00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Leonce   Ukurikiyimfura
January 05, 2017   saa  08:50:49

Intandaro y'Intambara ya1 y'isi Igice cya4. Ese Ibihugu by'Afurika Byinjiye Mu Ntambara Y'isi Gute?

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Duherukana mu gice cya 3 Uburusiya bwijandika mu ntambara ndetse n’uko byaje kugenda, ubu reka turebere hamwe uko bimwe mu bihugu by’afurika byagiye bijya mu ntambara ya mbere y’isi kubera bimwe mu bihugu byari byarakoloneje afurika, ndetse bikaza gutuma Afurika nayo yinjira mu ntambara.

Intambara ikwira mu bihugu byakolonijwe

25/08/1914

Mu gihe intambara yabaga mu Burayi, imirwano yakwiragiye no mu bihugu byo muri Afrika byari bikolonijwe n'ibihugu byo mu Burayi. Togo ni icyuma cy'Ubudage gisakaza amajwi, cyari cyubatse i Kamina. Ingabo bita Gold Coast Regiment nizo zagabye igitero ariko abadage basenya icyo cyuma gisakaza amajwi mbere yuko bashyira intwaro hasi. Igihugu cya Cameroun abadage bakolonizaga cyagoye abasirikare b'abongereza kuburyo cyabasubije inyuma inshuro nyinshi. Umurwa mukuru wa Douala, uza gufatwa n'ingabo za Senegal, igihugu cyari gikolonijwe n'Ubufaransa, kw'itariki 27 z'ukwa 9.

Abongereza batsindwa mu bihugu by'Afrika y'uburasirazuba byakolonijwe n'Ubudage

25/11/1914

Abongereza bashatse gufata icyambu cya Tanga mu burasirazuba bw'Afrika, baneshwa n'abadage basubijeho igitero cy'ingabo z'abahinde. Nubwo abadage bari bafite abantu bake, bari bayobowe n'umujenerari mwiza Paul von Lettow-Vorbeck waruzi kurwanira mw'ishyamba cyane. Mu burasirazuba bw'Afrika hose, von Lettow-Vorbeck n'ingabo ze zari ziganjemo abanyafurika, bakoresheje ubumenyi bafite bw'ubutaka, maze barwana intambara y'ikinyeshyamba, bakubita inshuro ababisha babo. Von Lettow-Vorbeck yakomeje kurwana kugeza ku rugamba rwa nyuma mu kwezi kwa 11 kw'i 1918.

Imyenge y'amato y'intambara y'abadage ihitisha amazi mu birwa Falkland

08/12/1914

Imwe mu mirwano ikomeye yabaye ku nyanja mu ntambara yambere y'isi, yabereye ku birwa Falkland igihe ingabo z'Ubwongereza zirwanira mu mazi zirohamisha amato y'Ubudage yarayobowe na Admiral Graf Maximilian von Spee. Ubwato bumwe bw'intambara, Dresden, nibwo bwonyine bwarokotse,bukomeza kurwana n'abongereza kugeza mu kwa 3 ko mu 1915. Uwarwaniraga muri ubwo bwato, Wilhelm Canaris n'abo barikumwe bahungira muri Chile. Yarahunze, ashobora gukoresha ururimi rw'igispanishi, ashobora gusubira mu Budage aho yaje kuba umukuru w'ibiro by'ubutasi bya gisirikare k'ubutegetsi bwa Hitler.

Enver Pasha ayobora abanyaturukiya barwana n'Uburusiya

22/12/1914

Enver Pasha wari umukuru w'ingabo za 3 za Turukiya, yagabye igitero k'Uburusiya i Caucasus agambiriye gufata umujyi wa Sarikamish. Ariko abarusiya bamubera ibamba, bigeze hagati mu kwezi kwa mbere mu 1915, nyuma y'imirwano yabaye mu gihe cy'ubukonje bukomeye kandi mi misozi miremire, abanyaturukiya baratsindwa. Ingabo za Turukiya zatakaje abasirikare bakabakaba ibihumbi 90, benshi bishwe n'ubukonje.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2016-12-23 6290

Biteye Ubwoba! Ikimenyetso cya Nyuma Cy'Iherezo Ry'Isi Cyagaragaye Mu Butayu Bwa Sahara.
Soma Birambuye
...

2016-12-04 11767

Nyamara Akamerika Kashobotse! Ibyayo n'Ibivejuru Biyitera Inkunga Byamenyekanye! Isomere.
Soma Birambuye
...

2016-11-28 4200

Ese abatinganyi bo mu Rwanda bamenyana bate ?
Soma Birambuye
...

2016-11-26 12354

Biteye Agahinda! Gufungirwa I Guantanamo Birutwa no Gupfa. Irebere nawe.
Soma Birambuye
...

2016-11-19 6095

Nyamara Isi Dutuyemo Si Nziza! Ihere Ijisho Amafoto Yo Ku Mubumbe Wa Marisi Nawe Umbwire!
Soma Birambuye
...

2016-11-14 2644

Trump Atangiye Gutera Isi Yose Ubwoba Yirukana abarenga miliyoni3.
Soma Birambuye
...

2016-11-07 3112

Bimwe mu bintu abakundana bakunda kubeshyana, bakanabihishanya
Soma Birambuye
...

2016-11-06 2059

Wari uziko abanyafurika b'ubu bifitemo amaraso y'abazungu?
Soma Birambuye
...

2016-11-03 1719

Ese Iyo Umwami Adatabarizwa Mu Rwanda, Byari Kuzacura Iki?
Soma Birambuye
...

2016-10-30 1975

Ese Guhoberana n' Umukunzi wawe Wari Uziko Bivura Indwara Nyinshi.
Soma Birambuye
...

2016-10-26 1923

sobanukirwa n'ingaruka zo kwikinisha ,nuko wabicikaho
Soma Birambuye
...

2016-10-25 1926

Sobanukirwa byinshi kubijyanye n’ibiremwa byitwa Madam Samaki.
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha