Yasuwe : Inshuro 1696 |  Ibitekerezo: 0 |  Aho ariho: Amerika

Korea ya ruguru yabwiye Trump ko ishobora kumwoherereza impano igihe icyo aricyo cyose, Ese iyo mpano ni shyashya?

  


By  Aphrodice   Nshimiyimana   | January 09, 2017   saa  12:56:00

CNN dukesha iyi nkuru  iravuga ko Korea ya ruguru yaburiye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uherutse gutorwa ariwe Donald Trump, ko ngo bashobora kumwoherereza Cadeaux ya missile igihe icyo gihugu cye gikomeje ubwishongore bwagiye bukirangwaho mu myaka ishize.

Mu gihe Donald Trump yishimiraga intsinzi ye, abantu benshi bari biteze kumva niba hari icyo azakora ku mubano wa Leta Zunze ubumwe za Amerika na Korea ya ruguru utarigeze na rimwe ugenda neza mu mateka.

Donald Trump yavuze ko agomba kugirana ibiganiro by’imishyikirano na Korea ya ruguru, dore ko n’ubuyobozi bw’intara ya Pyongyang bwari bwamuhaye ikaze mu gihe azaba yatangiye kwicara muri White house. Gusa ubutumwa Perezida wa Korea ya ruguru yahise yoherereza Trump bwagaragaragamo gukangana gukomeye cyane.

Impamvu nyamukuru y’umujinya w’umurandura nzuzi wa Korea ya ruguru, ngo ni uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Korea y’epfo byakomeje kugenda byivanga muri gahunda ya Koreya ya ruguru y’igerageza ry’ibisasu, kandi nabo bagakora ibisasu byinshi by’ubumara bitwaje ngo bari gucunga Koreya ya ruguru, muri gahunda bise THAAD(Terminal High Altitude Area Defense Systems) Iyi gahunda ngo yagiye irwanya Koreya ya ruguru cyane kandi ikanategurirwamo ibisasu bya kurimbuzi rwihishwa. Ngo mu gihe rero Donald Trump akomeje ingendo nk’iya mugenzi we Barack Obama asimbuye ngo Missile ya Koreya ya ruguru iramugeraho bidatinze.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Korea ya ruguru, kuri uyu wa 09 Mutarama yatangarije CNN ko “Hategerejwe umwanzuro wanyuma wa Perezida Kim Jong Un, hanyuma Nuclear Misille ikohererezwa leta ya Washington DC, igihe idahagaritse imyitwarire yayo kuri DPRK(Democratic People’s Republic of Korea.)”.


IZINDI NKURU »

  • Amerika:Dore agace kamaze imyaka 60 karagizwe ibanga ndetse gateye ubwoba

    Komeza uyisome »

  • Ese Donald Trump azahangana ate n'Abanyafurika binjiye muri Amerika binyuze muri Ambassade ya baringa?

    Komeza uyisome »

  • Dore uko Fidel Castro yahimye Amerika ku mugaragaro Igice cya 4

    Komeza uyisome »


Umwanya wa Comment
                                                                       
  •  

Ibitekerezo byanyu kuri iyi Nkuru
Nta gitekerezo kirajyaho bimburira abandi!

Close