00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Leonce   Ukurikiyimfura
December 19, 2016   saa  09:20:27

Akadiho Entertainment Yateguye Igitaramo Kigamije Gufasha Abana Babakene Ngo Babone Uko Bazajya Ku Ishuri.

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Akadiho Entertainment ltd, mu rwego rwo gufasha abana batishoboye ndetse badafite ubushobozi bwo Kwiga, baturuka mu Kagari ka Niboye bateguye igitaramo cy’urubyiruko kizaba tariki 13 mutarama 2017,  bafatanyije na Miss  High School ( Miss Kenny). iki gitaramo kikaba kizaba kirimo urubyiruko  rwerekana impano zitandukanye, kikaba kizabera  muri Glory Secondary School.

iriba24 ltd
 

Akadiho, ni imwe muri kampani y’urubyiruko rwibumbiye hamwe mu rwego rwo kwihangira imirimo, maze rushinga kampani igamije guteza impano zabo ndetse n’urundi rubyiruko rw’u Rwanda  babinyujije mu bitaramo bitandukanye bakorera hirya no hino mu Rwanda.

Ese  Akadiho  Entertainment ikora iki? Ikorera he?

iriba24 ltd
 

Nkuko  umwe mu bagize iyo kampani, Murinzi Honore , akaba ariwe unayihagarariye yabidutangarije , ngo  bagendeye ku  mpanuro za Nyakubahwa  Perezida Paul Kagame adahwema guha urubyiruko mu rwego rwo kwishakira ahazaza heza habo, bahisemo gukora kampani ifasha guteza imbere impano z’urubyiruko.

iriba24 ltd
 

“Duhuriza hamwe urubyiruko rufite impano zitandukanye nko kubyina, imyiyerekano, gushushanya, ibyino za Kinyarwanda, gukina imikino itandukanye ( Comedy) ndetse n’izindi mpano zitandukanye , kugeza ubu ngubu udushatse wadusanga SonaTube niho dukorera ibikorwa byacu.”

Iki gitaramo kiswe  "Back To School" kibaba kigiye kuba ku nshuro ya gatatu, kikazabera muri "Glory Secondary School" ku itariki 13 mutarama 2017, ndetse kwinjira akaba ari amafaranga 2000 gusa mu rwego rwo gufasha abo bana batishoboye.

iriba24 ltd
 

Murinzi Honore, Arangiza   yisabira abanyarwanda muri rusange ko  baza gushyigikira iki gitaramo, maze hakaboneka  inkunga yo guha abo bana amahirwe yo kwiga.

“  Ndashishikariza buri munyarwanda wese ufite umutima ufasha ko atacikanwa n’iki gitaramo maze tugahuriza hamwe tugafasha abana b’abanyarwanda batishoboye cyane tubaha amahirwe yo kwiga”

amatike ndetse n'ibindi bisobanuro wabisanga aho bakorera havuzwe haruguru.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2016-12-12 1052

Ese umuraperi akaba n'umushoramari Jay-z ni muntu ki?
Soma Birambuye
...

2016-12-09 239

Spiderman Game Center, Yateguye Igitaramo cyongera Urukundo rw 'Abana n'Ababyeyi Bidagadura ndetse bakanahabwa Impano.
Soma Birambuye
...

2016-12-07 249

RICH MAVOKO YISHIMIYE KUBA INDIRIMBO YE YAGARAGAYE MUZAKINNYWE KURI BBC
Soma Birambuye
...

2016-12-06 423

VANESSA MDEE yagiriye Inama abagore kwikorera no kwigira badateze amaboko ku bagabo
Soma Birambuye
...

2016-12-04 243

Kigali: Buri wese afashe iya mbere byagerwaho, uburezi bugezweho buradusaba ubwitange
Soma Birambuye
...

2016-11-25 182

Nyuma y'uko i Rubavu Hazwi Cyane ku Mpano Ya Ruhago, Ubu Itsinda Future Men Naryo Rizanye Umuziki.
Soma Birambuye
...

2016-11-22 228

Abari barahimbwe abatebo, ubu bari ku isonga mu iterambere ry'igihugu.
Soma Birambuye
...

2016-11-15 471

Nzaramba Shema,Yumvise Impanuro Za Perezida Kagame,ashinga Kampani Ifasha Kuzamura Impano z'Urubyiruko.
Soma Birambuye
...

2016-11-11 401

Umuziki nk'inganzo ngari mu gukiza abayikora
Soma Birambuye
...

2016-11-05 295

Ndanga Janvier, Uyobora ikigo cy'urubyiruko cya Nyamasheke, Yatangaje Ibanga akoresha kugira ngo abe uwambere.
Soma Birambuye
...

2016-11-01 565

Menya Bamwe mubo Umuziki wakijije mu njyana ya Country?
Soma Birambuye
...

2016-11-01 249

Yakozwe Mu Ntoki na Kagame None Byatumye Impano ye Ayibyaza Umusaruro.
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha