00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na ndacyayisaba   hubert
December 26, 2016   saa  11:29:44

Amasasu yumvikanye ahuriye he n'impamvu y'inkongi yibasiye gereza ya 1930

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp
Ubuyobozi bwa Gereza Nkuru ya Kigali n’ubw’Ikigo cy’igihugu cy’imfungwa n’abagororwa muri rusange, bwagize icyo buvuga ko nkongi y’umuriro yibasiye iyi gereza nkuru ya Kigali izwi nka 1930, ndetse bunavuga uburyo amasasu yahumvikanye mu gihe cy’iyi nkongi yarashwe n’impamvu yabyo.

Gereza Nkuru ya Kigali izwi nka 1930, yafashwe n’inkongi y’umuriro mu masaha ya saa cyenda n’iminota 10 z’igicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukuboza 2016, muri ayo masaha hakaba hanumvikanye urusaku rw’amasasu, byahwihwiswaga ko hari ababa barashwe batoroka cyangwa uko kurasa kukaba gufite aho guhuriye n’iyo nkongi.

iriba24 ltd

Mu kiganiro n’itangazamakuru CIP Sengabo Hillary, umuvugizi w’amagereza yo mu Rwanda,yavuze uko ikibazo gihagaze kugeza ubu, ikigiye gukorwa ndetse anasobanura iby’urusaku rw’amasasu rwumvikanye ubwo iyi nkongi yabaga.

CIP Sengabo Hillary yavuze ko ubwo inkongi yatangiraga, hari abagororwa basakuje cyane ndetse bamwe bagashaka kurira hanyuma abacungagereza bari bari inyuma bataramenya ibyabaye, babonye abantu barwanira gushaka gusohoka, bakeka ko abagororwa bashaka gutoroka maze bararasa. Avuga ko barashe hejuru babakanga, nyuma bakabona umwotsi bagahita bakingura imiryango yose ishoboka ngo abagororwa basohokemo.

CIP Sengabo ashimangira ko nta mugororwa wakomeretse bikomeye cyangwa ngo aburire ubuzima muri iyi mpanuka y’inkongi y’umuriro. Ku makuru y’ibivugwa ko hari abagororwa baba babyungukiyemo bagatoroka, mu kubisobanura yagize ati: "Kugeza ubu nta muntu watorotse twari twamenya, cyakora nyine ubu turimo gukomeza kugenzura kugirango tubabare umwe kuri umwe turebe ko bose bahari, mu gihe kitarenze umunsi umwe cyangwa ibiri tuzabahamagara tubabwire

iriba24 ltd

CIP Sengabo Hillary abajijwe  ikigiye gukorwa n’aho aba bagororwa bagiye gushyirwa kuko aho bari bacumbikiwe yagize ati: "Kubera ko hahiye agace gatoya, mu by’ukuri hahiye icyumba cyari gicumbikiye abagororwa 68, urumva kuri gereza irimo abantu barenga 4000, ubwo igice kinini ntabwo cyangiritse mu by’ukuri. Gusa bashobora gushyirwa no mu yandi magereza afite imyanya."

Ku bijyanye n’icyaba cyateye iyi nkongi y’umuriro, CIP Sengabo avuga ko Polisi yatangiye iperereza kugirango bacukumbure bamenye intandaro yayo. Abagororwa kandi bari babanje guterwa ubwoba n’iyi nkongi, ariko ngo bamaze gutuza kandi baracunzwe neza nta kibazo, inkongi nayo inzego zirimo Polisi n’igisirikare zagize uruhare mu kuyizimya irahagarara.

 


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2016-12-26 294

Boxing day ni iki? kuki tuyizihiza?
Soma Birambuye
...

2016-12-23 1228

Airforce one ishobora kuzenguruka kimwe cya 2 cy'isi idahagaze ifasha iki USA mugisirikare
Soma Birambuye
...

2016-12-21 390

Ngo ikibazo Cy'Inkwano iri hejuru Gituma abasore Bahitamo Ubutinganyi! Isomere.
Soma Birambuye
...

2016-12-20 2220

Ese Ntiwakwibaza Impamvu Amerika Itegeka Isi,Ndetse Ikivanga Muri Politiki Z’Ibihugu?
Soma Birambuye
...

2016-12-20 472

Ese abatabazi babacengeri bari bantu ki mu Rwanda rwo hambere
Soma Birambuye
...

2016-12-19 274

Ese koko Ikoranabuhanga riri mu biri guteza ubushomeri?
Soma Birambuye
...

2016-12-16 393

Ni mpamvu ki ituma Abanyabwenge n'abanyamadini batemeranya ku nkomoko y'umuntu?
Soma Birambuye
...

2016-12-15 1112

Inzu 5 ndende kurusha izindi ku isi 2016
Soma Birambuye
...

2016-12-14 494

Menya perezida ukuze kurusha abandi ku isi  ndetse witegura kuyobora indi manda
Soma Birambuye
...

2016-12-14 1370

Ushobora kugwa mu kaga k'uburwayi bw'igikatu bukomotse muri Energy Drink
Soma Birambuye
...

2016-12-12 656

Dore inkomoko n'ubusobanuro by'igiti cya Noheli benshi bafata nk'umutako
Soma Birambuye
...

2016-12-11 1185

Ni iki gituma igihugu cya CUBA kiba isibaniro ry'ibihugu by'ibihangange
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha