Yasuwe : Inshuro 149 |  Ibitekerezo: 0 |  Aho ariho: Nyarugenge

Spiderman Game Center, Yateguye Igitaramo cyongera Urukundo rw 'Abana n'Ababyeyi Bidagadura ndetse bakanahabwa Impano.

  


By  Leonce   Ukurikiyimfura   | December 09, 2016   saa  08:03:45

Spiderman game Center ikorera mu karere ka Nyarugenge mu Nyubako izwi ku izana rya Peace Plaza ( Kwa makuza) isanzwe imenyerewe mu kugira imikino y’ abana itandukanye, bari mu kigero cyimyaka 2 kugeza kuri 18, kuri ubu yateguye igikorwa  cyo kugarura umubano hagati yabana nababyeyi,  mu gitaramo Kiswe Christimas Festival, Kizabera Kicukiro muri Macadamia Hotel ku itariki ya 17na 18.

Iyi campany nkuko umwe mu bayigize Jovia K. Nkurunziza, yatangarije iriba24.com , zimwe mu ntego zabo atari ukwidagadura kwAbana ahubwo ari ukurema urukundo hagati yabana nababyeyi Dore ko usanga ababyeyi bakunze guhugira mu bikorwa byinshi ntibahure n'abana babo.

Intego z’iyi Festival ni uguhuriza hamwe abana nababyeyi babo, mu rwego rwo kurema urukundo hagati yabo, umwana wese azazana numubyeyi we. Si byo gusa abana bazafashwa gukurikiranirwa impano zabo zitandukanye nko gushushanya, kubyina, imyiyereko, kuririmba,  ndetse no kuvugira mu ruhame

Aline Gahonzayire, uzafasha gutaramira ababana we yatangaje ko iki gitaramo kigamije kwigisha abana ibijyanye numuco nyarwanda.

"Muri ikigihe usanga abana benshi bahugiye mu mafilimi ndetse nibindi biteye isoni, ariko twe turashaka guhurizahamwe abana tukabatoza ibyumuco nyarwanda ndetse nindangagaciro zumunyarwanda."

Tubibutse ko iki gitaramo kizaba iminsi 2 ku itariki ya 17 na 18 kuva mu gitondo kugeza nimugoroba, naho kwinjira bikaba ari ibihumbi  5000 ku mwana ndetse n'umubyeyi we. Gusa ngo abaziyandikisha bwa bwere bakaba bazagabanurirwa ibiciro.

Amatike akaba aboneka aho basanzwe bakorera muri Peace Plaza kwa makuza ndetse no hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

Mubyeyi Wibuza Umwana wawe aya Mahirwe yo Kwidagadura ndetse no Gutahana impano!! 


IZINDI NKURU »

  • Kigali: Buri wese afashe iya mbere byagerwaho, uburezi bugezweho buradusaba ubwitange

    Komeza uyisome »

  • Nzaramba Shema,Yumvise Impanuro Za Perezida Kagame,ashinga Kampani Ifasha Kuzamura Impano z'Urubyiruko.

    Komeza uyisome »

  • Yakozwe Mu Ntoki na Kagame None Byatumye Impano ye Ayibyaza Umusaruro.

    Komeza uyisome »


Umwanya wa Comment
                                                                       
  •  

Ibitekerezo byanyu kuri iyi Nkuru
Nta gitekerezo kirajyaho bimburira abandi!

Close