Yasuwe : Inshuro 836 |  Ibitekerezo: 0 |  Aho ariho: U Rwanda

Abagabo Bananiwe kwihangana Batangaza Impamvu Baca Inyuma Abagore Babo. Isomere!

  


By  Leonce   Ukurikiyimfura   | January 07, 2017   saa  07:08:56

Ikibazo cyo gucana inyuma hagati y’abashakanye kimaze gutera indi ntambwe mu muryango nyarwanda,  ari nako hibazwa ikibitera,gusa bamwe mu bagabo netse n'abagore bagize icyo batangariza iriba.24,maze abenshi bahuriza ku kibazo cy’abagore batitwara neza, kwita ku bana ntibite kubagabo, kuvuga nabi, ndetse n’ibindi. Gusa bamwe ngo baba bakeneye kumva uko ahandi bimeze.

Dore zimwe mu mpamvu z’ingenzi zitera abagabo cyangwa abagore gucana inyuma.

1. Biroroha kubeshya icyo ugiye gukorayo

Aha, abagabo biborohera kubeshya abagore babo aho bagiye. Bikoza ku baturanyi bakikorera ibyabo maze bagataha babeshya ko bavuye nko kunywerayo cyangwa kuhataramira bisanzwe. Aha ngo ntacyo umugore yarenzaho ndetse na nyir’urugo ntabyitaho cyane.

2. Iyo nyir’urugo abafashe nyamugabo abona ibyo yireguza

Aha ni mu gihe umugabo avuye iwe akajya gusenya urw’umuturanyi we. Iyo umugabo nyir’ urugo abafashe, uwaje gusenya yiregura avuga ko yaraje kureba umugabo mugenzi we, agasanga adahari maze akaba aganiriza umugore. Nyir’urugo na we ngo ntacyo arenzaho.

3. Nta tumanaho nka Facebook, ibaruwa cyangwa telephone bisaba

Birumvikana ko kubera baba baturanye, ntabwo gupanga iyo gahunda bibasaba ibikoresho by’itumanaho. Umwe yinyabya hirya agahura n’undi bakuzuza umupango nta mususu.

4. Kuba bahorana

Iki ni kimwe mu byoroshya iki cyaha. Kuba umugabo ahora abona umugore buri gihe, baba bamaze kumenyerana buri umwe azi icyo undi akunda kuburyo no kumutereta byoroha kuko babikora mu rwenya, mbese batebya ku buryo n’ubabonye abifata nk’ibisanzwe

5. Kuba nta gahunda z’urukundo ziba zibyihishe inyuma

Ni gake umugabo yatekereza ibyo gukunda umugore w’umuturanyi. igishoboka cyane aba ari ukumurarikira. Nk’ibisanzwe rero gukora imibonanompuzabitsina byoroha hagati y’abantu badafitanye urukundo kurusha ababibangikanya na rwo..


IZINDI NKURU »


Umwanya wa Comment
                                                                       
  •  

Ibitekerezo byanyu kuri iyi Nkuru
Nta gitekerezo kirajyaho bimburira abandi!

Close