Yasuwe : Inshuro 627 |  Ibitekerezo: 0 |  Aho ariho: Isi muri Rusange

Hatangajwe Ikigero cy'Imyaka Buri Muntu Agomba Kwishimishamo. Ese ni Ingahe? Fora!

  


By  Leonce   Ukurikiyimfura   | December 19, 2016   saa  08:36:53

Ubusanze umuntu agira igihe agiramo ibyishimo, gusa benshi baziko ibyishimo bibaho igihe cyose waba ufite amafaranga,Nyamara siko bimeze kuko abashakashatsi berekanye ko ibyishimo biba mu kigero k’imyaka 20 ndetse na 65 gusa.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yo mu gihugu cya Australia, new South Wale. Bwagaragaje ko igihe umuntu afite imyaka 10 aribwo ahura n’ibibazo byinshi kuko aribwo aba atangiye gukenera ibintu byinshi, naho  mu kigero k’imyaka 20 ibyishimo ndetse n’umunezero bikiyongera.

Dr Loana Ramia yagize ati” umuntu uri mu kigero k’imyaka 20 aba yishimye cyane, gusa ku myaka 40 ibyishimo biragabanuka maze yagera kuri 65 bikongera bikagaruka”

Gusa benshi bibajije ko bazageza kubyishimo bya kabiri ari nabyo bihatse ibindi mu gihe nta muntu ukirenza imyaka  45 akiri ku Isi ya Rurema.

Ngo umukobwa cyangwa umuhungu bafite imyaka 20 usanga bafite ibyishimo ndetse bakinezeza mu buzima kuko baba nta bintu byinshi batekereza ndetse ugasanga baracyarerwa n’ababyeyi, naho mu myaka 27 kuzamura kugeza kuri 45 nta muntu wishimisha kuko abakobwa baba batangiye gutekereza uko bazubaka ingo zabo ndetse n’abahungu batangira guhangayika.

Gusa ngo bibaho ko umuntu ashobora kuva ku Isi atishimishije bitewe n’ubuzima yaciyemo ndetse bugakomeza kumukurikirana nk’uko Bongo5 ikomeza ibivuga ari nayo dukesha iyi nkuru.


IZINDI NKURU »

  • Ndakwinginze, Ntugahemukire uwo Mwakundanye!! Ese kuki Mbigusabye?Isomere.

    Komeza uyisome »

  • Biratangaje! Impuguke Zashyize Ahagaragara Ibiranga Umukobwa Mubi n'UMukobwa Mwiza.

    Komeza uyisome »

  • Wikwiyicisha Inzara Ngo Uragabanya Umubyibuho Ukabire . Dore Uko Ugomba Kubijyenza.

    Komeza uyisome »


Umwanya wa Comment
                                                                       
  •  

Ibitekerezo byanyu kuri iyi Nkuru
Nta gitekerezo kirajyaho bimburira abandi!

Close