00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na HABIMANA   Abdou
December 26, 2016   saa  03:53:41

Aha hantu ku isi hagizwe ibanga mu bihakorerwa n'uko abahatuye babayeho

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Kugeza kuri uyu munsi wa none, abantu bazi ibintu byinshi cyane bimwe byo mu buzima bwabo nko kumenya uko bimwe mu bice by’umubiri byacu bikora, tukamenya byinshi ku ikoranabuhanga bitewe n’igihe tugezemo, tukamenya no kuvumbura bimwe mu bintu bitigeze bibaho tugendeye kubyo twize mu ishuli tukanongeraho bya bindi twamaze igihe kirekire dutekerezaho.

Hejuru y’ibyo byose iyi si dutuyeho turayizi kuko ibirimo aribyo dukuramo ibyo dukeneye, kumenya ahantu hose kuri iyi si ni ibintu bitashobokera umuntu uwariwe wese kuri iyi si ariko bamwe bafatwa nkabazi ahantu henshi hashoboka bitewe n’ingendo cyangwa ubushakashatsi bakoze nabo hari hantu batazi ko habaho bitewe n’ukuntu hagizwe ibanga rikomeye, aho hantu rero kuri twe twibereyeho ubuzima busanzwe ntitunatekereza ko habaho, umuntu wese yakwifuza kumenya ahantu hatazwi n’abandi ibyo rero humura bigiye kuba aka kanya, aha hantu ugiye kumenya abantu bahazi ni bake cyane birenze uko wabitekereza.

Dore aha ni hamwe mu hantu ndetse n’ibintu bizwi na bacye ku isi.

Ikirwa cya Sentinel y’amajyaruguru (North Sentinel Island)


Iki ikirwa kiba mu buhinde ni ibanga cyane kuko kizwi na bake cyane, ikizwi kugeza ubu ni uko kuri iki kirwa harimo utujyi duto duto, iki kirwa kitazwi na benshi igitangaje ni uko gituwe n’abantu ariko n’abahatuye ntibazi ko abandi bantu babazi kuko aha hatuwe n’ubwoko bw’abantu bahamaze igihe kirekire cyane baranze ikintu cyose cyabahuza n’abandi bantu batuye isi, aba bantu bamaze imyaka irenga 60000 batagira ahantu bahurira n’undi muntu uwariwe wese, baba mu buzima bwabo batunzwe n’ibyo bahigira mu mashyamba yabo, aba ntibazi aho isi igeze ntibanashaka no kubimenya kuko umuntu wese wundi ubagezemo ikintu kimwe bamukorera ni ukumwotsa maze bakiyumvira uburyo ibice by’umubiri we biryoshye, bafite ururimi rwabo, baba mu buzima butandukanye cyane n’ubwacu.

Kuri iyi si nzima ushaka kumenya ubuzima bwa kera cyane aho kujya gusoma ibitabo bitandukanye wajya kureba kuri iki kirwa kuko aho niho wakura amakuru atarimo ikinyoma na kimwe. Gusa waba witeguyeko uzamara kubimenya

iriba24 ltd

Imva ya Genhis Khan (Tomb of Genhis Khan)

Muri bantu bose batuye iyi si, umuntu umwe mu bantu 200 afite icyo apfana na Genghis Khan, kandi abenshi ni abatabizi, uyu ni umwe mu ba Commanders bakomeye isi yigeze kumenya, uyu yakuriye muri empire ya Mongolia, uyu nubwo yari akomeye cyane ariko ntawuzi neza ahantu umurambo we ushyinguwe, mu muco wo muri iki gihugu bavuga ko haba hakenewe kugirango igituro ntigisakurizwe cyangwa ngo gihungabanwe kugira ngo urimo agira umutuzo, uyu rero bamuhaye umutuzo uhagije kugeza aho bamushyinguwe ahantu hatazwi n’undi muntu.

Abantu batandukanye bagerageje gukora ubushakashatsi kugira ngo bahamenye ariko nanubu ntawuramenya ahantu hanyaho, ariko kugeza ubu ahantu hahabwa amahirwe menshi ni munsi y’uwo musozi witwa “Burkhan Khaldun”.

iriba24 ltd

Varosha

Uyu ni umugi wari ukomeye cyane wasurwaga n’abantu benshi mu myaka ya za 1970 wari unatuwemo n’abantu basaga 40000. Ubu tuvugana uyu mugi nta muntu n’umwe uwutuyemo nko mu rugo iwe, indabo zarakuze zitwikira amazu, ni ahantu hasa nabi cyane ahamaze igihe kirekire hadakorerwa isuku, ibyatsi byabaye byinshi muri make hasa nabi bikomeye.

Abantu ntibahazi kuko nyuma yuko Turkey ihafashe yahise ihagira ahantu h’ibanga hagera n’igisirikare cyabo gusa kandi ibihakorerwa nabyo ntibizwi kuko abarinzi baho bafite itegeko ribemerera kurasa umuntu wese ugerageje kwerekana ko ashaka kwinjiramo.

Skull & Bones

Uyu ni umuryango w’abantu utazwi n’abantu benshi nabawuzi bazi izina gusa, kumenya ahantu ukorera byo ni bake cyane bahazi, aba rero bakorera mu buvumo bw’inyubako ya kaminuza ikomeye yo muri letazunze ubumwe za Amerika ariyo “YALE University” uyu muryango ugizwe n’abantu bakomeye cyane ku isi ukaba warashinzwe n’uwitwa WILLIAM Russel mu mwaka wa 1832 nyuma yo kuzengurukau yindi miryango nayo ikomeye, aha harimo abenshi bo mu muryango wa Rockefeller nabo mu muryango wa Ford, aba akaba ari bamwe mu bakire babayeho mu mateka y’isi.

Ikindi ni uko uyu muryango buri gihe uba ugizwe n’abantu 800 batarengaho n’umwe, ubwo birumvikana ko iyo hagize uvamo ahita asimbuzwa undi byihuse. Muri iyo nyubako niho bahurira bagakora ibyo twese tutabasha gusobanukirwa byoroshye.

iriba24 ltd

The Amber Room

The Amber room, iki ni icyumba cyahawe Peter the great wo mu Burusiya mu mwaka wa 1716 agihawe na Prussia (Ubu bwari ubwami bwo mu Budage) nk’ikimenyetso cy’amahoro, iki cyumba cyonyine gifite agaciro ka miliyoni ijana na mirongo itanu z’amadolari ($150 million).

Iki cyumba ntikizwi n’abantu kuko bakigize ibanga nanubu, ntikijya kivugwaho cyangwa ngo gitangazwe mu binyamakuru.Umuntu wamenye aho kiri ubu ntakiriho kuko yahavuze mu minota ye ya nyuma agiye gupfa, iki giherereye mu burengerazuba bw’amajyepfo ya Poland.

iriba24 ltd

Gereza ya ADX Florence

Iyi ni gereza yo muri leta zunze ubumwe za Amerika, wumvise izina gereza wagira ngo ni gereza isanzwe imeze nka zimwe usanzwe uzi ariko iyi ntisanzwe habe namba, abayizi bayihimbiye akandi kazina “ukuzimu nyako”, abayobozi b’amagereza yo muri Amerika ntibajya na rimwe bahavuga, aha hafungirwa ibyihebe byo ku rwego rwo hejuru n’abandi banyabyaha badasanzwe.

Muri iyi nyubako umuntu aba mu cyumba cye gito kirimo ubwiherero n’igitanda akaba yemerewe gusa kumara iminota 60 ku munsi atari mu cyumba cye kandi aha naho aba ari mu kindi cyumba, ntawubamo hano uzi ibyo hanze cyangwa ngo amenye uko hasa.

Umuntu ufungiwemo aba ameze nk’umwana ukiri munda ya nyina mbere y’ivuka. Ikindi ni uko ntawumenya ati na kanaka afungiye mo hano kuko nta guhura kw’abantu kuhaba. Aha hantu mu mateka yaho nta muntu n’umwe urahatoroka na rimwe.

iriba24 ltd

Icyumba cy’Umwamikazi Elizabeti wa kabiri.

Abantu bakomeye kuri iyi si nabo bararyama nkabandi basanzwe, abenshi muri aba ahantu barara harazwi, si uko hazwi na bose cyangwa benshi ariko hazwi n’abandi bantu batari benshi baba abayobozi cyangwa abo mu miryango yabo ariko hari itandukaniro ryabo bose na Queen Elizabeth wa kabiri uyobora ubwongereza, kuko we igitanda araraho ntikizwi n’abantu, uyu arara ahantu hagiye hatandukanye I bwami muri Buckingham ariko kugira ngo ugere aho ugomba guca mu muryango witwa uwibanga uzwi n’abantu bake cyane bakiriho kuko nabashizwe kugenzura I bwami nta kintu na kimwe bawuvugaho.

Ariko umugabo utangaje witwa Michael Fagan yabashije kuhinjira arinda anagera mu cyumba neza neza aho umwami kazi arara, aha ngo yasanze harimo igitanda cya double cyagutse, igihe yinjiragamo yasanze umwami kazi aryamye baganira iminota igera mu icumi mbere y’uko umwami kazi ahamagara abashizwe umutekano, mbere yo gusohoka uyu mugabo udasanzwe abanza no kunywa kuri wino y’umwami kazi.

iriba24 ltd

Iron Mountain

Aha bahita Iron Mountain, aha habitse ibintu bitagurwa amafaranga uko yaba angana kose, birakwiye ko hagirwa ibanga rwose. Aha habitse amakuru y’ingirakamaro y’ibigo bikomeye ku isi birenga 500, ibi ni ibigo bikoresha amafaranga menshi kandi bizwi na bose, bibitsa amakuru y’ingirakamaro aha kugirango icyaba cyose kikangiza ibyabo byose kikica abakozi hafi ya bose kigasenya byose, nibura haba hari ahantu kuri iyi si nzima haba hari icyatuma icyo kigo cyongera kubaho.

Aha habitse ama formule y’ibintu njye nawe tutazi ariko bikenewe cyane kandi binafite agaciro gakomeye, aha habitse miliyoni 27 za negative z’amafoto afite agaciro kuri iyi si kuburyo ntawafata icyemezo cyo kuyasiba ngo azimire ku isi nzima, aha harinzwe mu buryo bukomeye kandi nta kiza gitunguranye cyapfa kuhangiza nkuko cyakwangiza ahandi hantu hatandukanye.

iriba24 ltd

Inyandiko y’uburyo Coca Cola ikozemo.

Niba uri gusoma iyi nkuru ukaba utazi Coca Cola menya neza ko ufite ikibazo, kuko iki ni ikinyobwa kizwi hose kinakundwa na benshi, twe igikomeye dukora ni ugutanga amafaranga yacu bakaduha iki kinyobwa maze tukagotomera ariko hari byinshi bya Coca Cola bitazwi kandi bizakomeza kugorana ko byamenyekana. Hari ahantu Coca Cola ibitse ibyayo, amakuru, ibyo bakoramo Coca Cola na za formules chimique ariko aha hazwi n’abantu wabarira ku rutoki kuri iyi si nzima.

Formule ya Coca Cola nyayo yanditswe na candle muri 1919, aha nibwo yanditswe neza kugirango itangire kubikwa ariko sibwo yavumbuwe kuko ubwa mbere yavuzwe ni muri 1886 ivuzwe na John Slith Pemberton ari nawe wavumbuye Coca, ayivuga yayibwiya abantu bake cyane kuko iri rifatwa nk’ibanga rikomeye, nyuma yo kwimurwa cyane bayishakira aho bayibika hizewe ubu irimu buvumo bubikwamo amabanga n’amakuri y’amabanga ya Coca Cola. Abenshi ibi ntibabyitayeho icyo bashaka ni ukunywa gusa.

iriba24 ltd

Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2016-12-26 1400

Amasasu yumvikanye ahuriye he n'impamvu y'inkongi yibasiye gereza ya 1930
Soma Birambuye
...

2016-12-26 261

Boxing day ni iki? kuki tuyizihiza?
Soma Birambuye
...

2016-12-23 1081

Airforce one ishobora kuzenguruka kimwe cya 2 cy'isi idahagaze ifasha iki USA mugisirikare
Soma Birambuye
...

2016-12-21 295

Ngo ikibazo Cy'Inkwano iri hejuru Gituma abasore Bahitamo Ubutinganyi! Isomere.
Soma Birambuye
...

2016-12-20 2051

Ese Ntiwakwibaza Impamvu Amerika Itegeka Isi,Ndetse Ikivanga Muri Politiki Z’Ibihugu?
Soma Birambuye
...

2016-12-20 404

Ese abatabazi babacengeri bari bantu ki mu Rwanda rwo hambere
Soma Birambuye
...

2016-12-19 189

Ese koko Ikoranabuhanga riri mu biri guteza ubushomeri?
Soma Birambuye
...

2016-12-16 322

Ni mpamvu ki ituma Abanyabwenge n'abanyamadini batemeranya ku nkomoko y'umuntu?
Soma Birambuye
...

2016-12-15 953

Inzu 5 ndende kurusha izindi ku isi 2016
Soma Birambuye
...

2016-12-14 419

Menya perezida ukuze kurusha abandi ku isi  ndetse witegura kuyobora indi manda
Soma Birambuye
...

2016-12-14 1212

Ushobora kugwa mu kaga k'uburwayi bw'igikatu bukomotse muri Energy Drink
Soma Birambuye
...

2016-12-12 557

Dore inkomoko n'ubusobanuro by'igiti cya Noheli benshi bafata nk'umutako
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha