00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na HABIMANA   Abdou
December 12, 2016   saa  08:54:56

Amateka ya Vladimir Putin umuperezida ku isi ukunda imbwa cyane

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Amazina ye nyakuri ni Vladimir Vladimirovich Putin (Vladimir Putin) w’ imyaka 62 y’amavuko, uyu mugabo ni Perezida w’u Burusiya kuva muri 2000, ni umwe mu baperezida batinyitse ku isi ndetse wananditse amateka kubera imbaraga yongereye mu gisirikare cy’u Burusiya cyari gitangiye gucika intege ku rwego rw’isi ndetse akaba yaranagiye arangwa n’ibintu byinshi bitandukanye harimo no gutandukana n’umugore, umuhanga mu mukino wa Judo na Karate,…

Iyi nkuru dukesha imbuga zitandukanye zirimo forbes,zigaragaza byinshi abantu badasanzwe bazi kuri uyu muperezida w’icyamamare ku isi ndetse  benshi bakunze

Ibintu 10 utari uzi kuri Putin:

1.Putin yavukiye i Leningrad mu 1952, agace kagezweho cyane n’ingaruka z’intambara ya kabiri y’isi akaba yarabyirutse afata nk’ikitegererezo sekuru Spiridon Ivanovich Putin wakoraga mu gikoni kwa perezida ku buyobozi bwa Joseph Stalin.

2.Putin ni umuperezida ukunzwe cyane n’abaturage, kuva yatorerwa kuyobora yahinduye byinshi bitari bihagaze neza mu gihugu dore ko yanafashe ubutegetsi n’ubundi yari asanzwe ari Minisitiri w’Intebe.

iriba24 ltd

3.Putin ni umuhanga ku rwego rw’isi mu mukino wa Judo, yambaye umukandara w’umukara muri uyu mukino ubwo yari afite imyaka 18 y’amavuko, yakomeje kuzamuka mu ntera kugera n’ubu.

4.Putin ni umugabo ukunda imbwa cyane, yagiye yita imbwa ze amazina y’icyubahiro, hari n’abagiye bashyira hanze amafoto y’imbwa basa bikamushimisha cyane.

5.Putin akunda kuroba, ajya mu ishyamba agahiga ingwe akayimasha igapfa, akunda koga ndetse akaba anafite impano yo kuririmba akaba yararirimbanye na Goldie Hawn hamwe Kevin Costner mu njyana ya jazzy.

6.Nyuma yo kurangiza amashuli ye mubijyanye n’amategeko, ku myaka 16 Putin yinjiye mu kigo cya gisirikare cy’u Burusiya KGB, afata amasomo mu bya gisirikare ahavana ipeti rya Lt Colonel ari nabwo yahise yoherezwa mu burasirazuba bw’u Budage mu kazi k’ubutasi.

7.Mu mwaka w’ 1983, Putin yashyingiranwe na Lyudmila Putina, uyu mugore babyaranye abana babiri b’abakobwa Mariya Putina na Yekaterina Putina, muri Mata 2014 Putin n’umugore we baratandukanye (divorce) nyuma y’imyaka isaga 31 bari bamaranye.

8.Putin yavukiye mu muryango udakomeye cyane, nyina yari umukozi mu ruganda, ise Vladimir yakomerekeye mu ntambara ya kabiri y’isi ubwo yakoraga nk’umuyobozi muri gari ya moshi, mukuru wa Putin akaba yarapfuye ubwo yari akiri muto.

iriba24 ltd

9.Ku myaka 12 Putin yatangiye umukino wa Box nyuma aza kuyivamo ajya muri Judo, Karate na Sambo aba icyamamare kugera aho Leta yagiye imufasha agera n’aho yagiye asohokera igihugu mu marushanwa mpuzamahanga, aba umutoza ku rwego rw’igihugu ubu akaba ageze ku mukandara w’umukara dani ya 6.

10.Umubiri wa Putin uratangaje, aho abandi bagera ku bukonje bukabije bifubitse, Putin ashobora kuhajya yikokoye nta shati kandi akahava ari mutaraga.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2016-12-07 407

Umwanzuro w'umukuru w'igihugu ku myambaro ya Caguwa waba warateshejwe agaciro?
Soma Birambuye
...

2016-12-03 5538

Biratangaje! Impuguke Zashyize Ahagaragara Ibiranga Umukobwa Mubi n'UMukobwa Mwiza.
Soma Birambuye
...

2016-12-01 430

Wikwiyicisha Inzara Ngo Uragabanya Umubyibuho Ukabire . Dore Uko Ugomba Kubijyenza.
Soma Birambuye
...

2016-11-30 1213

Dore Amayeri Ibiryabarezi Bikoresha Maze Bikakumaraho Amafaranga.
Soma Birambuye
...

2016-11-28 765

Inkuru Ibabaje Ku bana bato: Impano Za Christmas Ngo zaba Zibagiraho Ingaruka mbi. Isomere!
Soma Birambuye
...

2016-11-28 977

Ese Ujya Utekereza Ku Buzima Bwawe? Dore Ibyo Udakwiye Kwibagirwa.
Soma Birambuye
...

2016-11-26 518

Zimwe mumpamvu zitera indwara yo kudashaka imibonano mpuzabitsina kumuhungu
Soma Birambuye
...

2016-11-26 381

Wari uziko abanyarwanda bagenda barushaho kuba bagufi?
Soma Birambuye
...

2016-11-20 857

Jackie chan agwa muntege dwayne johnson mu 10 utari uzi mumafilime batorejwe muri hollywood
Soma Birambuye
...

2016-11-19 534

Ese Uzi Akamaro nk'Intoryi Mu Mubiri Wawe?
Soma Birambuye
...

2016-11-18 488

Sobanukirwa n'akamaro ko gukora imyitozo ngorora mu biri
Soma Birambuye
...

2016-11-13 2093

Bimwe mu bintu wakora kugirango wirinde kwibagirwa birengeje urugero
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha