Yasuwe : Inshuro 1035 |  Ibitekerezo: 0 |  Aho ariho: U.S.A(United States of America)

Obama Mu gahinda Gakomeye aterwa na Trump

  


By  Leonce   Ukurikiyimfura   | December 26, 2016   saa  08:09:57

 

Perezida  wa Leta Zunze Ubumwe Za Amerika  Ushoje Igihe Barack Obama, Yongeye Kwikoma mugenzi we Trump, Uherutse gutorerwa   kumusimbura ku butegetsi, kuba ariwe umaze kuzambya ibintu kuva yatorerwa kuba Perezida.

Obama kuri uyu munsi, nibwo yongeye gutangariza abaturage b’ Amerika ko ubuyobozi bwe bugiye gukora neza inshingano zabwo, mu gihe hagisigaye iminsi micye ngo Perezida watowe Trump, azarahirire kuyobora amerika  ku itariki 20 mutarama umwaka utaha 2017. Ibi yabitangaje yemeza ko hari byinshi bimaze kwangizwa na Trump kuva yatsinda amatora.

Ndetse obama yabwiye Trump ko akiri perezida wa Amerika kugeza umunsi  azamwegurira ubutegetsi. Obama yatangaje ibi nyuma yo kubabazwa n’icyemezo Trump yafashe cyo   kuburizamo ambassaderi  wa Amerika muri Loni Mr Samantha Power, mu mugambi wo gufatira ingamba ku kibazo cy’umutekano mucye cya Israel  n’Imitwe irwanya  ubutegetsi muri Palestine.

Obama yagize ati «Perezida Obama aracyari perezida wa Leta Zunze Ubumwe Za Amerika Kugeza ku itariki 20 mutarama umwaka utaha wa 2017, ubwo rero ndacyafite ububasha bwo gufata ibyemezo»


IZINDI NKURU »

  • Nyamara Afrika Irakishakisha !!Isomere Ibya Yahya Jammeh Perezida wa Gambia.

    Komeza uyisome »

  • Ese kuki Donald Trump Yagize Umukobwa we First Lady maze, Umugore we akamwirengagiza?

    Komeza uyisome »

  • Igitutu cya Donald Trump cyaba gihatse iki ku butegetsi bwa bamwe mu ba perezida ba Afurika

    Komeza uyisome »


Umwanya wa Comment
                                                                       
  •  

Ibitekerezo byanyu kuri iyi Nkuru
Nta gitekerezo kirajyaho bimburira abandi!

Close