00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na HABIMANA   Abdou
January 04, 2017   saa  09:34:33

Amerika:Dore agace kamaze imyaka 60 karagizwe ibanga ndetse gateye ubwoba

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Mu Majyepfo ya leta ya Nevada ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari agace kiswe Area 51 gakoreshwa n’ingabo z’iki gihugu zirwanira mu kirere katemerewe kugerwamo n’uwo ari we wese n’iyo yaba Perezida ari we Mugaba Mukuru w’Ikirenga w’ingabo.

Aka gace gahere mu butayu bwa Nevada ahazwi nka Groom Lake, nta ndege n’imwe yemerewe kunyura mu kirere cyaho kuva mu myaka irenga 60 ishize, ariko mu 2013 nibwo leta ya USA yemeye ko koko ako gace kagizwe ibanga igihe kirekire kabaho.

Ikirere cyayo kingana na kilometero kare 1139.59 nta ndege yemerewe kukinyuramo kubera amabanga menshi akomeye ku bibera aha mu bijyanye n’umutekano wa USA.

Ni ho hantu harinzwe kurusha ahandi hose muri USA yemwe no kurusha ingoro ya Perezida (White House), dore ko twa drone twinshi tumaze kurasirwa hejuru y’iki kirere tugerageza gufotora ibibera aha.

Area 51 hakorerwa iki ?

Ibiro by’Ubutasi bwa USA (CIA) bivuga ko aka gace k’ibanga rikomeye kagiye gahabwa amazina atandukanye nka “Homey Airport”, “Groom Lake”, ariko izina Area 51 ryatangiye gukoreshwa mu ntambara ya Vietnam kuko ari ho indege zimwe z’intambara zagwaga.

Umushakashatsi mu bijyanye n’ikirere witwa Peter Merlin yamaze imyaka irenga 30 ashaka kumenya ibikorerwa muri Area 51. Ntacyo yagezeho gikomeye kuko yahuye inshuro nyinshi n’abarinzi agatinya kuba yaraswa cyangwa ngo afungwe.

Benshi bibaza ibihakorerwa ndetse n’impamvu guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibuza abantu kugira icyo bahamenyaho.

Nyamara muri Kanama 2013, hari amadosiye y’amabanga yashyizwe ahagaragara avuga ko raporo ya CIA ivuga ko Area 51 yashinzwe mu 1955 igamije igeragezwa ry’indege y’ubutasi idasanzwe yahawe izina ry’ibanga rya “AQUATONE”.

Iyi ni ‘code name’ bari barahaye indege yitwa U2 yari ifite akazi ko gutata rwihishwa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete (u Burusiya bw’ubu), ubwo Perezida Nikita Khrushchev yerekanaga ku mugaragaro ko igihugu cye gifite ubushobozi bukomeye bw’ibitwaro bya kirimbuzi (nuclear).

iriba24 ltd

Iyo pfoto yatumye iki kirere gifungwa burundu
Kubera ibanga rikomeye ry’ibigomba kubera aha, abantu bose bahakorera ibizamini bya mbere bigoye ku Isi, ari yo mpamvu kugera ngo uhagere batitaye ku wo uri we ubanza gukora iki kizamini kandi ukagitsinda, bituma kenshi ba Perezida badakora iki kizamini ahubwo bagahabwa gusa za raporo z’ibihakorerwa na byo bitari byose 100%.

Bamwe mu bakoze muri Area 51, cyane abapilote ba U2 bavuga ko bajyagayo bazi ko iyi ndege igendera ku butumburuke bwo hejuru cyane ifite akazi ko gukora ubushakashatsi mu bijyanye n’iteganyagihe.

Nyuma CIA yahise itangira umushinga mushya muri Area 51 wiswe “RAINBOW”, ari bwo bigaga imitwe mishya yo gukoresha indege zitaboneka kuri ‘Radar’ z’Abasoviyete kuko bageze aho bagakeka U2 ndetse bakayihanura, bityo bayisimbuza iyo bise A12.

Kuva intambara y’ubutita yatangira mu ntangiriro ya za 60, CIA yakomeje gukora ibishoboka ngo amabanga yayo mu rugamba USA yari ihanganyemo n’Abasoviyete akomeze abikwe bikomeye cyane cyane mu byerekeye n’intwaro Abanyamerika batunze.

Area 51 yakomeje gufatwa nka laboratwari ikomeye ku ngabo za Amerika cyane cyane izirwanira mu kirere mu ntambara y’ubutita (Cold War/Guerre Froide).

Mu 1974 abahanga mu by’isanzure ba Skylab bafotoye ifoto ya Area 51 ‘batabishaka’ ku buryo byateje impagarara hakikangwa kumena amabanga amwe n’amwe nubwo byavugwaga ko ikirere cy’aka gace cyafunze ntawe ushobora gufata ifoto yaho ari mu kirere.

Nibwo ingabo za Amerika zirwanira mu kirere zahitaga zihabwa ubuyobozi bidasubirwaho bwa Area 51 maze batangira umushinga wo gukora indege itabonwa na ‘radar’ bise “HAVEBLUE”.
Ni byinshi bivugwa kuri Area 51 kuko ari ho hantu havugwa cyane ku Isi nubwo kandi ari hantu hakomeye gutyo hagerwa n’abantu mbarwa kuko n’ibikomerezwa byo ku Isi bitazi ibibera aha.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-01-04 1822

Menya Ahantu Muntu Atemerewe Gukandagira Kuri iyi Si. Ese Ni He? Kubera iki?
Soma Birambuye
...

2017-01-03 887

Ese Donald Trump azahangana ate n'Abanyafurika binjiye muri Amerika binyuze muri Ambassade ya baringa?
Soma Birambuye
...

2017-01-02 2752

Umujyi Wavumbuwe Muri Egypte Wabaye Ikimenyetso Gikomeye ku Mateka Y'isi.Irebere.
Soma Birambuye
...

2016-12-27 797

Dore uko Fidel Castro yahimye Amerika ku mugaragaro Igice cya 4
Soma Birambuye
...

2016-12-26 778

Aha hantu ku isi hagizwe ibanga mu bihakorerwa n'uko abahatuye babayeho
Soma Birambuye
...

2016-12-26 1510

Amasasu yumvikanye ahuriye he n'impamvu y'inkongi yibasiye gereza ya 1930
Soma Birambuye
...

2016-12-26 302

Boxing day ni iki? kuki tuyizihiza?
Soma Birambuye
...

2016-12-23 1314

Airforce one ishobora kuzenguruka kimwe cya 2 cy'isi idahagaze ifasha iki USA mugisirikare
Soma Birambuye
...

2016-12-21 454

Ngo ikibazo Cy'Inkwano iri hejuru Gituma abasore Bahitamo Ubutinganyi! Isomere.
Soma Birambuye
...

2016-12-20 2367

Ese Ntiwakwibaza Impamvu Amerika Itegeka Isi,Ndetse Ikivanga Muri Politiki Z’Ibihugu?
Soma Birambuye
...

2016-12-20 527

Ese abatabazi babacengeri bari bantu ki mu Rwanda rwo hambere
Soma Birambuye
...

2016-12-19 340

Ese koko Ikoranabuhanga riri mu biri guteza ubushomeri?
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha