00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na HABIMANA   Abdou
January 02, 2017   saa  09:32:35

Gisaka hazwiho umuco wo kugendera ku gataro n'amarozi akaze

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

I Gisaka ni kamwe mu duce tw’igihugu dukungahaye ku mateka yagiye aranga u Rwanda mu bihe byo hambere. Ni agace k’u Rwanda gaherereye mu ntara y’Iburasirazuba kagahuza uturere 3 tugize iyo ntara.I Gisaka kigizwe n’impugu eshatu arizo: I Gisaka MIGONGO ihuza icyari Komini Rukira na Rusumo ho muri Kibungo, ubu Ni mu Karere ka Kirehe, GIHUNYA ihuza icyari komini Kigarama, Kabarondo na Birenga ho muri Kibungo, ubu ni mu Karere ka Kayonza hari na MIRENGE ihuza icyari Komini Sake na Mugesera ho muri Kibungo ubu ni mu Karere ka Ngoma. 

Amateka y’I Gisaka.

Mu kubakusanyiriza amateka ku Gisaka twegereye bamwe mu basaza b’impuguke batuye Gisaka Migongo aho ni mu kagari ka Nyarutunga, Umurenge wa Nyarubuye Akarere ka Kirehe batubwira byinshi ku byaranze I Gisaka n’imwe mu migenzo yaranze ako gace.

Muri iyo migenzo twavuga:Kugendera ku gataro, Kurogesha amahembe, Kuvuba imvura, Guca imanzi, Kuroga ubutamikano n’ubutererano n’ibindi.

Bamwe mubo twaganiriye ni umusaza Ananiyasi Bizima ugaragaza ubusobanuro bwimbitse ku mateka y’I Gisaka, hari na Francois Rubayinika na Ferdina Kabagina Kabatsi bakora umwuga w’uburezi n’abandi ntabashije kurondora amazina.

Tugendeye ku mateka twabwiwe n’abo baturage ubwo twari twabasuye iwabo, inkomoko y’ijambo I Gisaka ryaturutse ku Mwami Ruhinda w’I Karagwe, mbere yo gutanga kwe yagiye agabira abana be ibihugu bitandukanye. Amaze kubakwiza, umukobwa we wari usigaye atagabiwe aramubaza ati “jye ko mutangabiye ?” ise areba hakurya nuko mu rurimi rw’ikirashi agira ati“ Nakuha ekishaka kiriya”(nguhaye kiriya gihugu).

Uwo mukobwa tutabashije kumenya amazina ye, ageze mu Rwanda yashatse umugabo wa mbere babyarana abana batatu, ashatse undi mugabo babyarana umwana umwe baramwanga rimwe bamuta mu ishyamba inkende ziramuhumanya babonye ko ntacyo akimaze bati“nguwo umwami w’igisaka” ni Kimenyi I Musaya umwami wayoboye I Gisaka bwa mbere.

Nyuma y’uruhererekane rw’abami batandukanye, uwitwa Kimenyi VI Getura yatanze adatanze umwami, abana be Muhutu,Mukerangabo na Kakira basubiranamo  I Gisaka gicikamo  ibice bitatu aribyo Migongo, Gihunya na Mirenge.

I Gisaka cya Migongo cyari gifite ingabo zikomeye bigatuma abo mu Gihunya bagira ishyari. Igihunya cyarangwaga n’ubukene ndetse n’abagituye bahukwamo n’indwara y’amavunja hava n’umugani ugira uti“Nzarya duke ntukure amaguru ntahe mu Migongo”.

I Gisaka cyafashwe n’ingabo z’u Rwanda mu mwaka wa 1850 ku ngoma ya Mutara II Rwogera.

Kimenyi I Musaya wabaye umwami wa mbere wategetse I Gisaka yarongoye Robwa Nyiramateke umukobwa w’I Rwanda akaba na mushiki wa Ruganzu I Bwimba. Uwo mwami  arongora Robwa zari impamvu zo gushaka ingufu kugira ngo U Rwanda rutamunesha.

Ruganzu I Bwimba ntiyishimiye ko mushiki we arongorwa na Kimenyi kugira ngo atabyarira I Gisaka. Kubera ko Robwa yakundaga Kimenyi yifuza ko amurongora akavuga byo kujijisha ko nta mwana azabyarana na Kimenyi ngo ko naramuka atwaye inda azayikuramo.Yabivugaga murwego rwo kugira ngo yikize musaza we Ruganzu.

Hashize iminsi barabana, Robwa aratwita abibwira umugabo we Kimenyi. Akibyumva arishima cyane ati“mbonye umugore uzambyarira umwami nkatsinda  u Rwanda”. Ruganzu akimenya ko mushiki we atwite inda ya Kimenyi arya karungu, atumiza abiru ngo bajye kwitangira ingoma.

U Rwanda rwagombaga kohereza umuntu ujya kuba mu Gisaka mu buryo bw’ibanga kugira ngo atabarire igihugu, uwo yitwaga “umucengeri”inshingano ze kwari ukumenya amabanga yose yo mu Gisaka.

Nkurukumbi niwe watorewe kujya mu Gisaka ariko arabyanga. Babuze undi ujyayo basanga ari umwami ugomba kwigirayo gutabara igihugu cye nk’umwami.  Nyakanga, nyina wa Ruganzu akaba n’umugore wa Nsoro Samukondo akibyumva azirika umweko mu marembo abuza Ruganzu gutabara ati“Ni hajyeyo Nkurukumbi cyangwa nigireyo”. Ruganzu umweko aranga arawurenga ajyayo ari ho havuye umugani ugira uti“Umusindi yarenze akarwa”.

Ruganzu yaratabaye ingoma y’U Rwanda ayisigira Cyenge. Ruganzu mu nzira ava Gasabo ajya mu Gisaka yageze ahitwa Nyarubuye rwa Nkomanga arananirwa arahacumbika nuko aza guhura n’ingwe arayirasa maze uruhu bararubamba, mu kanya abona Cyenge, umugabirwa w’ingoma amusanze aho yari acumbitse ati“ urajya he ko umugore wawe yabyaye?”Umugore wa Ruganzu yitwaga Nyakiyaga cya Ndiga  ya Gahutu cya Serwego.

Ruganzu yarakomeje aratabara abwira uwo mugabirwa Cyenge ati“genda umwana namara gukura uzamurere dore n’uruhu rwo kumuheka”.

Ifatwa ry’I Gisaka

I Gisaka nicyo cyari gifite ingabo zikomeye ku buryo ari cyo cyafashwe nyuma y’ibindi bihugu nka  Rukiga, Bushiru na Nduga. I Gisaka gitsindwa nk’uko twabivuze dutangira, byaturutse k’ubwumvikane buke bwaranze abana ba Kimenyi IV Getura dore ko yari amaze gutanga ubwo I Gisaka gicikamo ibice 3 nyuma yo gusuzugura mukuru wabo Mukerangabo wari warazwe ingoma y’ibwami(Rukurura).

Hari  Migongo yategekwaga na Mushongore wa Mukotanyi wa Kakira ka Kimenyi , iyitwa Gihunya itegekwa na Ntamwete  wa Muhangu wa Mukerangabo wa Kimenyi na  Mirenge itegekwa na Rushenyi rwa Sebakara wa Muhutu wa Kimenyi. Rushenyi uwo niwe wagiye kugambanira I Gisaka ku Rwanda kiratsindwa.

IGisaka cyari cyarananiye ingabo zose biturutse k’umuzinga w’inzuki bifashishaga, baragiteraga inzuki zikabahukamo zikabarya bagakwira imishwaro. Impamvu zo kukigambanira n’uko Ntamwete yarushaga Rushenyi ubukungu, amaboko n’ingabo. Rushenyi agira ubwoba ajya ku mugambanira ku ngabo z’u Rwanda azirangira inzira zo gufata I Gisaka kandi cyari icyabo,Amena Ibanga ry’I Gisaka yerekana aho umuzinga w’inzuki uherereye baza kuwutwika, aho niho hakomotse umugani ugira uti“Igisaka ni igihugu kizamarwa n’ubwiko” (Wahimbwe n’umunyarwanda Runukamishyo w’umusinga).

Ntamwete akimara gupfa n’ingabo ze akaba ari nazo zari iza se, murumuna we Mushongore wayoboraga Migongo ajya kwisabira umuriro ku mwami, yegera umwami Rwogera wari umaze gufata I Gisaka ati“Ndakuyobotse”, Umwami Rwogera ati“Niba unyobotse genda ubanze uzane Rukurura”(ingoma y’ingabe y’IGisaka).

Mushongore yaremeye ariko agenda nk’ifuni iheze atorokana ingoma ya Rukurura ajya muri Tanzaniya aba ariyo agwa ingoma y’igisaka ibura ityo kugeza na n’ubu irengero ryayo ntirizwi.

Imigenzo y’I Gisaka

I Gisaka cyaragwaga n’imigenzo inyuranye, twavuga: Kugendera ku Gataro, kurogesha amahembe, uburozi bw’ubutererano n’ubutamikano, ubuvubyi, kuraguza no kubandwa, kwabura imirima n’indi itandukanye.Si kera gusa na n’ubu hari igikorwa.

Kugendera ku gataro

Udutaro tuvugwa mu Gisaka tuzwi ku izina “Utudege tw’amayobera” Twashatse kumenya niba icyo gikorwa kibaho dushakisha n’uwaba yarakagendeyeho cyangwa niba akagenderaho tubura n’umwe ubyemeza.

Muzehe Ananiyasi Bizima yagize ati“ibyo ntakuri kurimo ni ugukeka, ariko I Karagwe muri Tanzaniya iyo ugezeyo ubona ibintu by’urumuri bigenda ariko ntumenye ibyaribyo. N’ino mu Gisaka naho hajyaga hagaragara ibintu bisimbuka nk’ibishirira ariko ntibisobanutse. Jye nafata umwanzuro ko nta kugendera ku Gataro bibaho ni izo muri ziboneka ariko ntawahamya ko ari abantu baba baguruka.”

Kabagina Kabatsi Ferdinand we uko abona kugendera ku gataro ngo byaturutse kubanyagisaka bita“abakonikoni”. Ati“ Agataro sinakwemeza ko kabaho ariko hari uburozi(force magique) bakoreshaga bugafasha umuntu kuba yaguruka akajya nko muri Tanzaniya, I Burundi n’ahandi”. Ntiyatubwiye byinshi kuri ayo mateka. Twakomeje kubaza abaturage batandukanye bamwe bakabyemera abandi bakabihakana bigaragara ko ayo mateka agomba gukorerwa icukumbura ryimbitse.

Guteza amahembe, ubuvubyi n’ubundi burozi

Kabagina Ferdinand tumubajije kuri bimwe bivugwa ku burozi dore uko yadusubije.“abo barozi bagendaga nijoro bakitwa abacuraguzi ”.Ese baracyabaho? Ese bunguka iki?“baracyabaho, nta zindi nyungu ni umwuga wabo, barogaga, abantu, amatungo, indwara zitandukanye, guca imbyaro, kwabura imirima ntiyere n’ibindi.”

Yakomeje avuga ko bifashishaga imiti gakondo bacishaga n’iyo barazwe n’ababyeyi babo. Abarozi ba nijoro(abacuraguzi) bagiraga imiti batera abantu bakabatwara. Hari n’abarozi barya abantu, bakabataburura aho babahabye abo nabo bari mubo bita abacuraguzi.

Kuri iyi ngingo abaturage batanze urugero rw’umupadiri w’umwera baraye bahingisha buracya. Negereye impuguke mu mateka, Muzehe Ananiyasi Bizima ngo agire icyo abitubwiraho.

Yatubwiye ko Atari byo ko uwo mupadiri w’umwera witwa Mertens yigeze gutemberera muri Rusumo arakubwa abura ubwiherero afata agasuka aracukura ariherera babonye afite uburimiro ku birenge bavuga ko ari abarozi.

Habagaho n’uburozi bw’ubutegano, bagashyira iyo miti mu mayira abiri uwo babiteze yacaho bikamufata akabyimba amaguru. Hari abarogaga bagambiriye gushaka imbyaro, urushako n’ibindi. Urugero nk’umukobwa bakamusaba kwica umusore ngo akunde arongorwe.

Tubajije muzehe Ananiyasi Bizima kubijyanye n’amahembe yatubwiye ko ntawabihakana kuko hari ibintu wumva bigenda ariko ntubashe kubibonesha amaso. Mwarimu Rubayinika na Kabagina bakomeje gusobanura iby’amahembe, uburyo bayaterezaga umuntu ufite amakosa, umujura cyangwa uwagiriye undi nabi. Iyo uwacishaga amahembe yabaga abeshyera umuntu niwe yahindukiraga akica. Nyiri ihembe yafatwaga nk’umuganga. wajyagayo kuyacisha ushaka kuyateza umuntu wamubeshyera akakugaruka. Ayo mahembe yitwaga “Igifaru”yakomotse Tanzaniya. Hari n’andi mahembe bacishaga bagambiriye kwica imvura.

Ubuvubyi:

Byakorwaga n’umuntu ku giti cye agamije guhabwa amakoro (isororo ry’abavubyi). Uwakoraga uwo mwuga iyo batamuhaga ayo makora ntiyarekuraga imvura.

Uburozi bw’ubutamikano:

 Ni udufu tw’inyama z’inyamaswa z’inkazi bashyiraga mu byo kurya cyangwa mu byo kunywa n’ubu biracyakorwa

Imyotso(Imanzi):

Ananiyasi Bizima abajijwe inkomoko y’imyotso iranga abanyagisaka, yavuze ko ari indwara y’amaso abana bakundaga kuvukana bitewe n’uburwayi bwafataga ababyeyi batwite urukingo bikaba kubonsa bagahita bakira noneho biba nk’umugenzo abantu babona ari byiza, uvutse wese kabone n’ubwo yaba atarwaye amaso bakamwotsa.

Alphonse Habyarimana  we avuga ko guca imanzi(Imyotso) ngo cyari ikimenyetso cyakoreshwaga mu ntambara y’I Gisaka n’u Rwanda kugira ngo abanyagisaka babashe gutandukanya abaturage babo n’abanyarwanda.

Ururimi rw’I Gisaka(Ikirashi)

N’ubwo muri ako gace abimukira bamaze kuba benshi bityo ururimi rw’I Gisaka rukagenda ruzima ururimi rw’ikirashi ruracyakoreshwa hirya no hino mu turere tugize I Gisaka. Ikirashi ni ururimi rukomoka hanze, usanga rujya gusa n’ikinyambo, n’ikinyankore.

Amazina: Akenshi amazina y’abaturage bo mu Gisaka ari mu rurimi rw’Ikirashi cyane cyane akaba amazina y’amagenurano. Dore ingero ku mazina ya bamwe twaganiriye n’ubusobanuro bwayo: Tindamanyire: Sinamenye

Rugumire: Rurakomeye(urupfu,urugamba, urubanza)

Bayijurenda:Yuzuye inda(amagambo)

Rukayijakare: Rwajekare

Tirukayizire: Ntiruraza

Byakatonda(Urunyankore): Byamungu

Bamuturotwe: Bamuhutwe

Tirukenzire: Ntirurashaka(urupfu)

Bagazora: Barayakanuye(amaso)

Tigahwa: Ntashira(amagambo)

Tibarekwa: Ntibarekwa

Tibenderana: Ntibakundana

Barembengaro: Ntibatanga

Byenaku: Nyiribyago

Tihabyona: Ntihabose

Nshuti basomyi ba Kigali Today, uwavuga ibyo mu Gisaka ntiyabirangiza, gusa tuzakomeza dukore ubushakashatsi bucukumbuye ku mateka y’I Gisaka mu kubamara amatsiko ku bibazo mwajyaga mwibaza ku byaranze aka gace.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2016-12-27 891

Dore byinshi ku mateka y'intambara yo ku Rucunshu
Soma Birambuye
...

2016-12-22 738

Ese abami b'umushumi n'abami b'ibitekerezo bari batandukaniye he?
Soma Birambuye
...

2016-12-16 797

Ese Iyo Bavuze Ibisigo by'Ibyuma Wumva Iki? Sobanukirwa Inkomoko Yabyo.
Soma Birambuye
...

2016-12-12 235

Umuganura wari umunsi w'agaciro mu rwanda rwo hambere
Soma Birambuye
...

2016-12-07 707

Amwe mu mateka ya Nyirarumaga, umugore w'umusizi
Soma Birambuye
...

2016-12-07 388

Menya uko umudage Von Gotzen yahuye n'umwami n'icyamugenzaga
Soma Birambuye
...

2016-12-05 883

Abami batatu bamamaye ku ngoma nyiginya na zimwe mu ntamabara bagiye batsinda
Soma Birambuye
...

2016-12-04 645

Sobanukirwa " Impamba itazakugeza I Kigali uyirira ku Ruyenzi " aho byaturutse
Soma Birambuye
...

2016-12-02 803

Aba bantu ntibabayeho mu mateka y'uRwanda ariko bafatirwaho ikitegererezo
Soma Birambuye
...

2016-12-02 549

Urupfu rw'umwami rudahigwa rwababaje imbaga y'abanyarwanda ,ese yatanze ate?
Soma Birambuye
...

2016-11-26 673

Menya abami bose bayoboye u Rwanda
Soma Birambuye
...

2016-11-24 609

Imyiteguro yabanzirizaga ibitero by'ingabo z'u Rwanda rwo hambere
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha