00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na ndacyayisaba   hubert
January 09, 2017   saa  07:33:51

Inzara ya rumanura yaba yarayogoje u rwanda mubuhe buryo

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Rumanura ni imwe mu nzara zayogoje u Rwanda, iyi nzara yabayeho hagati ya 1916-1918.Intambara ya mbere y’Isi irangiye (1914-1918), u Rwanda rwahuye n’inzara ikomeye yayogoje cyane cyane igice cy’Amajyaruguru y’u Rwanda ahitwaga mu Bugoyi, ubu ni mu Ntara yUburengerazuba mu duce twa Rubavu na Nyabihu n’ahandi bituranye.

Kubera ubukana bw’iyi nzara yatangiye gahoro gahoro, abaturage barasuhutse bajya guhingira ibiribwa mu duce tw’Ubushiru, Uburera, no mu Budaha kuko ho babaga bafite ibyo kurya bahunitse byo kuzabarengera mbere y’uko ibindi byera.

Kubera ko Abagoyi batabashaga kubona uko bashyira Abarera ibikoresho nk’imyambi, amasuka n’ibindi ngo bagurane babahe ibyo kurya, byatumwe Abagoyi benshi basonza bituma batangira no gusahura amazu y’abandi.

Uburera nabwo bwaje kunanirwa kwihaza mu biribwa no gusagurira uduce tundi tw’u Rwanda harimo n’Ubugoyi bari baturanye.

Abarera bamaze kubona ko Abagoyi batangiye kujya babasahura, bahisemo gusarura imyaka itarera neza, banga ko Abagoyi bayisarura.

Kuva ubwo inzara yahise itangira. Impunyu zabaga mu Ishyamba ryatandukanyaga Ubugoyi n’Uburera nazo zatangiye kujya zitega abikoreye ibiryo bava mu Burera zikabambura, ibi bituma itumanaho n’ihererekanya ry’ibiribwa rihagarara kubera gutinya kwamburwa ibyabo no kwicwa.

Abagoyi babonye ko inzara ibageze kure, bahisemo kujya bajya gusahura imirima y’Abarera, bakagenda bari mu matsinda manini agamije no kwitabara za mpunyu.

Ibi byatumye ibiribwa byose byibwa ndetse n’imbuto yari yarateganyijwe kuzaterwanayo barayisahura. Abarera bamaze kubona ko nabo bashonje bagannye mu Nduga (Intara y’Amajyeofo y’ubu) gushaka yo ibyo barya bityo inzara iba igeze mu gihugu rwa gati.

Mu gitabo cya Bernard Lugan kitwa :Histoire du Rwanda: De la Préhistoire à nos Jours, ku ipaji ya 326 hagaragaramo Umupadiri witwaga Weckerlé muri 1917 wanditse ati: "Ubu mu Rwanda hari uduce tutihagije mu biribwa kandi abadutuye basuhukira mu tundi duce baturanye gushaka icyo barya. Igiteye impungenge ni uko inzara yatangiriye mu duce dukize tw’igihugu bityo udukennye tukazabura abaduha ibyo kurya nyuma."Nk’uko Lugan yabyanditse, uduce tw’u Rwanda hafi ya twose twagezemo iyi nzara ya Rumanurimbaba. Uduce nka Budaha, Bwishaza, Nduga, Bwanamukari, Kinyaga n’utundi twayogojwe na Rumanura mu mwaka wa 1917.

Lugan avuga ko hari izindi mpamvu zateye Rumanura mu Rwanda harimo n’uko muri Africa hari hakiri uduce twarimo ibisigisigi by’intambara ya mbere y’Isi Yose.

ku Ntambara ya mbere y’Isi mu Rwanda, Capt Wintgens wari uhagarariye Resident w’Ubudage mu Rwanda, yanze ko intambara hagati ye n’Ububiligi ibera mu Rwanda, ahitamo gutera Ababiligi abasanze muri Kongo.

Yatwitse umujyi wa Goma, afata n’Ikirwa cy Idjwi. Yashinze ibirindiro ku Gisenyi no ku mpande zombi z’Umugezi wa Sebeya ku misozi ya Nengo na Rubavu.

Ibi ariko ntibyabujije ingabo z’Ababiligi kotsa igitutu Abadage ba Capt Wintgens kandi ni mu gihe kuko babarushaga intwaro ndetse n’ubwinshi bw’abasirikare.

Ingabo z’Ubudage zashakaga kwigarurira uduce twose tw’Amajyaruguru y’Uburengerazuba( Ubugoyi n’Uburera ) ndetse n’Amajyepfo yo hagati( Nduga)kandi barabishoboye.

Kubera iyi ntambara, za nyakatsi zaratwitswe. Abari bahanganye batwitse urutoki( aho bateye insina nyinshi) bararutsemba bagamije kubuza abanzi babo kwihishamo.

Ibi nabyo byongereye ubukana bw’iyi nzara. Iyi ntambara yamaze hafi imyaka ibiri ariko muri 1916, ingabo z’Ababiligi zinjiye mu Rwanda zinyuze mu gace kari karigaruriwe n’Abongereza bituma Abadage bahunga bava mu Bugoyi ariko basiga basahuye ndetse batwara bunyago abagabo bo kubatwaza ibiribwa n’ibikoresho.

Bamwe muri aba bagabo bashoboye gucika bajya mu mashyamba yari hafi aho.

Nyuma gato Ababiligi batangiye guhumuriza abaturage batangira kuva mu bwihisho baza mu ngo zabo.

Abatahutse bageze mu ngo zabo bahuye n’akaga. Haguye imvura nyinshi ituma n’imyaka yari yarasigaye ibora kubera amazi menshi kandi n’ibigega byarangiritse cyane.

Mu kiganiro Bernard Lugan yagiranye na R.P.Soubielle muri 1917 wari utuye ku Nyundo yagarutse ku bibazo byatewe na bamwe mu batware harimo uwitwa Rwakadigi wayoboraga Ubugoyi.

Uyu mutware yahoranye amazu menshi n’inka nyinshi mu Bugoyi no mu Nduga. Inzara ibaye abantu barabisahuye.

Ababiligi bamaze kugarura agahenge, Rwakadigi yategetse abantu bose bagize uruhare mu kumwiba ibye ko bagamba gukora imirimo y’ingufu bakubaka amazu ye n’ibigega bye basenye, abandi abirukana mu mirima y’intoki ze bajya kwangara.
Rwakadigi yigaruriye ku ngufu ibihingwa by’abaturage be, ibi bituma abari bafite ibyo basigaranye byo kubatunga byigarurirwa na Rwakadigi ku ngufu bo inzara irabica.

Hari inzara nyinshi zabaye mu Rwanda. Nk’uko byanditswe na Dantès Singiza mu gitabo cye: La Famine Ruzagayura, (Rwanda, 1943-1944) Causes ,Conséquences et reactions des autorités ku ipaji ya 8 hagaragara ko mu Rwanda habaye inzara nyinshi zikurikira: Rukungugu, Ruyaga, Rwakabaga, Rumanura, Rwakayihura, Ruzagayura, kandi buri imwe muri izi yahabwaga izina runaka bitewe n’agace yabaga yagezemo.

Nyuma ya Rumanura haje gukurikiraho inzara yiswe Ruzagayura. Iyi nayo yaje ari kabutindi ihitana abantu benshi nk’uko tuzayibagezaho munkuru yacu itaha.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-01-09 1399

Ese Amerika koko yavumbuwe na Christoph Colombus cyangwa ni Aba MAYA?
Soma Birambuye
...

2017-01-04 313

Amerika:Dore agace kamaze imyaka 60 karagizwe ibanga ndetse gateye ubwoba
Soma Birambuye
...

2017-01-04 1513

Menya Ahantu Muntu Atemerewe Gukandagira Kuri iyi Si. Ese Ni He? Kubera iki?
Soma Birambuye
...

2017-01-03 775

Ese Donald Trump azahangana ate n'Abanyafurika binjiye muri Amerika binyuze muri Ambassade ya baringa?
Soma Birambuye
...

2017-01-02 2445

Umujyi Wavumbuwe Muri Egypte Wabaye Ikimenyetso Gikomeye ku Mateka Y'isi.Irebere.
Soma Birambuye
...

2016-12-27 521

Dore uko Fidel Castro yahimye Amerika ku mugaragaro Igice cya 4
Soma Birambuye
...

2016-12-26 393

Aha hantu ku isi hagizwe ibanga mu bihakorerwa n'uko abahatuye babayeho
Soma Birambuye
...

2016-12-26 1366

Amasasu yumvikanye ahuriye he n'impamvu y'inkongi yibasiye gereza ya 1930
Soma Birambuye
...

2016-12-26 249

Boxing day ni iki? kuki tuyizihiza?
Soma Birambuye
...

2016-12-23 1016

Airforce one ishobora kuzenguruka kimwe cya 2 cy'isi idahagaze ifasha iki USA mugisirikare
Soma Birambuye
...

2016-12-21 263

Ngo ikibazo Cy'Inkwano iri hejuru Gituma abasore Bahitamo Ubutinganyi! Isomere.
Soma Birambuye
...

2016-12-20 1960

Ese Ntiwakwibaza Impamvu Amerika Itegeka Isi,Ndetse Ikivanga Muri Politiki Z’Ibihugu?
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha