Yasuwe : Inshuro 639 |  Ibitekerezo: 0 |  Aho ariho: U.S.A(United States of America)

Ikoranabuhanga rihanitse rya Amerika ryaba rifitanye isano na za Alien (Ibivejuru)

  


By  HABIMANA   Abdou   | January 06, 2017   saa  06:30:50

Mbere gato yo kwitaba Imana, Bushman Boyd yafashe amashusho asobanura ko we yabashije kubona ibikorwa by’ibanga bikorerwa mu gace ka Zone 51. Uyu mushakashatsi yahoze akora mu kigo cya Lockheed Martin kimwe mu bihambaye ku isi mu bigendanye no gukora indege kabuhariwe, ibisasu byo mu bwoko bwa misile, ubwirinzi buhanitse n’izindi gahunda zigendanye n’ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru. Iki kigo gikorana n’igisirikare cya Amerika mu rwego rwo kugikorera intwaro n’ubundi bwirinzi.

Mu buhamya bwe, Boyd Bushman yagize ati “ Dufite abanyamerika biga ku buhanga bw’ibivejuru amasaha 24 kuri 24 .” Uyu mugabo ahamya ko muri Zone 51 higirwa ikoranabuhanga rihanitse ry’ibivejuru.

Boyd kandi muri aya mashusho agaragara afite ifoto ya Alien yemeza ko ishobora kuba yarafotowe n’ibikoresho bya girikare cya Amerika. Uyu mugabo kandi ahamya ko Aliens zirimo ubwoko 2 harimo izitwa Cow Boys ngo zikunda gusabana n’abantu.

Ibivejuru bivugwa muri Zone 51 bihera ku mateka y’ibyabaye mu majyaruguru y’agace ka Roswell muri New Mexico muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyo gihe muri aka gace haguye ikintu kitazwi icyo aricyo (Unidentified Flying Object) , hari mu cyumweru cya mbere cya Nyakanga 1947. Bamwe mu bashakashatsi biga ku bintu biguruka bitazwi inkomoko bahamya ko icyaguye cyari icyogajuru cy’ibivejuru byo mu bwoko bwa  Aliens , bityo Amerika ikaba yarahise ijya gutangira ubushakashatsi ku ikoranabuhanga ry’ibi bivejuru yifashishije ibisigazwa n’imibiri y’ibivejuru byari mu cyogajuru cyaguye muri Roswell nubwo igisirikare  cya Amerika cyihutiye kunyomoza amakuru yo kuba haraguye icyogajuru cya Aliens.

iriba24 ltd

Ubuhamya bwa Boyd Bushman 

Abashaskashatsi bamwe bo basobanura mu bundi buryo bwimbitse ko agace ka Zone 51 kagizwe ibanga muri Amerika kaba gafite uburyo gahuzwa n’ibindi bice by’ibanga biri mu butaka (underground levels and tunnels) byuzuye ikoranabuhanga rya za Aliens ndetse hakaba hari n’inzima ngo zaba zifasha abanyamerika mu gukora ibikoresho bihambaye mu ikoranabuhanga.

Ibindi bivugwa ni uko ngo izi Aliens zaba arizo zikora akazi kose, intego yazo akaba ari ukazarema Alien iteye nk’umuntu(human-alien hybrid) kuko ubwazo ngo zitakibasha kororoka.

Ubuhamya bw’abantu bamwe bagiye bakora muri kariya gace , bemeje ko biboneye n’amaso yabo ibivejuru bya Aliens harimo n’umusirikare wahoze akorera CIA watanze ubuhamya mbere gato y’uko yitaba Imana gusa abandi bagahakana ko byaba bihari.

Muri 1987 umugabo witwa Robert Razar yatunguye isi, ubwo yajyaga kuri televiziyo agatangaza ko ari umwe mu bakoze ku ikoranabuhanga rya Aliens muri Zone 51.

Icyo gihe uyu mugabo yemeje ko Amerika ifite  ibyogajuru 9  by’ibivejuru bibitswe ahitwa S-4. Ikizwi ni uko Zone 51 yakoreshejwe na Air Force One, CIA n’ikigo cya  Lockheed  twavuze haruguru mu kuhakorera ubushakashatsi bunyuranye, ariko byumwihariko kuhakorera indege z’ubutasi bw’ibanga kuva kuri U-2 kugeza kuri F-117A.

Izi ndege z’ubutasi zishobora kugurukira ku butumburuke buhanitse,  zikoreshwa  na Amerika ijya kuneka ibindi bihugu. Indege yo mu bwoko bwa SR-71 ishobora kugurukira ku butumburuke bwa kilometero 27 igendera ku muvuduko wa kimometero 3700 ku isaha imwe.Izi ndege kabuhariwe nizo bivugwa ko zikorerwa muri Zone 51.

Nubwo umushinga witwa Aurora usa nuwahagaritswe ariko byari biteganyijwe ko hakorwa indi ndege isimbura SR-71 yaba iyikubye kabiri mu muvuduko kuko yajya igenda ibirometero 7400 ku isaha imwe.

 


IZINDI NKURU »

  • Ese Kuki Obama Yafashe Umwanzuro Wo Kurega Trump, Aramurega Iki?

    Komeza uyisome »

  • Amateka : Dore uko John F. Kennedy yemeye misiyo yo kuvanaho Fidel Castro

    Komeza uyisome »

  • Abu Bakr al Baghdadi uyoboye Islamic State ni muntu ki? Menya byinshi kuri uyu mutwe

    Komeza uyisome »


Umwanya wa Comment
                                                                       
  •  

Ibitekerezo byanyu kuri iyi Nkuru
Nta gitekerezo kirajyaho bimburira abandi!

Close