Yasuwe : Inshuro 3938 |  Ibitekerezo: 0 |  Aho ariho: Isi muri Rusange

Biteye Ubwoba ibi byo! Dore Amwe mu Mayobera Ateye Ubwoba Yananiwe Ubusobanuro na Siyansi.

  


By  Leonce   Ukurikiyimfura   | December 18, 2016   saa  07:07:24

 Siyansi, ni kimwe mu bintu twemera mu kuduhishurira ibintu biteye amayobera, ndetse byinshi bikorwa ndetse bikavumburwa tubikesha siyansi, gusa hari byinshi kuri iy’Isi ya Rurema itari yabonera ibisubizo. Hari ubwo abantu babirembye, bakabyumva ariko ntibabisobanukirwe neza. Ibyo bintu biriko kandi biteye ubwoba..

Muri iyi nkuru twabateguriye mugiye kubona bimwe mu bintu mwajyaga mukunze kubona, ariko bikabacanga ndetse bikabatera ubwoba mugakeka ko siyansi ibisi nyamara nayo ntacyo ibiziho.

1.       The Taos Hum: Taos Hum ni amajwi yumvikana muri aka gace ka Taos mu mujyi wa Mexime, aya majwi atera benshi ubwoba dore ko amaze ibinyeshana bibiri yumvikana, ariko abahanga bakaba barayobewe aho amajwi aturuka ndetse n'ikiyazana.

iriba24 ltd

iriba24 ltd

2.       Bigfoot: iki, ni ikinyamaswa kimeze nk’umuntu neza ariko kikaba gifite ikiguru kinini.iki kinyamaswa muntu kiba muri amerika y’amajyaruguru. Abajya bashobora kuhasura barakibona ndetse kikabatera ubwoba, sciencelive dukesha iyi nkuru ivuga ko kihamaze imyaka amagana, ariko ngo nta muntu cyari cyica, gusa kugeza ubu nta muntu wari wamenya ngo ni igiki kibaho gite kuko kirabura kikongera kikagaragara.

iriba24 ltd
 

3.       Hari Abantu Babura burundu: Ese aho utuye haba harabuze umuntu mukabura  irengero? mwishidikanya kuko ibi bibaho cyane nkuko uru rubuga rubitangaza ngo abarenga5 buri kwezi barabura hirya no hino ku Isi, ndetse ugasanga police irakora  iperereza bakabura ibimenyetso. Kugeza ubu abahanga muri Siyansi ntibari bamenya uko abo bantu bajyenda ntibagaruke.

iriba24 ltd
 

4.        Amadayimoni: Guhera mu gitabo cya Shakespeare “ MacBeth” inkuru y’amadayimoni yagiye ivugwa muri icyo gihe, Kugeza iki gihe  abantu bajya ikuzimu ndetse bakagaruka ndetse, umuntu arapfa akongera kugaruka nyuma y’igihe gito, gusa abahanga ntibari bamenya uko icyo gikorwa kigenda cyangwa niba kinabaho.

iriba24 ltd
 

5.       Mbere y’urupfu na Nyuma y’urupfu:  kugeza ubu hari abantu bemeza ko bamaze kugera mu rupfu gusa bakongera bakagaruka, gusa ibyo bitandukanye no kugwa muri Coma, dusanzwe tuzi, ibi ni uguhangana n’urupfu. Mu bushakashatsi bwakonzwe n’abanyamerika mu mwaka wa 2015 bwagaragaje ko iyo umuntu apfuye ko hari agace k’ubwonko gasigara gatanga ubutumwa mu mubiri aribyo umuntu ageraho akabona uko urupfu rumeze ndetse na nyuma y’urupfu akabona uko biba bimeze. Gusa kugeza ubu ntago Siyansi yari yabona ibyo bintu.

 

Mumbabarire ngarukire aha, ku bindi bintu biteye ubwoba ndetse bitari byabonerwa umuti  iriba24 tuzakomeza tubibagezaho mu kindi gice cy’iyi nkuru.


IZINDI NKURU »

  • Biteye Ubwoba! Dore Ibimenyetso bya Kwereka Ko Ufite Amadayimoni,cyangwa Uri Yo!

    Komeza uyisome »

  • Niki cyaba cyarateye izimira ry'inyamaswa za dinosaur(dinozuru)?

    Komeza uyisome »


Umwanya wa Comment
                                                                       
  •  

Ibitekerezo byanyu kuri iyi Nkuru
Nta gitekerezo kirajyaho bimburira abandi!

Close