00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Leonce   Ukurikiyimfura
January 03, 2017   saa  07:10:41

Gakondo: Menya Inkomoko y'Imvugo " Impamba Itazakugeza i Kigali Uyirira ku Ruyenzi"

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Uyu mugani baca ngo impamba itazakugeza i Kigali uyirira ku Ruyenzi wakomotse ku ngabo z’ i Nduga zari ziri mu rugerero ku Ibuye rihetse irindi,i Nyabugogo ahayinga umwaka w’ 1700.

Igihe kimwe Abagesera bateye urugerero rw’ u Rwanda rwari ruherereye i Kigali ku murenge wa Busasanzobe bwa Musimba, ahayinga umwaka w’ 1700, hari ku ngoma ya Mibambwe Gisanura.

 

Ubwo ngo ingabo z’ abanyabugesera zambutsa Abanyarwanda Nyabugogo, bafata umusozi Nyamweru na Shyorongi h’ i Kigali, ariko Abanyarwanda barabahindurana babambutsa Nyabugogo bashinga urugerero ku Ibuye rihetse irindi.

Icyo gihe,abagemuraga baturutse mu Nduga no mu yandi majyepfo y’ u Rwanda bagera ku Ruyenzi bagacika intege kuko babonaga ko ingabo z’ Abagesera ziri bubambure ayo mazimano, ni ko kwiyicarira bagafungura.

 

Ubwo urugerero rwarahagumye kugeza ubwo Gi9sanura atangiye, azungurwa n’ umuhungu we Mazimpaka, na we azungurwa n’ umugungu we Cyirima Rujugira ariwe warwanye n’ Abagesera arabatsimbura, ahera ko ashinga urugerero mu Mpanga za Magerere.

Nyuma y’ iyima rya Rujugira, inkiko z’ u Rwanda zaterwaga n’ Abarundi. Batera mu Buyenzi, Bushumba, Nyakare, na Mvejuru muri Butare. Ibi byatumye Abanyarwanda barwana impande zose, bityo ingemu ziba nke mu ngerero. Ariko, inyuma y’ urugerero rwa Mpanga hari ishyamba rinini cyane, bakahita mu Gitabage, maze abahagiye bahasanga imboga zitwa imiheka bazisoroma rwihishwa baraziteka, barafungura, nyamara nyuma yaho abandi baza kubimenya, nabo bagasoroma bakajya guteka bihishe ngo hatagira uhamenya zikazahashira.

 

Byatumaga uwashakaga kuharangira undi akoresha amarenga bagira bati: “Niko sha, i Kiboga muherukayo ryari?” abandi benshi baza kuvumbura iryo banga, bigaba muri iryo shyamba bararishitura ntihasigara n’ agati gahagaze.

Inkuru rero yaratinze iza kugera kwa Cyilima ko urugerero rwo mu Mpanga rurya ibiti byitwa imiheka, biramubabaza cyane, ni ko gutumiza abatware b’ urgerero aho bari hose ngo bamusange i Nduba ya Bwanacyambwe bwa Kigali.

Bagezeyo, yababajije igituma ingabo ze zishonje, ati: “Cyane cyane izo mu rugerero rwa Mageragere ya Mpanga ni rwo rutwambitse urubwa kuko rurya ibiti byo mu ishyamba rya Rugarika.” Na bo bati: Nyagasani turi abatware b’ ingerero ariko ntituri ab’ ibihugu.

Cyilima ni ko gushinga itegeko ati: “Kuva ubu ingerero zizajye zigemurirwa, mu gihe ndiho cyangwa ntanze.” Yongeraho ati: “Utazazigemurira nzamunyaga.” Arongera ati: “Kandi uko muri aha muzi ko nta Munyarwanda utazi gutegeka.” Ni uko abategeka kubanza urugerero rwa Mpanga za Mageragere.

Arangije kubabwira atyo barikubura, ariko bataha bafite ubwoba, ni ko gusesekazayo ingemu nyinshi, ingabo ziranezerwa, zikira umuheka wo mu Gitabage. Kuva ubwo, aho hantu hitwa i Kiboga kugeza magingo aya.

 

Urwo rugerero rumaze kwijuta ingemu, ni ko gutuma kuri Cyilima ruti: “Nyagasani, turakwifuza mu rugerero rwacu.” Cyilima ahaguruka I Nduba ajya I Mpanga n’ ingemu nyinshi zirimo ingumba z’ ibimasa byo kubaga.

Umwami ageze i Mpanga araza inkera, mu gitondo agabanya ingabo ingemu yabazaniye. Yongera kuraza inkera, ni uko ati: “Nimumbwire icyo mwanshakiraga.” Abahungu bati: “Tumaze iminsi tudaterwa kandi natwe tudatera, none Nyagasani turagira ngo tukwiture ineza watugiriye, kuko aho udukuriye ku miheka yo ku Rugarika, imbaraga zacu zaragarutse.

 

Ingororano tuguhaye ni uko tugiye gutera Ubugesera, nta yindi twabona irenze kubukugabira.” Umwami abyumvise aramwenyura. Abahungu bati: “Ejo tuzatanga abatware i Bugesera.” Cyilima ati: “Noneho ubwo mwiyemeje kuzatera ejo, nimureke kunywa inzoga nyinshi.” Bati: “Nyagasani, nta rundi rugerero dushaka ko rutwivangamo.”

Bati: “Nimuririmbe dutere Ubugesera.” Naho ubwo, Abanyabugesera bamaze kumenya ko bazaterwa. Bakijya impaka, bumva Abanyabugesera bivugira ku Karubanda, na bo baraha intwaro batangira kurwana.

 

Muri iyo mirwano Abanyarwanda babanesha uruhenu bicamo benshi, babaha umugongo barahunga. Ubwo urugerero rurimuka rushingwa i Gihinga cya Bugesera, barwita ingororano ya Cyilima.

Abavuzi b’ amacumu baza kubwira Cyilima ko urugerero rwashinzwe i Gihinga cya Bugesera, ni ko guhaguruka abasangayo. Urugerero rw’ i Mututu (mu Mayaga ya Butare) na rwo rwumvise ko urwa Mpanga rwafashe igice kinini cya Bugesera, rurambuka rutera Bugesera intambike.

Banyagayo inka nyinshi, ariko ntibararayo ahubwo bazishyira Cyilima ho intashyo i Mututu. Aho ni ho rubanda bafatiye, babona ikintu kibabereye iyanga bakagihuhura bagira bati: “Impamba itazakugeza i Kigali, Uyirira ku Ruyenzi.”

Iyi Nkuru twayibonye twifashishije Igitabo cy' Ibirari by'Insigamigani. 


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2017-01-02 314

Gisaka hazwiho umuco wo kugendera ku gataro n'amarozi akaze
Soma Birambuye
...

2016-12-27 1000

Dore byinshi ku mateka y'intambara yo ku Rucunshu
Soma Birambuye
...

2016-12-22 884

Ese abami b'umushumi n'abami b'ibitekerezo bari batandukaniye he?
Soma Birambuye
...

2016-12-16 929

Ese Iyo Bavuze Ibisigo by'Ibyuma Wumva Iki? Sobanukirwa Inkomoko Yabyo.
Soma Birambuye
...

2016-12-12 290

Umuganura wari umunsi w'agaciro mu rwanda rwo hambere
Soma Birambuye
...

2016-12-07 834

Amwe mu mateka ya Nyirarumaga, umugore w'umusizi
Soma Birambuye
...

2016-12-07 486

Menya uko umudage Von Gotzen yahuye n'umwami n'icyamugenzaga
Soma Birambuye
...

2016-12-05 1009

Abami batatu bamamaye ku ngoma nyiginya na zimwe mu ntamabara bagiye batsinda
Soma Birambuye
...

2016-12-04 747

Sobanukirwa " Impamba itazakugeza I Kigali uyirira ku Ruyenzi " aho byaturutse
Soma Birambuye
...

2016-12-02 986

Aba bantu ntibabayeho mu mateka y'uRwanda ariko bafatirwaho ikitegererezo
Soma Birambuye
...

2016-12-02 690

Urupfu rw'umwami rudahigwa rwababaje imbaga y'abanyarwanda ,ese yatanze ate?
Soma Birambuye
...

2016-11-26 822

Menya abami bose bayoboye u Rwanda
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha