00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na MPEZAMIHIGO   Chris
January 03, 2017   saa  04:07:00

Amateka : Dore uko John F. Kennedy yemeye misiyo yo kuvanaho Fidel Castro

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Nkuko yari amaze kubyemerera uwo yari asimbuye, mu kwezi kwakabiri umwaka 1961, nyuma y’iminsi mike abaye perezida wa Leta Zunzubumwe z’Amerika, perezida John F. Kennedy yemeje ko agiye gukuraho ubutegetsi bwa Fidel Castro. 

Mubyukuri uyu mugambi wo gukuraho ubutegetsi bwa Fidel Castro wacuzwe na perezida Eisenhower ariko ava kubutegetsi atawushyize mubikorwa ubwo yari asimbuwe na F. Kennedy.

Igitero cyo gukuraho Fidel Castro cyiswe Bay of Pigs cyangwa se Baie des cochons.

Mu ibanga rikomeye, abarwanya Fidel Castro bajyanywe mugihugu cya Guatemala batangira guhabwa imyitozo n’ingabo z’Amerika, bitegura kugaba igitero muri Cuba.

 Nyuma yo guhabwa imyitozo ikomeye, aba barwanyi bakwuwe mugihugu cya Guatemala, berekeza kunkombe z’amajyepfo y’igihugu cya Cuba. 

Tariki 15 z’ukwezi kwa kane 1961, indege z’intambara B-26 z’Amerika zasizwe amabara y’igihugu cya Cuba, zasutse amabombe umunani kubirindiro by’ingabo za Cuba. Mu rwego rwo gutera urujijo izi ndege zahagurukiye mugihugu cya Nicaragua. Umunsi wakurikiyeho amafoto y’indege zarashe muri Cuba yatangiye kugaragara mubinyamakuru bikomeye bigaragara ko ari indege z’abanyamerika zahinduwe gusa amarangi. Ibi byatumye Perezida Kennedy afata icyemezo cyo guhagarika igitero cya kabiri cy’izi ndege ariko umugambi wo kujyana abarwanyi muri Cuba urakomeza.

Tariki 17 z’ukwezi kwa kane 1961, abarwanyi bagera 1200 bo mumutwe wa Brigade ya 2056 bari bamaze kugera kubutaka bwa Cuba aho bakirijwe urufaya n’ingabo za Cuba. 

Aba barwanyi bari bahawe amakuru y’uko bashyigikiwe n’abaturage benshi ba Cuba gusa aya makuru yari anyuranye nukuri bo ubwabo biboneye.

Nyuma y’amasha 24 bananiwe gufata ibice by’inkombe z’amajyepfo ya Cuba, Fidel Castro yasabye ingabo 20 000 z’igihugu cya Cuba kujya kurugamba aho nyuma y’amasaha 72, abenshi mubari bagabye igitero bari bamaze gutabwa muri yombi abandi barahunga.

Ugusindwa kw’abari bagabye igitero muri Cuba byahungabanyije cyane ubutegetsi bwa F. Kennedy ariko ntiyava kw’izima ahubwo yasabye icyigo cy’Amerika gishinzwe ubutasi CIA gutegura igitero ntakujenjeka kandi noneho ingabo z’abanyamerika zikabyikorera kuko bari bamaze kubona ko abarwanyi b’abanyacucuba barwanya ubutegetsi bwa Fidel Castro batsinzwe. 

Ese operasiyo Mangoose y’Abanyamerika yari igamije iki?

Mu ibanga rikomeye CIA itangira gutegura operasiyo Mangouste “Operation Mangoose”

Iki gikorwa cyari kigamije guhirika ubutegetsi bwa Fidel Castro hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka. Iki gikorwa cyatangijwe mu kwezi kwa cumi nakumwe 1961 kandi cyari gihurihweho n’inzego zitandukanye zo hejuru mubuyobozi bw’Amerika( USA) uhereye kuri CIA ikigo gikuru gishinzwe ubutasi, Minisiteri y’ingabo (Defense Department), n’ibiro by’umukuru w’igihugu( State Department), wongereyeho umuvandimwe wa Perezida ariwe Robert Kennedy na General Maxwell. General Edward Lansdale niwe wagizwe umuhuzabikorwa w’iki gikundi kidasanzwe.

Mangoose yari ifite inshingano zidasanzwe:

-       Guhuriza hamwe no kunononsora amakuru yose yavaga munzego z’ubutasi

-       Gutegura ibikorwa bitandukanye bigamije guhungabanya umutekano muri Cuba(Sabotage)

-       Gushaka no gutegura abayobozi bazayobora Cuba mugihe Amerika izaba imaze kuvanaho ubutegetsi bwa Fidel Castro

-       Gutegura ibikorwa by’iterabwoba bikitirirwa Castro kugirango Amerika ibone urwitwazo rwo gutangiza ibitero kuri Cuba              

    Gushyira mubikorwa umugambi wo kurasa Fidel Castro. Gusa kuri iyi ngingo Robert Kennedy yatangaje ko habe we cyangwa perezida F. Kennedy batigeze bamenyeshwa iby’uy’umugambi.

   Ibi binyuranye n’ibyatangajwe na Church Committee ikigo cyo muri Amerika cyakoze ubushakashatsi kuri Mangoose aho kemeza ko  hari ubutumwa General Edward Lansdale yoherereje Robert Kennedy amumenyesha ko na bwa buryo bunyuranyije n’amahame ndenderwaho buzakoreshwa kugirango bagere kubyo bifuza n’inshingano bahawe.

Inzego z’ubutasi za Cuba zaje kumenya amakuru kuri operasiyo Mangoose nazo ziyashyikiriza Fidel Castro. 

Fidel Castro yahise yohereza intumwa I Mosku kubonana na Krutchev perezida wa Repubulika zunzubumwe z’Abasoviyete(URSS), intandaro y’ikiswe ikibazo cya misile (Iriba24 igice gikurikira).


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-01-03 344

Abu Bakr al Baghdadi uyoboye Islamic State ni muntu ki? Menya byinshi kuri uyu mutwe
Soma Birambuye
...

2016-12-31 426

Menya Inzira z'Ubwiru mu Bwami bw’u Rwanda N'Icyo Zari Zimaze.
Soma Birambuye
...

2016-12-30 991

NASA yo yiyemeje kwibagiza abantu ibyanditswe no kuvuguruza imana
Soma Birambuye
...

2016-12-30 692

Intandaro y’intambara y’iminsi 6 hagati ya Israel n’Abarabu (Arab) 1967
Soma Birambuye
...

2016-12-29 440

Abasaga 50 bamaze guhitanywa n’Imvura idasanzwe mu gihigu cya DRC.
Soma Birambuye
...

2016-12-28 462

Ushobora kuba utari uzi ahantu hitwa ku Rwanza, niba uhazi se uzi inkomoko y’iryo zina ryaho?
Soma Birambuye
...

2016-12-28 453

Menya amateka ya Nyanza bamwe bita igicumbi cy’abami abandi bafataga nk’icya politike
Soma Birambuye
...

2016-12-28 1020

Ntibisanzwe umushumba wa kiriziya gatolika mu cyinyejana cya 18, papa pius VI yashyizwe m’uburoko
Soma Birambuye
...

2016-12-27 920

Bimwe mu bihugu bifite ba maneko bakomeye cyane ku isi ya rurema
Soma Birambuye
...

2016-12-25 411

Ese Wemera Ibi, Kuki Abandi Batabyemera? Menya Impamvu.
Soma Birambuye
...

2016-12-24 1054

Wari uzi ko Afurika y’iburasirazuba ari nziza bigeze aha?
Soma Birambuye
...

2016-12-23 1534

Menya inkomoko y'ubutasi ku isi n'umuntu ufatwa nk’igihangange muri uyu mwuga
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha