Yasuwe : Inshuro 344 |  Ibitekerezo: 0 |  Aho ariho: Isi muri Rusange

Amwe mu mabanga abagore babana nayo abagabo benshi badasobanukirwa kandi ari ingirakamaro

  


By  HABIMANA   Abdou   | December 07, 2016   saa  07:13:02

Nkuko dukomeza tubibona muzima bwa buri munsi burya ngo hari uburyo ushobora gukoresha umugore wawe akagufata nk’umwami.

Abagore bakunda umuntu ubabwira ko ari beza: Kubwira umukunzi wawe kenshi gashoboka ko ari mwiza ni ikintu cy’ingenzi cyane. Aha kandi ugerageze no kumuha compliments (kumushimagiza) ku bintu bikomeye yagezeho, ku manota yabonye (niba ari umunyenshuri), kuri promotion yabonye ku kazi (umubwire ko yari abikwiye), ku mpano ze, n’ibindi.

Kumwereka ko wiyizeye: Jya wereka umugore/umukobwa ko kuba ari inshuti yawe bigushimisha cyane, kandi ko uko bwije n’uko bukeye urushaho kumukunda. Kenshi bisa n’ibiteye isoni kuba wamusomera mu ruhame rwa benshi, ariko nibura niba muri mukugendana jya umufata ukuboko, abone nawe ko gukundana bikunezeza no kubyereka bose. Bishyire kuri bose babireba daaaa!!!

Si byiza kumubeshya: kimwe n’abandi bantu bose burya iyo umuntu akubeshye akantu n’aho kaba ari gato, ukakamenya, birakubabaza kandi ugahita umutakariza icyizere.

iriba24 ltd

Urukundo nyakuri

Irinde guteza intonganya mu ruhame no kuburana cyane : Ibi nabyo biri mu bintu abagore badakunda na gato, bituma basa n’aho bamwaye, bikabatera isoni,…ntibibashimisha muri rusange.

Kumwitaho kandi wenyine:Hari abagabo benshi batekereza ko kuba muri kumwe n’abandi ari byiza kwita ku bandi bakobwa muri kumwe, niba murimo kubyina bose ukabitaho (ukababyinisha, ukabazanira ibyo kunywa,…) ariko burya wa mukobwa mukundana cyangwa wa mugore wawe rimwe na rimwe icyo witaga kuba ‘gentleman’ abifata nk’aho ari ukurengera kandi ko noneho muramutse mutari kumwe warengera ukaba wakora n’ibindi. Rimwe na rimwe rero abibona nk’aho wamuca inyuma mu buryo bukoroheye cyane. Byirinde bitagusenyera.

Irinde gusohokana inshuti ze utabimubwiye: Ni byiza ko umenyana n’inshuti ze, ariko burya iyo ugeze aho kujya uzisohokana utabanje kubimubwira cyangwa mutari kumwe ntibimushimisha, habe na mba. Ahubwo atangira kwibaza ko ahari harimo uwo usigaye ukunda, udashaka ko amenya; agatangira kutakwizera nabo atabasize.

Ntuzigere ugiramo n’umwe mufitanye umubano wihariye kabone n’iyo nta kindi cyaba kibyihishe inyuma.

Ikindi kandi ntukagire uwo wandikira ubutumwa bugufi muri kumwe mwese, ahita yibuka uburyo namwe byatangiye bisa no kwikinira akabona ko namwe ariho murimo kuganisha. Ni byiza kandi kumwereka ko wishimira kuba uri kumwe nawe wenyine, kurusha iyo muri kumwe mwese.

Komeza kwiyitaho:Niba ari uwawe ntibivuze ko wafatishije bihagije ku buryo nta handi yajya. Reka da! Komeza umwereke ko uri umusore/umugabo mwiza w’igikundiro, umwereke ko rwose umukwiye kandi ko no hanze aha babona ko afite umugabo mwiza.

iriba24 ltd

Ibyo ni bimwe mu byo abagore bakunda 

Kumwitaho bihagije:Niba muri kumwe n’inshuti zawe witerura ibiganiro mu nshuti zawe ngo umere nk’aho adahari. Mwereke ko umwitayeho, mu kugenda umwiyegereze mbega umubere ingabo imukingira, umubere ukwezi kumumurikira, … Erega jya wishyira mu mwanya we, byagushimisha se niba iyo ari kumwe n’inshuti ze agufata nk’aho udahari??


Kugaragaza isura nziza ku babyeyi be, no ku muryango we:N’iyo waba utabakunda ariko burya ni byiza kwibuka uruhare runini bafite ku mukobwa wabo, bityo ubibubahire kandi ukore ku buryo rwose urukundo rwanyu baruha umugisha.

Gutekereza no kureba kure:Urukundo nta murongo runaka uhamye rugira wo kugenderaho. Jya rero uhora utekereza utuntu twose twamushimisha, ntugume mu bintu bimwe gusa kuko bigera aho bikamurambira, umuzanire indabyo nziza, umutegurire icyayi, niba ari ku kazi cyangwa ku ishuri umutungure ugire akantu umushyira yo mutari mwabivuganye, n’ibindi byose bishobora kumushimisha. Rimwe na rimwe umugurire impano nta kindi cyabaye,umuzanire filimi nziza muyirebane. Burya abakobwa ntabwo bakunda ibintu bihenze, baba bashaka gusa ibyo ubakorera bikuvuye ku mutima.

Kwibuka amatariki akomeye mu buzima bwe :Iki ni ikintu wenda ahari utari uzi ariko gikomeye cyane ku bagore. Nuhora uzirikana itariki z’amavuko, ubukwe, itariki mwakundaniyeho, itariki imwibutsa ibintu bikomeye mu buzima bwe,… ntushobora kumva ukuntu azashimishwa cyane no kubona ukuntu umwitaho.

Kwibuka ibyo akunda n’ibyo yanga:Umukobwa biramushimisha cyane kumva uzi ubwoko bw’indabyo akunda, ubwoko bwa filimi zimushimisha, ibara akunda, umunsi yanga cyangwa ibintu yanga kurusha ibindi. Ibi nabyo abibonamo urukundo rwinshi no kumwitaho cyane.

Kumwandikira:Abagore muri rusange bakunda cyane umuntu ubitaho, biramushimisha gutaha agasanga akandiko wamusigiye ku musego, ako wamushyiriye mu isakoshi atabizi; biramushimisha cyane ko umubwira ko wagize amahirwe atabonwa na bake kuba ari uwawe. Si ngombwa ko ako kandiko kaba karekare cyangwa ari umuvugo wamuhimbiye, n’iyo kaba ari akajambo kamwe, kamugwa ku mutima.

Kumuha umwanya:Buri mugore nk’uko twabibonye ko akunda umuntu umwitaho, jya umusaba umunsi yaguha atazaba ahuze, mwirirwane muri babiri gusa, murebane filimi, umukorere massage, umuririmbire; nta n’ikindi kinini ukoze ibyo byonyine azabigukundira pe.

Kumwumva no kumusangiza ubuzima bwawe:Mubwire gahunda ufite, ibyo wakoze, ibyo wagezeho n’ibyakunaniye; umwumve nakugira inama, umutege amatwi yewe kabone n’aho waba utemeranywa nawe kubyo murimo kuvuganaho.

Mu bintu abagore binubira kenshi ni uko abagabo badakunda kubatega amatwi iyo barimo kubabwira inkuru. Jya umutega amatwi umwumve, umwereke ko witeguye kumwumva igihe cyose. Niba hari ikosa yakoze, yaba ari wowe yarikoreye cyangwa undi, nabikubwira ntugahite umukankamira, ahubwo jya ubanza umwumve, umugire inama, umukosore kandi byose ubikorane umutima mwiza bityo icyizere yari agufitiye kiziyongera.

Kuba mu ruhande rwe:Buri gihe jya uba mu ruhande rwe, uko byaba bimeze kose, n’iyo yaba ariwe uri mu makosa, ugerageze kumuhana ariko kandi umwumvishe ko igihe cyose uhamubereye

Mwereke ko nawe ashoboye:Niba mwasohokanye akakubwira ko yifuza kuba ariwe wishyura uwo munsi, jya umureka yishyure, umwereke ko nawe afite ubushobozi ko kandi umwubaha.

Kumwitondesha:Niba mwarashakanye, si ngombwa ko buri gihe uko muryamye mukorana imibonano mpuzabitsina. Niba ubona atabishaka cyangwa se wenda atanabyiteguye, mwihorere, umuhe umwanya, umureke agire uruhare rufatika mu kwishimisha no kugushimisha.

Uko niko bihagaze

Kwirinda inshuti zawe za kera:si byiza kugarura abakobwa mwigeze gukundana (ex-girlfriends) , si byiza kandi ko uvuga ibyiza bari bafite bamurusha kuko ahita yumva nawe ari umwe mu bakobwa benshi mwakundanye, agatekereza ko urimo kubashyira mu gatebo kamwe; bityo cya yizere yari agufitiye kigatangira kugenda gishira, ndetse utaniyibagije ko byanatuma afuha.

Ibi byose nubikurikiza, azaguhora hafi kandi mubane mu munezero. Kenshi abantu bashobora gutandukana kandi nta n’ikintu gifatika bapfuye, gusa bigaterwa n’uko batabashije kumenyana bihagije.



IZINDI NKURU »

  • Kuki Meddy Yatashye Amara Masa,Muri MTV MAMA Afrika muri Afrika y'Epfo.

    Komeza uyisome »


Umwanya wa Comment
                                                                       
  •  

Ibitekerezo byanyu kuri iyi Nkuru
Nta gitekerezo kirajyaho bimburira abandi!

Close