Yasuwe : Inshuro 396 |  Ibitekerezo: 0 |  Aho ariho: Isi muri Rusange

Sobanukirwa Imvo n'imvano ku cyogajuru -Igice cya kabiri

  


By  MPEZAMIHIGO   Chris   | December 10, 2016   saa  04:59:00

Baracyumva ariko ntago baragisobanukirwa (Igice cya kabiri)

Iki ni igice cya kabiri aho iriba24 ibagezaho ukuntu abahanga bakoze icyogajuru, uko cyoherezwa mukirere n’akamaro kacyo.

Mu kinyejana cya 16 ubwo intambara zari zitangiye gushyuha mu banyaburayi, JOANES DE FONTANA, umutariyani, yakoze umujugujugu wagendaga ugurumana, ugatwika amato y'abo barwanaga nabo. 

Nyuma yaho, umudage JOHANN SCHMIDLAP yakoze umujugujugu washoboraga kugera kure kurusha uwa FONTANA. Uyu wanyuma wabaga ugerekeranye n'uwundi, uwo hasi wari munini naho uwo hejuru wari muto kandi uko uwo hasi wagendaga ugurumana uta ibishirira, ni nako wa wundi muto warushagaho kujya hejuru cyane. Iri vumbura rya SCHMIDLAP, ryatumye  ubumenyi (science) burushaho gutera imbere ku buryo buhanitse kuko yabaye intangiriro yo gukora roketi.

Uruhare rw’umunyabugenge Isaac NEWTON 

Mu mpera z'ikinyejana cya 17, umwe mu bahanga uzwi cyane mu bugenge (physique) umwongereza, ISAAC NEWTON, yashyize ahagaragara amahame nyakuri atatu arebana n'ibintu bishobora kuva aho biri hakoreshejwe imbaraga zivuye hanze yabyo.

Ayo mahame yagiye yiyambazwa mu igeragezwa rya za  roketi. Ihame ryakoreshejwe cyane kugeza na nubu ni irya gatatu rizwi nka "principe de l'action et de la reaction, tugenekereje mu Kinyarwanda twavuga ko iyo habayeho igikorwa (action) mu cyerekezo kigana imbere, ingaruka z'igikorwa ibera mu kindi cyerekezo kinyuranye n'icyambere.

Ubu bumenyi bwa ISAAC NEWTON, bwifashishijwe n’abandi bahanga uko imyaka yagendaga yigira imbere hatekerezwa kohereza ibyuma kabuhariwe mu kirere.Urugero abahanga b'abadage n'abarusiya bakoze amagerageza ku byogajuru, byapimaga ibiro 45 (45kgs).

Mu mpera z'ikinyejana cya 18 no mu  ntangiriro z'icya 19 za roketi zahindutse intwaro zikomeye mu ntambara zicyo gihe, aho COLONEL Wiliam CONGREVE, umuhanga w'intwaro zo mu bwoko bwa roketi,  agendeye kumahame ya Iaac Newton, yabashije gukora roketi zigera kure cyane. Izi ntwaro zakoreshejwe mu ntambara yari ihuje abanyamerika n'abongereza, mu ntambara yo guharanira ubwigenge bw’A merika.

Roketi  nshya (Modern Rocket)

iriba24 ltd
ubu ni ubwoko bushya bwa Rocket(Icyogajuru) bwitwa Von Braun rocket

 

Mu rwego rwo kugira ngo izo roketi zirusheho guhamya neza aho bifuzaga ko zigera, umwongereza, WILLIAM HALE,  yize andi mayeri atuma roketi igera ku ntego aya mayeri yiswe “stabilization par rotation”.

Roketi yashyirwagaho itiyo ku ruhande rw'inyuma, aha niho hasohokaga gaze, bigatuma roketi yikaraga cyane. Aya mayeri yakomejwe gukoreshwa mubyaje kwitwa roketi nshya ( modern rocket) arinayo yaje kwifashishwa mu kohereza ibyogajuru (Satellite).

Mu mwaka w'1898, umurusiya witwa Constantin TSIOLKOVSKI, yatanze igitekerezo cyo kujya gukorera ubushakashatsi kure cyane mu kirere hifashishijwe roketi  zitumbagira zikagera kure. Uyu murusiya yemezaga ko hashoboraga gukoreshwa esence iyunguruye bityo roketi ikaba yagera kure mu kirere.

Mu ntangiriro z'ikinyejana cya 20, umunyamerika ROBERT H. GODDARK (1882-1945), nyuma y’ubushakashatsi, yagaragaje ko mugihe roketi zagerakeranwa zigatumbagizwa mu kirere kugeza zigeze mugice kitagira umwuka (vaccum cg vide) zavamo icyogajuru, gifite ubushobozi bwo kwikaraga. Izi roketi ziri hamwe zagombaga gukoresha esence iyunguruye cyane. 

Bamwe mu bahanga batavugaga rumwe na GODDARK, bemezaga ko ibyo zari inzozi. Nyamara bidatinze mu mwaka w'1926 habayeho igeragezwa ryo kohereza ibyo byuma mu kirere, abenshi mu bahanga batangira kubona ko ibyo GODDARK yavuze ko byashoboka.

Ibi byatumye abadage batekereza gukora roketi zo mu rwego rwo hejuru arinaho haje kuva intwaro ikomeye yo mubwoko bwa mizayiro, izwi kw’izina rya V-2 yakoreshejwe n’abadage mu ntambara yakabiri yi isi.

Kuva kuri roketi ukajya kuri mizayilo “missile” bikabyara icyogajuru nibyo iriba24 izabagezaho ubutaha.

Dore imwe mu mafoto y'icyogajuru gitangiye gufata ikirere 

iriba24 ltd
Hano cyiba gihagurutse kubutaka kigana iy'ikirere

Byateguwe na Eng.Chris M. MPEZAMIHIGO


IZINDI NKURU »


Umwanya wa Comment
                                                                       
  •  

Ibitekerezo byanyu kuri iyi Nkuru
Nta gitekerezo kirajyaho bimburira abandi!

Close