Yasuwe : Inshuro 451 |  Ibitekerezo: 0 |  Aho ariho: Isi muri Rusange

Dore uko Fidel Castro yahimye Amerika ku mugaragaro Igice cya 4

  


By  MPEZAMIHIGO   Chris   | December 27, 2016   saa  03:01:26

IBYEMEZO BY’UMUTWE WA M26 NO KWISANGA MUNTAMBARA Y’UBUTITA

 

Fidel Castro n’abarwanyi ba M26 bamaze gufata ubutegetsi batangije gahunda zo kwigisha abaturage bose batazi gusoma no kwandika no kwigisha abana bose b’abanyacuba ku buntu, bashyiraho gahunda zo kuvuza abaturage bose ku buntu ariko bigeze aho bafata ibyemezo kubirebana n’ubukungu ibibazo biravuka. 

iriba24 ltd
M26 yari ikunzwe cyane n'abaturage ba cuba

Inganda zikomeye, ibigo by’ubucuruzi byari mu maboko y’abanyamerika. Ikindi Leta zunze ubumwe za Amerika nizo zaguraga isukari hafi ya yose yavaga mu nganda za Cuba ari naho ubukungu bw’iki gihugu bushingiye.

iriba24 ltd
Cuba izwiho guhinga ibisheke cyane kandi ikabikora kinyamwuga

Abakoranye bya hafi na Fulgencio Batista batangiye gufatwa ndetse abenshi batangira gucibwa imanza no guhabwa igihano cy’urupfu, ibintu byatangiye kurakaza Abanyamerika bumvaga batari kubona neza aho politiki ya Fidel Castro na Ernesto Che Guevara iganisha Cuba.

Mu kwezi kwa kane mu mwaka 1959, Fidel Castro yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntiyakirwa n’umukuru w’igihugu gusa yaje kwakirwa na vice Perezida Nixon.

Muri urwo ruzinduko Fidel Castro yabajijwe n’abanyamakuru niba koko ari umukomunisiti ababwira ko nta narimwe yigeze atekereza kuba we kandi atazaba we.

Icyagaragaye muri uru ruzinduko ni uko habayeho amacenga hagati ya Castro n’Abayobozi ba Leta Zunze ubumwe za Amerika. Abonye ko atakiriwe n’umukuru w’igihugu Fidel Castro yabujije abari bamuherekeje kuvugana iby’amakontaro y’ubucuruzi nabagenzi babo bo muri Amerika.

Cuba yahise ifata icyemezo cyo kugira amasosiyete yose y’amanyamerika yakoreraga muri Cuba aya Cuba ibintu byarakaje cyane abayobozi b’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika, nabo bafata icyemezo cyo guhagarika kugura isukari muri Cuba.

iriba24 ltd
Castro mu mirima y'ibisheke

Tariki 6 ukwezi kwa kabiri mu mwaka 1960 Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa repubulika zunzubumwe z’Abasoviyete (ubu ni Uburusiya) yagiriye uruzinduko mugihugu cya Cuba atangaza ko Guverinoma y’igihugu cye yemeye kugurira Cuba isukari yose yagurwaga n’Amerika (USA).

Ubu bushuti bwatumye Cuba yisanga muntambara y’ubutita aho abasoviyete(URSS) bari bahanganye n’Abanyamerika(USA).

Leta zunze ubumwe z’Amerika zatangiye gushyigikira Abanyacuba babaga mugace ka Miami zitangira no kubaha imyitozo kugirango barwanye guverinoma yari Fidel Castro.

Ahagana mu kwezi kwa gatanu, umwaka wa 1960, Amerika yasabye abayobozi b’inganda z’abanyamerika zatunganyaga peteroli muri Cuba guhagarika ako kazi.

Mu kwezi kwakurikiyeho Abasoviyete biyemeje gufasha igihugu cya Cuba gutunganya no kuyungurura peterori yakoreshwaga n’abanyacuba.

Mu kwezi kwa cumi mu mwaka wa 1960 Cuba yagabweho ibitero harimo n’ibyakozwe hakoreshejwe indege za gisirikare zifite amabara y’igihugu cya Cuba. 

Icyo gihe Cuba yareze Amerika mu muryango w’abibumbye ko ariyo yari yihishe inyuma y’ibyo bitero ariko uwari uhagarariye Amerika mumuryango w’abibumbye abitera utwatsi.

Cuba yahise ifata icyemezo cyo kugira amasosiyete yose y’amanyamerika yakoreraga muri Cuba aya Cuba, ibintu byarakaje cyane abayobozi b’igihugu cya Leta zunzubumwe z’Amerika, nabo bafata icyemezo cyo guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi byose hagati yabo na n’igihugu cya Cuba.

Tariki 9 ukwezi kwa mbere umwaka w’I 1961, Eisenhower wayoboraga Amerika(USA) yagiranye inama mw’ibanga rikomeye n’abayobora iperereza, ababwira ko bishoboka cyane ko Leta Zunzubumwe z’Amerika zashyigikira umugambi wo kugaba ibitero kugihugu cya Cuba. 

Nyuma y’iminsi micye Eisenhower yasimbuwe na Kennedy. Ese uyu mu perezida mushya azabyifatamo ate?(Ubutaha na iriba24).

CHRIS M.


IZINDI NKURU »

  • Ese Ntiwakwibaza Impamvu Amerika Itegeka Isi,Ndetse Ikivanga Muri Politiki Z’Ibihugu?

    Komeza uyisome »

  • Menya perezida ukuze kurusha abandi ku isi  ndetse witegura kuyobora indi manda

    Komeza uyisome »

  • Ni iki gituma igihugu cya CUBA kiba isibaniro ry'ibihugu by'ibihangange

    Komeza uyisome »


Umwanya wa Comment
                                                                       
  •  

Ibitekerezo byanyu kuri iyi Nkuru
Nta gitekerezo kirajyaho bimburira abandi!

Close