00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na kazungire   Merci Dieu
December 06, 2016   saa  05:13:08

VANESSA MDEE yagiriye Inama abagore kwikorera no kwigira badateze amaboko ku bagabo

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp
Vanessa Mdee Hau, uzwi ku izina rya Vee Money. Yavutse kuwa 07/06/1988 avukira mu mujyi wa Arusha muri Tanzania. Ku myaka ye 28, ni umuririmbyi wa hip hop, R&B, Afro pop na Bongo Flava. Yagize ubutumwa agenera abagore.

Ni nyuma y’igihe kinini abagore bagaragazwa nk’abanyantege nke batishoboye. Umuririmbyikazi wo mu gihugu cya Tanzaniya Vanessa Mdee yakomeje akangurira abagore gukura amaboko mu mifuka bagakora.

Siwe wenyine waba yavuze iryo jambo kuko mu nama nyinshi mpuzamahanga bagiye babigarukaho, bavuga ko abagore bakwiye guhabwa rugari maze nabo bakerekana ibyo bashoboye. Nubwo byavuzwe ho cyane hari bamwe mu bagore bakomeje kwitinya no kutigirira ikizere.

Umuririmbyi Vanessa abinyujije kurubuga rwe rwa instagram yavuzeko «abagore bose ko igihe cyo gutega amaboko abagabo cyarangiye. Ahasigaye ni ahabo ngo bagaragaze ko bashoboye. »

Kuri uru rubuga rwe yakomeje avugako yandika indirimbo ye yise Cash Madame ashaka kwereka abagore bose ko bashoboye kandi ko icyo bashaka cyose bakigeraho.

Uyu munyatanzaniyakazi yagize ati “iyi ndirimbo ni igitekerezo n’ubutumwa bwange kubagore n’abakobwa bose, bagitegereje ibyo bahabwa n’abagabo. Iminsi yo gusabiriza abagabo kumpamvu iyo ariyo yose yararangiye. Afurika nshya ikeneye ko abagore bagira ibiterezo kandi bakitekerereza. Ndamutse umwe murim abo bagore, nareba itandukaniro riri aho. Kugirango Cash Madame amenye akazi ke n’umufuka we , amenye kandi ko afite uburenganzira busesuye”.

Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwinshi yageneye abagore bose abereka buryo ki bashoboye, kandi ko abagabo ntabyinshi bakora nabo batashobora baramutse babishyizemo umwete. Reba video hano.

 


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2016-12-04 221

Kigali: Buri wese afashe iya mbere byagerwaho, uburezi bugezweho buradusaba ubwitange
Soma Birambuye
...

2016-11-25 150

Nyuma y'uko i Rubavu Hazwi Cyane ku Mpano Ya Ruhago, Ubu Itsinda Future Men Naryo Rizanye Umuziki.
Soma Birambuye
...

2016-11-22 213

Abari barahimbwe abatebo, ubu bari ku isonga mu iterambere ry'igihugu.
Soma Birambuye
...

2016-11-15 442

Nzaramba Shema,Yumvise Impanuro Za Perezida Kagame,ashinga Kampani Ifasha Kuzamura Impano z'Urubyiruko.
Soma Birambuye
...

2016-11-11 324

Umuziki nk'inganzo ngari mu gukiza abayikora
Soma Birambuye
...

2016-11-05 236

Ndanga Janvier, Uyobora ikigo cy'urubyiruko cya Nyamasheke, Yatangaje Ibanga akoresha kugira ngo abe uwambere.
Soma Birambuye
...

2016-11-01 464

Menya Bamwe mubo Umuziki wakijije mu njyana ya Country?
Soma Birambuye
...

2016-11-01 201

Yakozwe Mu Ntoki na Kagame None Byatumye Impano ye Ayibyaza Umusaruro.
Soma Birambuye
...

2016-10-27 231

Jean Bosco Yubahirije Gahunda ya " Made in Rwanda "Maze Akora Kirida n'Imishito
Soma Birambuye
...

2016-10-25 338

Bob Dylan mukwegukana igihembo cy'amahoro mumwaka wa 2016 bitanze ubutumwa ki kubahanzi
Soma Birambuye
...

2016-10-11 166

Ni uwuhe munyarwanda uha akazi abantu benshi yarahereye kubuhinzi?
Soma Birambuye
...

2016-10-11 199

Menya umunyarwanda umwe rukumbi wanditswe muri Guness world Record
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha