Yasuwe : Inshuro 1317 |  Ibitekerezo: 1 |  Aho ariho: Amerika

Ese Amerika koko yavumbuwe na Christoph Colombus cyangwa ni Aba MAYA?

  


By  NDAYISABYE   Adrien   | January 09, 2017   saa  04:15:41

Nyuma y’uko uwitwa Christoph  Colombus ashinze ibirenge ku butaka bwa Amerika mu mwaka wa 1492, yibwiragako iyo yafataga nk’isi nshya yaravumbuye icyo gihe, hari bamwe mu bari bahamaze imyaka myinshi batuye kuri ubu butaka harimo abitwa Maya, Aztec ndetse na bo bise Incas.

Mu gihe hirya no hino ku isi bumwe mu bwami bwari bw’ugarijwe n’ibibazo byinshi, umugabane wa Amerika nk’uko amateka abitubwira avugako ari hamwe mu hatuwe n'abaturage baturutse ku mu gabane wa Asia, bambutse ikiswe Bering Land Bridge. Gusa nk'uko bigarukwaho n’abatari bake bavugako muraba bimukira bazaga ku mugabane wa Amerika babaga baturutse ahantu hatandukanye ko bamwe mu bantu bambere bahatuye mu myaka 13,500 ishize, gusa ntibigeze batura ahantu hamwe by’umwihariko bagiye bashinga imiryango(tribes) itandukanye aha twavuga nka Oneida, Mohawk, Seneca, Cayuga ndetse na Mohegan zose zari zitunzwe no guhiga ndetse n’imbuto mu mashyamba atandukanye agaragara kuri uyu mugabane. 

 Civilizasiyo ya ba Maya

Abamaya ni bamwe mubaturage bazwi ko batuye ku butaka bwafatwaga nk’isi nshya. Aha ni hagati 250 A.D ndetse no muri 650 A.D. Aha kuri ubu ni muri Amerika yo hagati by’umwihariko Mexico, iyi civilization ya bamaya ifatwa nk’imwe muzabayeho ku isi bitewe n’uburyo muriyo myaka icyo twakita nkiterambere bari barimo doreko abahanga bakigendera kubyo bakoze ari benshi cyane by’umwihariko ku bijyanye no gushyiraho ingenga bihe (calendrics), udushya mu mibare(mathematics) ndetse ni bijyanye n’ikirere(Astronomy). Ntabwo ari ubu buhanga gusa bari bihariye n’uko bari barateyimbere mu kwandika munyandiko izwi Pictograph bibatandukanya n’abandi.

Kugera mukinyejana cya 6 A.D, civilization ya Maya yari iteye imbere mu buhinzi, ububumbyi ndetse n’ibindi bikorwa bya gakondo gusa benshi bibaza impamvu iyi sosiyete uburyo yaje kugwa ahayinga mu cyinyejana cya 9.

Gusa ngo abamaya kuba bari baherereye muri Amerika yo hagati kuri ubu by’umwihariko bivugwa ko ari ahitwa Yucatan Peninsula ndetse uyu munsi ni muri Guatemala, Belize ndetse n’igice cy’intara ya Mexican izwi nka Tabasco, uburengerazuba bwa Honduras ndetse na El Salvador.

Iyi civilization uko yagiye itera imbere ni nako yagiye igira imigi itandukanye yari ikomeye by’umwihariko mu mwaka wa 250 A.D. Dore ko yaje kugira isaga 40 harimo iyi ikurikira Tikal, Uaxactún, Copán, Bonampak, Dos Pilas, Calakmul, Palenque ndetse Río Bec n’iyindi gusa ngo byibuze wasangaga buri mugi ufite abaturage bari hagati y’ibihumbi 5000 ndetse 50,000. Mu gihe baje ku zamuka abaturage b’iyi civilizasiyo bagera kuri miriyoni 2,000,000.

Gusa muri bimwe mubikiranga amateka ya bamaya twavuga ibizwi nk’ingoro, (palaces) piramide(Pyramids), insengero(temples). Aha umubare wabari bagize ubu bwami bwa ba Maya bari batunzwe n’ubuhinzi.

Mubijyanye n’ukwizera Abamaya bari bazwi mu kuramya imana zitandukanye (polytheist), aha twavuga imana nk’imana y’izuba (god of the sun), imana y’ukwezi (god the moon), imana y’imvura (god of rain) ndetse n’imana ya corn. Gusa nk’uko tubizi hirya no hino ku isi, sivilizasiyo ya Maya yari iyobowe n’umwami cyangwa icyiswe “kuhul ajaw” (holy lords), mu gihe gusimbura umwami byabaga ari uruhererekane rw’abamukomokagaho (hereditary succession) ni uko byari bimeze mu muco wabo.


IZINDI NKURU »


Umwanya wa Comment
                                                                       
  •  

Ibitekerezo byanyu kuri iyi Nkuru
Izina:Mike
umujyi:Kigali
January 10, 2017
C'est vraiment bon! Muducukumburire ibindi byaranze abamaya


Close