe mu batarifuje ko Kigeli V atabarizwa mu Rwanda

Ubwo impande ebyiri zitumvikanaga aho umugogo wa Kigeli V Ndahindurwa uzatabarizwa, zari imbere y’urukiko rwa Virginia, Emmanuel Bushayija w’imyaka 56 ufite n’abana babiri, yari mu bashyigikiye ko atabarizwa ishyanga kuko ngo ‘kuba u Rwanda rutarigeze rwifuza ko ataha nk’umwami ari impamvu ihagije yo gutuma adasubizwayo nyuma yo gutanga’.

Umujyanama w’Umwami, Boniface Benzige we yabwiye BBC ko uretse kwimika umwami hari ibindi bizakurikiraho kuko ibyabaye batabyemera, avuga ko urubanza rwajemo ibintu byinshi birimo n’inzandiko by’umwami byibwe mu nzu ye, byagaragazaga ubusabe bwe ku itabarizwa.

Abajijwe uko Umwami wimitswe azakora n’aho azakorera Benzige yagize ati“ibyo bizavugwa nyuma icyo twabanzaga kureba ni usimbura undi mwami.”

Pasiteri Mpyisi ati ‘sinzi niba umukarani yimika umwami”

Guhera nibura mu 1378 ku ngoma ya Kigeli I Mukobanya kugeza ku ngoma ya nyuma ya Kigeli wa V Ndahindurwa mu 1961, urukurikirane rw’abami rwerekana ko amazina bagiye bafata yahindukaga uhereye kuri Kigeli wakurikirwaga na Mibambwe, Yuhi na Mutara none ho indi nshuro Umwami ukurikira Yuhi akitwa Cyilima.

Ugendeye kuri urwo rukurikirane, abiru nta na rimwe bigeze bakurikiranya Kigeli na Yuhi bisobanuye ko umwami wari gukurikiraho yari kwitwa Mibambwe.

Dore imihango yakorwaga mu kwimika umwami ituma benshi bamagana Emmanuel Bushayija

Hategekimana Joseph umukozi w’ Ikigo cy’Igihugugu cy’Iterambere ishami ry’ubukerarugendo ushinzwe gusobanura amateka y’ahaberaga imihongo yo kwimika umwami, yavuze ko mu kwimika umwami  hakorerwaga imihango  byinshi ndetse itandukanye.

Hategekimana agira ati ”Uyu musozi uriho amateka menshi, kuko ni ho abami bimikirwagwa. Ni ho hari inzu y’Umwami Gihanga wahanze u Rwanda, abami bose b’u Rwanda bahazaga mu mihango yo kwimikwa”.

Yavuze ko hari aho abami bogeraga ”Icyuhagiriro” bamaze kwimikwa, abiru bakazana imitsindo yo koga umwami akayishyira mu mazi, bityo umwami agahabwa n’indi mitsindo azajyana ku ngoro i Nyanza.

Amazi umwami yogaga yabaga yavomwe ku “Iriba rya Nkotsi na Bikara”, iri iriba naryo rikaba amateka yihariye.

Umwami yogeraga mu gikoresho cyabajwe mu giti cy’umwungo gifite imikondo, aho abiru bashyiragamo amazi yo kogeramo.

Nyuma umwami yakorerwaga imihango ku “Giti cy’inyabutatu Nyarwanda “, imihango yasobanuraga ko umwami ari uw’Abanyarwanda, umwami wa rubanda kuko atari umwami w’amoko cyangwa umuryango.

Hatagekimana yakomeje asobanura ko iki “Giti cy’inyabutatu Nyarwanda” kigizwe n’umuvumu wakuze, umusando n’igihondohondo.

Umwami yamaraga koga agatangariza ab’aho ibyo yahawemo amabwiriza ahaberaga inama y’ibwami.Ibi byose kwimika  Emmanuel Bushayija ntibyubahirijwe bishoboka ko abamwimitse batari babizi ikaba intandaro kuri benshi ubu bari kumwamaganira kure.


IZINDI NKURU »

  • Ikoranabuhanga rihanitse rya Amerika ryaba rifitanye isano na za Alien (Ibivejuru)

    Komeza uyisome »

  • Ese Kuki Obama Yafashe Umwanzuro Wo Kurega Trump, Aramurega Iki?

    Komeza uyisome »

  • Amateka : Dore uko John F. Kennedy yemeye misiyo yo kuvanaho Fidel Castro

    Komeza uyisome »


Umwanya wa Comment
                                                                       
  •  

Ibitekerezo byanyu kuri iyi Nkuru
Izina:Emmanuel
umujyi:Daresalam
January 12, 2017
Muje mukenewe izi nkuru zubucukumbuzi ndazikunda. mujye muduhugura kabisa kuko hari ibyo tutamenya impamvu. ubutaha muzadufashe muduhe ingingo abacamanza bo muri amerika bashingiyeho kugirango bazane umugogo w'umwami


Close