Yasuwe : Inshuro 472 |  Ibitekerezo: 0 |  Aho ariho: U Rwanda

Wari uzi uko abanyarwanda bamenye kurashisha imbunda!?isomere

  


By  MPEZAMIHIGO   Chris   | January 03, 2017   saa  03:16:00

Benshi bajya bumva amateka y’ u Rwanda rwo hambere n’ uko  ingabo zitorezaga ku rugerero.

Gusa ukurikije uko ibihe byari byifashe icyo gihe nta munyarwanda wari uzi kurashisha imbunda  bitewe n’uko  ntazabagaho muri Afurika.

 

Umusaza Bihigifuku  utuye mu Murenge wa Rutare mu Kagari ka Munanira ni umusaza wavutse mu 1921 asangiza abato amwe mu mateka yaranze umutwe wa mbere wa gisirikare wabayeho mu Rwanda rwo hambere.

 

Mu gihe cy’intambara yambere y’isi  ni ho Abanyarwanda ba mbere bigishijwe imbunda kugirango bafashe  Abadage icyo gihe barwanaga n’ababiligi bakoronizaga  Congo.

 

Iki gihe kapiteni Tembasi yasabye  Umwami Musinga kumuha ingabo zari zaratorejwe i Nyanza mu ishuri ry’abana b’abatware ari zo Indengabaganizi n’Indugaruga ngo bamufashe kurwana.

 

Ubwo urugamba rwari rurimbanyije  mu 1914 ingabo z’Abadage zatwaye Indugaruga  bajya kurwana n’ Ababiligi.

Bayobowe na Capiteni Wintgens  bitaga Tembasi w’Umudage,  Indugaruga zifatanyije n’umutwe w’ingabo z’Abadage bigaruriye ikirwa cy’Ijwi tariki muri Nzeri  1914 bahamara umwaka.

 

Nyuma ni bwo  ingabo z’ababiligi bafatanyije n’abakongomani hamwe n’abongereza bari babatabaye   bagarukanye  Abadage bafashwaga n’Indugaruga barabatsinda. Icyo gitero  cyitabiriye Indugaruga n’Abadage  byaje kurangira ingabo zAbabiligi zifashe Kigali ndetse zigera i Nyanza.


IZINDI NKURU »

  • Ese ingano u Rwanda rwari rufite mbere ni iki yashoboraga kurugezaho iyo ruyigumana?

    Komeza uyisome »

  • Ese kuba imiziririzo byayoboraga abanyarwanda bimaze gucika ,siyo ntandaro yo kudohoka kwa bamwe?

    Komeza uyisome »

  • Abahanga ntibahuza ku bucakara bw'icuruzwa ry'abantu mu Rwanda

    Komeza uyisome »


Umwanya wa Comment
                                                                       
  •  

Ibitekerezo byanyu kuri iyi Nkuru
Nta gitekerezo kirajyaho bimburira abandi!

Close