00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na HABIMANA   Abdou
December 14, 2016   saa  04:28:30

Ushobora kugwa mu kaga k'uburwayi bw'igikatu bukomotse muri Energy Drink

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Ibinyobwa byongera ingufu ntibijya bivugwaho rumwe na bose; aho bamwe babishinja ko byangiza ubuzima abandi bakavuga ko ari byiza ndetse bifasha umubiri. Nyamara kandi, hari byinshi ushobora kuba utari uzi bijyanye n’ibi binyobwa ugomba kumenya mbere yo kubinywa kugirango ubungabunge ubuzima bwawe.

Ni ibiki bigize ibinyobwa byongera ingufu?

Ibinyobwa byongera ingufu cg imbaraga bikozwe n’ibinyabutabire binyuranye gusa icy’ingenzi muri byo kikaba, caffeine. Gusa si yo yonyine ibamo ahubwo habamo n’isukari, amavitamini, taurine, theanine, carnitine, creatine na guarana, iki kikaba icyatsi kirimo caffeine ubwacyo.

Ibi byo kunywa si ibya kera cyane kuko ikizwi cyabaye gikwira ari cyo RedBull cyatangiye gucuruzwa mu 1997. Naho icyitwa Monster kiza ku isoko mu 2002, ariko si byo gusa bibaho kuko ubu mu Rwanda hagezweho akitwa Azam energy drink, kakaba karadutse muri uyu mwaka wa 2016.

Ibi byo kunywa mu gucuruzwa havugwa ko byongera ingufu, kandi koko caffeine irimo ni inkabura (stimulant) ituma umubiri ugira ingufu zirenze izari zisanzwe ndetse n’ubwonko bugakanguka dore ko uwabinyoye atapfa gusinzira.

Ubusanzwe ingufu z’umubiri zituruka muri calorie, rero ntabwo caffeine yongera ingufu, ahubwo ituma umubiri utumva umunaniro, icyakora isukari iba iri muri ibi binyobwa yo yongera ingufu.

Bimwe mubyo ugomba kumenya mbere yo kunywa ibinyobwa byongera ingufu

Muri rusange, ibi binyobwa bikozwe na caffeine. Caffeine iyo ibaye nyinshi mu mubiri bishobora gutera ikibazo, ariko nanone ku gipimo gito ni nziza, kuko hari n’imiti inyuranye uyisangamo, ndetse no mu cyayi cyangwa ikawa tuyisangamo. Ndetse mu gihe muri 250ml za energy drink usangamo 80mg za caffeine, uramutse unyoye ikawa ingana gutyo waba unyoye 300mg za caffeine

Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’uburayi kigenzura ubuziranenge bw’ibiribwa (EFSA- European Food Safety Authority), cyagaragaje ko caffeine yinjira mu mubiri wacu nyinshi itava muri ibi byo kunywa ahubwo iva mu cyayi, ikawa, coca-cola na za shokola.

Ibi binyobwa mu gucuruzwa kwabyo bibanza guhabwa uburenganzira n’ibigo bishinzwe ubuziranenge ndetse binategeka ko herekanwa ingano ya caffeine iri mu gacupa kamwe, hakanerekanwa abatemerewe kubinywa

Uretse iriya caffeine, ibindi bishyirwamo na byo biboneka mu byo dufungura. Nka taurine iboneka mu biva mu nyanja no mu nyama y’inkoko.

Taurine iboneka mu binyobwa byongera ingufu, ntabwo yo ari inkabura ahubwo ni amino-acid irimo ubutare bwa soufre, ijya muri poroteyine nuko igafasha umubiri mu kuringaniza igipimo cya calcium, n’imikorere y’urwungano rw’imyakura. Uzasanga inashyirwa mu mata y’abana.

Mu bigomba gushyirwa ku icupa ry’ibi binyobwa harimo ibi bikurikira

Kwerekana ko harimo caffeine n’igipimo kirimo

Ingano utagomba kurenza ku munsi, n’amasaha utemerewe kuyinywamo

Kwerekana ko itanyobwa n’abagore batwite n’abonsa

Ndetse no kwerekana ko bitemerewe abari munsi y’imyaka 12

iriba24 ltd
Ni ngombwa ko ubwoko bwose bwa Energy Drink bwitonderwa 

Ibyo ugomba kwitondera 

Niba rero usanzwe unywa ibi binyobwa cyangwa wifuza kubinywa, gerageza ukurikize izi nama, kugirango urengere ubuzima bwawe

Ntugomba kurenza 500ml z’ibi byo kunywa ku munsi, kandi ntubinywe ugiye kuryama kuko byakubuza gusinzira neza

Mu gihe uri kubinywa wibivanga n’inzoga kuko bizatuma utumva ko wasinze, nyamara bizaba bigukururira gutakaza amazi menshi

Niba umaze gukora siporo winywa ibinyobwa byongera ingufu, ahubwo banza unywe amazi cyangwa imitobe ibi uze kubinywa nyuma waruhutse

Niba urwara hypertension , ntiwemerewe kubinywa

Ndetse no mu gihe cyose ufite uburwayi runaka cyane cyane bugendanye n’imikorere y’umutima, banza ugishe inama muganga

Niba wanyoye ibi binyobwa ntukanywe ibindi birimo caffeine nka Coca-Cola, icyayi, ikawa

Imiti imwe n’imwe igabanya uburibwe cyangwa ivura gripe ibamo caffeine. Niba uri kuyinywa ntugomba kunywa ibi binyobwa

Mu gusoza 

Ibyo kunywa byongera imbaraga usanga binarimo caffeine nkeya ugereranyije n’iyo dusanga mu byo kunywa bindi bidasembuye nk’ikawa na Coca-Cola. Niyo mpamvu kubinywa nturenze igipimo cyemewe nta ngaruka mbi byateza ubuzima bwawe.

Caffeine iri mu ikawa ni nyinshi kurenza iyo muri ibi byo kunywa

Gusa kuko kubinywa bishobora kukubata ukaba wanarenza igipimo ukikururira ibibazo binyuranye ku mutima (byatera umuvuduko udasanzwe w’amaraso), ni byiza kubahiriza ibisabwa, no kutabinywa buri gihe, ahubwo ukabinywa mu gihe koko ubona nta yandi mahitamo, nk’umuti.

Abana batarageza imyaka 12 kimwe n’abagore batwite n’abonsa bakwiye kugendera kure ibi binyobwa kuko nyine, ntibabyemerewe.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2016-12-12 542

Dore inkomoko n'ubusobanuro by'igiti cya Noheli benshi bafata nk'umutako
Soma Birambuye
...

2016-12-11 930

Ni iki gituma igihugu cya CUBA kiba isibaniro ry'ibihugu by'ibihangange
Soma Birambuye
...

2016-12-11 2083

Wikwibeshya na rimwe uvugira ibanga kuri telephone! Dore ubuhamya
Soma Birambuye
...

2016-12-07 6633

Amerika n'Ubuyapani Bigarutse mu Ntambara ikomeye y'Ikoranabuhanga, Isomere!
Soma Birambuye
...

2016-12-06 245

Muzika yifashishijwe nabi yashyira igihugu mu kaga n'ubwo igira uruhare runini mu iterambere
Soma Birambuye
...

2016-12-06 381

Menya HOTEL nibura 5 waruhukiramo n'umukunzi igihe wasuye ikirwa BORACAY cyo muri Philippines
Soma Birambuye
...

2016-12-05 1087

Ubushakashatsi bwashyize ahagaragara umumaro w'urubuto rw'umwembe ku buzima bwa muntu
Soma Birambuye
...

2016-11-29 632

Sobanukirwa n'Ubusobanuro bw'Amabara y'Imikandara Ikoreshwa mu Mukino Karate
Soma Birambuye
...

2016-11-29 1196

Igice cya Mbere: Ese Waba Uzi Intandaro Nyakuri Y'Intambara ya Mbere y'Isi? Ntucikwe!!
Soma Birambuye
...

2016-11-28 1074

Inkomoko y'umukino wa KARATE ikomeje gutera benshi urujijo
Soma Birambuye
...

2016-11-27 638

Ese Papa W'Idini Ya Katoliki ni Umunyapolitiki? Cyangwa ni Umunyedini Usanzwe? Isomere!
Soma Birambuye
...

2016-11-26 465

Ibintu 9 bitera umubyibuho ukabije
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha