00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na MPEZAMIHIGO   Chris
January 03, 2017   saa  10:36:31

Ese Donald Trump azahangana ate n'Abanyafurika binjiye muri Amerika binyuze muri Ambassade ya baringa?

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Mu gihugu cya Ghana mu mujyi wa Accra haherutse gutahurwa ambassade y’Abanyamerika yakoraga mu buryo bwa baringa butazwi na leta kandi butemewe n’amategeko, ikaba ngo yari imaze igihe kigera kumyaka 10 itanga ibyangombwa byo muri amerika birimo VISA, Passport, ibyemezo by’amavuko n’ibindi.

Iyo ambassade mpimbano ikaba ngo yarashinzwe n’amabandi yo muri Ghana afatanyije n’ayandi yo muri Turkiya hakoreshejwe ikoranabuhanga rihanitse kuburyo bitari korohera uwo ariwe wese kuba yayivumbura. Iyo amabassade baringa ikaba yarakoreraga mukizu gishaje cy’amagorofa abiri n’amabati ashaje yahinduye ibara, ikaba yaratahuwe n’inzego z’ubutasi za Amerika zifatanyije na leta ya Accra nk’uko tubikesha the guardian.

iriba24 ltd

Ibi byatahuwe iyi ambassade imaze gukorera akayabo k’amadorali dore ko kwerekera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika usanga ari nk’azo nzozi za benshi kuri uyu mugabane wa Afurika. Buri cyangombwa rero ngo cyatangirwaga ku giciro cyo hejuru aho ngo babitangiraga 6000 by’amadorali, n’ubwo visa zahendaga ngo ntibyabuzaga abantu bo muri Ghana n’ibindi bihugu bya Afrika kuzigura ku bwinshi, si ibyemezo byo muri Amerika gusa, kuko iyo ambassade ishobora kuba yaranakoraga ibyangombwa bijya no mibindi bihugu, dore ko hasanzwemo n’ama visa yo muri Afurika yepfo n’ubuhorande, n’ibindi bikoresho birimo za mudasobwa ngendanwa(laptops) na telephone zigezweho (smart phones). Ambasade ikaba yarakoraga iminsi itatu mu cyumweru.

iriba24 ltd
Dore ambassade nyayo ya USA muri Ghana.

Ubu ikitezwe ni ukureba akantu Perezida Donald Trump agiye gukora mu rwego rwo guhangana n’abantu bakoresheje ibyemezo mpimbano bivuye muri iyo ambassade bakinjira mu gihugu cye, dore ko uyu mugabo afatwa nk’umunyadukoryo mu isi ya politike. Iyi ambassade yavumbuwe nyuma y’aho Trump atangarije ko atazihanganire buri muntu wese uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atabifitiye uburenganzira, aho ibyinshi mu bitangaza makuru byahise bivuga ko ashobora kuzirukana abarenga miliyoni 3 muri Amerika. Ikindi kizabera urujijo Perezida Trump ni Uko ngo Visa zatanzwe n’iyo ambassade utapfa kuzitandukanya na visa za nyazo.

iriba24 ltd
Uyu mugabo bishobora kuzamucanga!

INKURU YA Aphrodice Nshimiyimana

Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-01-02 2410

Umujyi Wavumbuwe Muri Egypte Wabaye Ikimenyetso Gikomeye ku Mateka Y'isi.Irebere.
Soma Birambuye
...

2016-12-27 490

Dore uko Fidel Castro yahimye Amerika ku mugaragaro Igice cya 4
Soma Birambuye
...

2016-12-26 346

Aha hantu ku isi hagizwe ibanga mu bihakorerwa n'uko abahatuye babayeho
Soma Birambuye
...

2016-12-26 1346

Amasasu yumvikanye ahuriye he n'impamvu y'inkongi yibasiye gereza ya 1930
Soma Birambuye
...

2016-12-26 241

Boxing day ni iki? kuki tuyizihiza?
Soma Birambuye
...

2016-12-23 976

Airforce one ishobora kuzenguruka kimwe cya 2 cy'isi idahagaze ifasha iki USA mugisirikare
Soma Birambuye
...

2016-12-21 237

Ngo ikibazo Cy'Inkwano iri hejuru Gituma abasore Bahitamo Ubutinganyi! Isomere.
Soma Birambuye
...

2016-12-20 1899

Ese Ntiwakwibaza Impamvu Amerika Itegeka Isi,Ndetse Ikivanga Muri Politiki Z’Ibihugu?
Soma Birambuye
...

2016-12-20 302

Ese abatabazi babacengeri bari bantu ki mu Rwanda rwo hambere
Soma Birambuye
...

2016-12-19 115

Ese koko Ikoranabuhanga riri mu biri guteza ubushomeri?
Soma Birambuye
...

2016-12-16 252

Ni mpamvu ki ituma Abanyabwenge n'abanyamadini batemeranya ku nkomoko y'umuntu?
Soma Birambuye
...

2016-12-15 810

Inzu 5 ndende kurusha izindi ku isi 2016
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha