00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na HABIMANA   Abdou
December 26, 2016   saa  06:45:00

Sobanukirwa naho bita mu Miko y'abakobwa Ho mu karere ka Ngororero

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

« Mu miko y’abakobwa » ni ahantu ndangamateka. Ni agace gaherereye mu Kagari ka Mukore mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Ngororero.

Aha niho mu Miko y’abakobwa

Ni agace gato gafite ubuso bwa are 20, harangwa n’ibihuru birimo igiti cy’umuko gikikijwe n’ibindi biti bigufi n’ibirebire hamwe n’ibyatsi byurira, bihora byose bitohagiye.

Cyuzuzo Nkundabagenzi Sylivere, umunyeshuli muri Kaminuza n’umushakashatsi mu by’amateka avuga ko umwami Yuhi II Gahima amaze gutanga, abana be Bamara, Cyamatare, Mutezi, Binama na Juru bagiranye amakimbirane ashingiye ku wuzasimbura se. Ibi byatumye batandukana, uwitwa Juru afata Uburiza, Cyamatare afata Nduga na Kingogo.

Juru wari warasigaranye ubutegetsi bwa se yaje gupfa maze Binama aba ari we ufata ubutegetsi. Intego ye ya mbere yari ukwikiza Ndahiro II Cyamatare. Kugira ngo abigereho yitabaza umwami w’Abanyabungo witwaga Nsibura I Nyebunga.

Barwanyije Cyamatare arahunga kugeza bamutsinze ahitwa « Rubi rw’Inyundo », ni mu Murenge wa Muhororo mu Karere ka Ngororero, hari mu mwaka w’1499, Abanyabungo bafata u Rwanda barutegeka imyaka 11.

Bamaze gufata igihugu, Nsibura Nyebunga na Binama bakoze icyaziraga bafata umugabekazi witwaga Nyirandahiro II Nyirangabo hamwe n’abakobwa b’i bwami babicira aho mu kagari ka mukore ubu. Aho hari igiti cy’umuko kinini hamwe n’iriba ry’amazi ari na ryo baroshywemo, ubu hashize imyaka 517.

Naho Ruganzu Ndoli yari yarahungishirijwe kwa nyirasenge Nyabunyana i Karagwe k’Abahinda.

Byategereje ko Ruganzu Ndoli aza gutabara u Rwanda mu 1510, ahabwa umugabekazi w’umutsindirano witwaga Nyirarumaga. Ruganzu Ndoli yahise atangiza inzira y’ubwiru bitaga « Inzira ya gicurasi », nko kwiraburira abo bagore n’abakobwa baroshywe mu Miko y’abakobwa nabwo hari muri gicurasi.

Gasake Augustin, umwanditsi akaba n’umuhanzi gakondo avuga ko mu gukuraho imiziro kuri aho hantu, haje uwitwaga Kibogo wari murumuna wa Cyamatare, maze aritanga ageze mu miko y’abakobwa (ni igihe Ruganzu yarimo arwanya Abanyabungo, maze ahajojobereza amaraso ye ariko kuheza « kweza », maze bamwubakira inzu i bwami yabayeho kugeza umwami Musinga atanze.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2016-12-22 971

Dore Amagambo Yuje Impanuro Paul Kagame Yavugiye Mu Nama Z'Umushyikirano Zatambutse.
Soma Birambuye
...

2016-12-12 715

Abahanga ntibahuza ku bucakara bw'icuruzwa ry'abantu mu Rwanda
Soma Birambuye
...

2016-12-10 503

Ese Inama y'Umushyikirano, ni Iki, Yitabirwa na Bande? Menya Byinshi Kuri yo
Soma Birambuye
...

2016-12-06 1757

Ese kuba Hitwa Gakubangutiya, kuri 40. Byakomotse he, Menya inkomoko y'ahantu hatandukanye (Igice 2)
Soma Birambuye
...

2016-12-02 860

Irebere Ibyiza Wasanga mu Karere Ka Rubavu.
Soma Birambuye
...

2016-12-01 816

Irebere zimwe Mu Ntare Zageze mu Rwanda.
Soma Birambuye
...

2016-11-30 3101

Ese Kuba Hitwa Nyamirambo Byaturutse he? Menya Amazina Y'Ahantu n'INkomoko Yaho.(Igice cya 1)
Soma Birambuye
...

2016-11-30 2686

Dore Inyubako utaruzi Zigiye Kuza mu Mujyi Wa Kigali
Soma Birambuye
...

2016-11-30 1418

Menya Ikiyaga Gitangaje kiboneka Mu Kirunga cya BUshoke.
Soma Birambuye
...

2016-11-25 1373

Padiri Nahimana Washatse Kwigira Trump Ngo Aze Muri Politiki Ntibyamuhiriye.
Soma Birambuye
...

2016-11-01 316

Nyuma yuko abuze akazi,yahisemo gushinga uruganda rw'ibikomoka kumahembe
Soma Birambuye
...

2016-10-28 242

U Rwanda ruri mu bihugu byashimiwe kuba bitaraheranwe n'ihungabana ry'ubukungu bw'Isi
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha