Yasuwe : Inshuro 474 |  Ibitekerezo: 1 |  Aho ariho: Isi muri Rusange

Ese Ujya Wibaza Impamvu uri umukobwa Mwiza Ariko Ntukundwe? Dore Ikibitera.

  


By  Leonce   Ukurikiyimfura   | January 07, 2017   saa  07:30:31

Buriya abantu benshi bagira uko bahitamo cyane kubijyanye n’uwo bakwiye gukunda cyangwa uwo babana nawe, rero usanga abahungu bajya guhitamo inshuti bakareba isura y’umuntu, uburyo yambara, aho akomoka ndetse n’uburyo agaragara. Ariko muby’ukuri uzaba wibeshye cyane nujya guhitamo umukobwa mukundana ukagendera kuri ibyo twavuze haruguru mu guhitamo inshuti muzarambana. Hano twabateguriye inama zagufasha uri umukobwa kugirango umuhungu wese ukubonye yumve yifuje kukgira inshuti.

1Ntago wiyitaho: Ndakeka umuntu wese uzakubona wikozeho mbese wafashe neza umubiri wawe ukagerageza kwisiga amavuta meza ku ruhu rwawe ndetse n’imibavu burya aba ari ingenzi kuko biri mu bizatuma umuhungu ukubona yumva ko uri umukobwa ugira isuku y’umubiri we kandi wiyitaho bityo akururwe n’uko kwiyitaho kwawe.


2 Ntago ugira imico myiza: Burya ntago ari byiza cyane ku mukobwa kwitwara uko yishakiye kuko burya urebye no mumuco cyangwa ugasoma ibyanditswe byose usanga umukobwa witwaye neza ntawe utamwifuza kandi ni n’inshingano z’umukobwa wese kuko n’Imana yafashe umukobwa imuha inshingano zo kubaha igitsina gabo kuko Umugore yabaye ho kubera umugabo, rero n’urangwa n’imyitwarire myiza uzakundwa ntakabuza.


3.Ntago Ugira Isuku: Aha kugira isuku ni inshingano za buri kiremwa muntu ariko ku mukobwa ho biba akarusho kuko akenshi usanga umukobwa n’umuhungu batameze kimwe mu buryo bw’imiterere aho wenda twavuga ko uburyo umukobwa atuye bimusaba kugira isuku cyane kurenza umuhungu, niba uri umukobwa urangwa n’isuku ndakeka nta muhungu n’umwe uzagushidikanya ho.


4Ntago wambara neza: iki twagihuza n’isuku cyangwa se kwambara neza bikunganira kugira isuku gusa burya abahanga baravuga ngo uwambaye neza agaragara neza. Birumvikana rero niwambara neza ntakabuza uzagaragara neza kandi uzanakundwa.


IZINDI NKURU »

  • Abagabo Bananiwe kwihangana Batangaza Impamvu Baca Inyuma Abagore Babo. Isomere!

    Komeza uyisome »

  • Kutavuga rumwe ku ibihugu ntibyahungabanya umubano w'urubyiruko

    Komeza uyisome »


Umwanya wa Comment
                                                                       
  •  

Ibitekerezo byanyu kuri iyi Nkuru
Izina:Nsengumukiza jean
umujyi:kigali
January 10, 2017
birakaz


Close