00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Leonce   Ukurikiyimfura
December 04, 2016   saa  10:46:56

Kigali: Buri wese afashe iya mbere byagerwaho, uburezi bugezweho buradusaba ubwitange

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Mu gihe mu Rwanda amashuri abanza n’ayisumbuye bari mu biruhuko bisoza umwaka, Kigali hari abiyemeje gukoresha uyu mwanya by’umwihariko mu kwitegura umwaka utaha w’amashuri kuko ngo ibyo basaba ababyeyi byo gukomeza gukangurira abana kwiga no mu biruhuko byaba ari imfabusa mu gihe abarezi bo baba biryamiye.

Ibi byatangajwe na Kwizera Deny Francois umuyobozi mukuru w’ishuri rya KDF-BEBF School kuri uyu wa gatanu ubwo muri iki kigo haberagamo ibizamini by’abifuza kuba abarezi bashya dore ko hari abari bamaze gusezererwa nyuma y’umusaruro wabo utari wishimiwe. Aha yagize ati: “kwiga ni uguhozaho, niyo ntero n’inyikirizo tuba dufite mu bihe byo gufunga kw’abanyeshuri. Tuba tubibwira ababyeyi kugira ngo bazakomeze gukangurira abana kwiga mu biruhuko. Ariko se abarezi baba bo, wababwira iki? Nta kindi uretse guhozaho mu gutegurira u Rwanda rw’ejo”

iriba24 ltd
Kwizera Denny Francois washinze BEBEF School
 

Aganira n’itangazamakuru, yakomeje agira ati: “buri mwana agomba kubona uburezi bufite ireme kandi bukagera kuri bose, ni yo mpamvu nashinze iri shuri. Imyiteguro irakomeje, turigushaka abarimu bashya kuko buri mwaka abana bariyongera, n’abarezi bagomba kwiyongera rero.

Tugomba gutegura buri kimwe ku buryo umunsi leta yatangaje ko amasomo agomba gutangira, nta kundi guhuzagurika, amasomo azahita atangira.”

Ese igitekerezo cyo gushinga iri shuri cyaje gute?

Ni nyuma yo kwiga uburezi kandi akaba ari n’umuhamagaro wange, byahuye n’uko nageze hano Batsinda nsanga umubare w’abana b’inzererezi ari mwinshi nareba neza nkobona byaba binafitanye isano n’uko igiko cy’amashuri cya Kagugu kiri kure kandi hariyo n’ubucucike. Nahise mfata icyemezo gushinga ishuri aha ritangwamo amasomo asanzwe ariko tukazanamo na bya bindi byose abana bakeneye.

Twatangiye muri 2012, mpuza abanyeshuri 74 kuri ubu tugeze kuri 740 aho imfura zirangije uwa gatanu zikaba zirajya mu wa gatandatu, nabikoze kugira ngo mfashe igihugu kandi nange nifashe, dutanga amahirwe ku buryo buri muntu aryisangamo. Umubyeyi atanga amafaranga ibihumbi cumi na bitanu (15,000) gusa nk’umusanzu wo kubona bimwe mu bikenewe

iriba24 ltd
 

Dufite Project sidufasha mu mikoranire myiza n’abo duturanye: hari abana batishoboye turihira tukanahaba ibikoresho, kuri ubu dufite 54. Tubakira tugendeye ku byangongwa duhabwa n’inzego z’ibanze za leta byemeza ko bari mu cyiciro cyambere cy’ubudehe.

Ibindi ni nk’aho buri mwaka dutanga ubwisungane mu kwivuza mu midugudu itwegereye kuko ubuzima ni yo soko ya byose. Twisanga mu bikorwa bya leta; twitabira ubutumire kandi tukanakora ibyo badusaba. Turanabashima ku bufatanye dufitanye.

Uretse imibare n’Igifaransa, tunafite ama Club atandukanye nka Anti-SIDA, kubyina, kurwanya Ibiyobyabwenge na Karate yo iherutse no kuduhesha umudali wa kabiri ku rwego rw’igihugu. Ibi byose ni ibintu abana bakunda, tukabafasha kubibagezwaho mu buryo bukwiye dufatanyije n’ababyeyi

iriba24 ltd
Club ya kararte yatwaye umudali
 

Ku bijyanye n’imyigire nta kibazo, ababyeyi turafatanya. Imbogamizi ntizibura kuko nk’ubu twatangiye guhura n’ikibazo cy’ubucucike, urumva dufite ibyumba 12, staffroom, office na sekeretariya, usanga buri cyuma gifite abana 50 uretse muwa gatatu no muwa kane usanga ari 25 na 35. Icyo twifuza ni ubufasha, si amafaranga ahubwo ni uburyo bwo koroherezwa mu kubona ibya ngombwa tunasaba umuganda ababifite mu nshingano bose

 

Ku bijyanye n’imbogamizi, yavuzeko n’ubwo kwiyongera kw’abanyeshuri ari ibyo kwishimirwa, ngo ni nayo mboganizi ya mbere kuko uko biyongera ari na ko hakenerwa ibindi byumba by’amashuri kandi bijyanye n’igihe. Ngo ubufasha burakenewe kuri buri wese uzi neza ko uburezi ari bwo rufunguzo rw’iterambere rikenewe.

Burya ngo kuba intangarugero, ni ryo hame rikwiye umuntu wese ushaka gutanga ubutumwa. Abarezi ku mashuri bakwiye kujya bafata iya mbere mu kubyaza umusaruro umwanya w’ibiruhuko hanyuma bakajya babona kubyumvia agafatanyabikorwa babo ari bo bayeyi nk’uko byanashimangiwe na bamwe mu bari baje gukora ibizamini byo kwigisha kuri KDF-BEBF School.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2016-11-25 282

Nyuma y'uko i Rubavu Hazwi Cyane ku Mpano Ya Ruhago, Ubu Itsinda Future Men Naryo Rizanye Umuziki.
Soma Birambuye
...

2016-11-22 267

Abari barahimbwe abatebo, ubu bari ku isonga mu iterambere ry'igihugu.
Soma Birambuye
...

2016-11-15 544

Nzaramba Shema,Yumvise Impanuro Za Perezida Kagame,ashinga Kampani Ifasha Kuzamura Impano z'Urubyiruko.
Soma Birambuye
...

2016-11-11 528

Umuziki nk'inganzo ngari mu gukiza abayikora
Soma Birambuye
...

2016-11-05 444

Ndanga Janvier, Uyobora ikigo cy'urubyiruko cya Nyamasheke, Yatangaje Ibanga akoresha kugira ngo abe uwambere.
Soma Birambuye
...

2016-11-01 796

Menya Bamwe mubo Umuziki wakijije mu njyana ya Country?
Soma Birambuye
...

2016-11-01 363

Yakozwe Mu Ntoki na Kagame None Byatumye Impano ye Ayibyaza Umusaruro.
Soma Birambuye
...

2016-10-27 555

Jean Bosco Yubahirije Gahunda ya " Made in Rwanda "Maze Akora Kirida n'Imishito
Soma Birambuye
...

2016-10-25 615

Bob Dylan mukwegukana igihembo cy'amahoro mumwaka wa 2016 bitanze ubutumwa ki kubahanzi
Soma Birambuye
...

2016-10-11 468

Ni uwuhe munyarwanda uha akazi abantu benshi yarahereye kubuhinzi?
Soma Birambuye
...

2016-10-11 427

Menya umunyarwanda umwe rukumbi wanditswe muri Guness world Record
Soma Birambuye
...

2016-06-15 453

Lucy Mbabazi Umunyarwandakazi mu bagore 6 bateza imbere ikoranabuhanga muri Afurika
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha