00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Leonce   Ukurikiyimfura
December 04, 2016   saa  07:47:54

Nyamara Akamerika Kashobotse! Ibyayo n'Ibivejuru Biyitera Inkunga Byamenyekanye! Isomere.

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Leta Zunze Ubumnwe za Amerika ni kimwe mu bihugu byagiye birangwa no kugira imbaraga zikomeye mu bijyanye n’ubutegetsi ndetse n’igisirikare . gusa ibi ntibyakunze kwemerwa na benshi dore ko abarusiya bahanganye bemeza ko izi mbaraga bazikura kubivejuru. Gusa si abarusiya gusa dore ko nabamwe mu banyameriki babyemeje.

Ibyo kubyumva byakugora ariko ufashe akagero gato ku biba ku isi nawe wabyumva. Nk’urugero mu myaka 50 iri imbere ubushyuhe bw’isi buzaba bwarazamutse cyane mu bihugu bimwe na bimwe ku buryo umuntu udafite ama climatiseur atazabaho. Nko mu myaka 200 iri imbere, kubera ubushyuhe abashakashatsi bemeje ko hazaba hariho ibinyabuzima mbarwa. Bishatse kuvugako no ku isi hazamera nko kuri Mars, ikinyabuzima cyose kigatsembwa.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa na televisiyo yo muri Amerika bwemeje ko 30% by’abanyamerika bose bemera ko ibivejuru bibaho. Umunyakanada wabaye minisitiri w’ingabo muri icyo gihugu mu gihe cy’intambara y’isi ya kabiri nawe aherutse kwemeza ko yiboneye ibikorwa by’ibivejuru mu gihe cy’iyo ntambara. Havuzwe kandi ibivejuru byinshi cyane byagiye bigwa muri Russia, Mexico ndetse n’ahandi henshi cyane ku Isi. Kuri ubu niba utemera ibivejuru si inzi icyo waba wemera.

 

Benshi bagiye kandi bahuza igaragara ry’ibyogajuru n’impamvu za Politike. Mu mwaka 1954 havuzwe urugendo rwa Prezida wa Amerika Dwight Eisenhower waburiwe irengero mu gihe cy’amasaha 24 ndetse n’abamurindaga batazi iyo aherereye. Benshi bemeje ko yari yagiye guhura n’ibivejuru byifuzaga gukorana na USA ndetse na Prezida akabyemera.

Nubwo ibyari bikubiye muri iyo KONTARO kabuhariwe hagati y’abana b’abantu n’ibivejuru bitamenyekanye byose, benshi bemeje ko ibivejuru byemereye Amerika kuyifasha mu ikoranabuhanga nayo igatanga abantu bo gukoreraho ubushakashatsi.

Uwahoze akora muri Ministeri y’ingabo ya Amerika izwi nka Pentagon yemeje ko uyu mu Prezida yaba yarakoranye n’ibivejuru inama 3 z’ibanga.

President Dwight D. Eisenhower, bivugwako yakoranye Inama n’ibivejuru inshuro 3.
Uwavuga ibyaba bwakwira bugacya. Reka turebe ibyo wahishwe ku bivejuru tunavuge ku bantu byaba bikekwako bari ibivejuru ndetse n’Umwami Pharaon wa Misiri arimo. Turavuga kd ku mugore wiyemereye ko avugana n’ibivejuru ndetse n’ikigo cy’ibanga cy’abanyamerika bivugwako hiberayo ibi biremwa bidasanzwe.
Pharaon, umwami wa Misiri nawe byemezwa ko yari ikivejuru
Ese koko Ibivejuru bibaho ? Bamwe bavuga ko hari igihe bizaza bikigarurira iyi si ! Ni irihe sano ubutegetsi bwo ku isi bufitanye n’ibivejuru ? Ese biramutse bifashe isi twe twajya he ?

 

Muri make impamvu dushobora kwicara tukaba twakwemeza ko iyi si atari muntu wenyine uyituye. Twabanyuriyemo muri make impamvu eshatu nyamukuru zatuma twemeza ko extraterrestres cyangwa se ama aliens ari ku Isi koko. Aha tumaze ibya Prezida wa Amerika wakoranye inama rwihishwa ubugira 3 kose n’ibivejuru.

Hari n’undi mugore kandi w’umunyamerikakazi wiyemereye ko yaba avugana ‘ibi biremwa kugera ubu tutaramenya niba twabyita abantu cyangwa se inyamaswa. Urugero rwa gatatu ni umwami w’abami FARAWO wa Misiri nawe bikekwa ko yaba ataraturutse kuri iyi si ya Rurema.

Ukuri wahishwe ku Bivejuru, turi buze kwibanda ku rugero rwa mbere gusa dore ko ibyerekeye Faraon. Turaboneraho kandi kukubwira byinshi cyane byavuzwe ku isano Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zaba zifitanye n’ibivejuru.


Ukuri ku bivejuru kwagiye gukomezwa kugirwa ibanga ariko uko ibinyejana byagiye bisimburana, mwene muntu yagiye avungurirwa duke ku bumenyi bwahishwe. Mu myaka mike ishize, mu gihugu cya Peru muri Amerika y’amajyepfo havumbuwe agahanga k’ikinyabuzima ariko habuze ikinyabuzima na kimwe gituye isi kaba gakomokaho.

Agatwe kiburungushuye, densite cyangwa se ireme bwite bw’amagufa byikubye 60% bw’ayacu, nibyo byaranze ako gahanga. Ntagushidikanya iki ni ikimenyetso ko aka gahanga ari ak’ikivejuru.

Tom Duran ni umunyamakuru ndetse akaba n’umwanditsi w’umunyamerika ndetse yari umwe mu itsinda ryakoze ubushakashatsi ku bivejuru . Ubu bushakashatsi bwakozwe ahitwa PALM SPRINGS muri Leta ya California yagize ati : ” Tuzi neza ko abayobozi bamwe ba Leta zacu bavugana n’ibivejuru kuva kera. Ati niba koko hari abantu baba bazi ibijyanye n’ibivejuru, ni abayobozi bacu. Ariko ntibabitubwira”.

Vuba aha idosiye y’ibanga ya leta ya Amerika ivuga ku mubano wayo n’ibivejuru yagiye ahagaragara.
Mu 1954 uwari prezida wa Amerika yari yaragiye kuhakorera ibiruhuko. Mu biruhuko bye, ku ya 20 Gashyantare yazimiye ku buryo butangaje ndetse hanumvikana umutingito udasanzwe muri ako gace. Abatangabuhamya bizewe bemeje ko uyu mugabo yari yagiye gusura ikigo kabuhariwe cya gisirikare aho yaba yarahuriye n’ibivejuru.

Abenshi bemeje ko ibivejuru bwatumye habaho uko guhura kugirango byumvikane ubufatanye n’uyu mu Prezida. Byumvikane neza ko ibivejuru bwari bihari kandi bikavugana n’uyu Prezida. Ibi bivejuru bikaba ngo ari ibinyabuzima binini kurusha umuntu, bifite imisatsi y’imyeru ndetse n’amaso yera ku buryo abantu babyise “NORDIQUES”.

NORDIQUES : Byakoranye inama ya mbere na Perezida maze byanga ibitwaro bya kirimbuzi.

Nkuko tubikesha Proffesseur MICHAEL SALLA, ngo muri iyi nama ibi bivejuru byangingiye Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika guhagarika burundu ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi.

Amakuru avugako byaje kurangira impande zombi zitumvikanye dore ko nyuma y’iminsi 10 gusa iyi nama irangiye, Bombe kabuhariwe ya Hydrogen bitaga BRAVO abanyamerika bari bamaze igihe bakora, 
yashwanyaguritse ku mpamvu zitamenywe na buri wese ku isi nzima. Amerika yahise ifata icyemezo cyo gushaka izindi extraterrestre zemera iby’ikoreshwa z’intwaro za kirimbuzi.

Proffesseur MICHAEL SALLA, atanga ikiganiro kuri televiziyo.
Inama ya kabiri ya Perezida Dwight D. Eisenhower yabereye mu kigo cya gisirikare giherereye muri Leta ya New Mexico. Muri iyi nama ya kabiri, uyu Prezida yahuye n’ubundi bwoko bwita les gris ndetse kandi birangira banumvikanye ubufatanye.
Ubu nibwo bwoko bw’ibivejuru bwemeranyije na Amerika gukorana

Amasezerano yavugagako ama extraterrestre yagombaga guha Amerika technology yo mu rwego rwo hejuru ndetse Amerika nayo igaha ibi bivejuru uburenganzira bwo kwiba abantu kugirango byige ADN y’umuntu ndetse binakore ubundi bushakashatsi.


Perezida Dwight D. Eisenhower wakoze inama n’ibivejuru ubugira 3
Ariko muri ibi byose igiteye ubwoba ni ahantu ubu bushakashatsi bwagombaga kujya bukorerwa. Laboratoire ya gisirikare iherereye munsi y’ubutaka uzwi ku izina rya BASE DE DULCE muri New Mexico. Akaba ari ahantu abantu ndetse n’ibivejuru bahuriraga bagakorana kuri project nyinshi zabahuzaga.

Nkuko byemejwe n’umwe mububatse iki kigo cya gisirikare kigizwe na niveau 7, yemeza ko munsi ariho hakorerwa experience zijyanye n’abana b’abantu. Biteye ubwoba kandi, abashakashatsi nubwo batazi neza ibyavuye muri ubu bushakashatsi bemeza ko hari ama extraterrestre yiyambitse uruhu rw’abantu akaba abarimo.

Kuva kera na kare umuntu yakunze kwishyira imbere aziko aricyo kiremwa Imana yahaye ubwenge kurusha ibindi. Icyo buri wese yahamya ni uko atari uko biri kuko iyi si yajeho ibiturenze, ibivejuru. Wasanga ari umuntu muhura buri munsi.

 


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2016-11-28 4058

Ese abatinganyi bo mu Rwanda bamenyana bate ?
Soma Birambuye
...

2016-11-26 12195

Biteye Agahinda! Gufungirwa I Guantanamo Birutwa no Gupfa. Irebere nawe.
Soma Birambuye
...

2016-11-19 5938

Nyamara Isi Dutuyemo Si Nziza! Ihere Ijisho Amafoto Yo Ku Mubumbe Wa Marisi Nawe Umbwire!
Soma Birambuye
...

2016-11-14 2599

Trump Atangiye Gutera Isi Yose Ubwoba Yirukana abarenga miliyoni3.
Soma Birambuye
...

2016-11-07 3038

Bimwe mu bintu abakundana bakunda kubeshyana, bakanabihishanya
Soma Birambuye
...

2016-11-06 2000

Wari uziko abanyafurika b'ubu bifitemo amaraso y'abazungu?
Soma Birambuye
...

2016-11-03 1646

Ese Iyo Umwami Adatabarizwa Mu Rwanda, Byari Kuzacura Iki?
Soma Birambuye
...

2016-10-30 1799

Ese Guhoberana n' Umukunzi wawe Wari Uziko Bivura Indwara Nyinshi.
Soma Birambuye
...

2016-10-26 1637

sobanukirwa n'ingaruka zo kwikinisha ,nuko wabicikaho
Soma Birambuye
...

2016-10-25 1521

Sobanukirwa byinshi kubijyanye n’ibiremwa byitwa Madam Samaki.
Soma Birambuye
...

2016-10-13 493

Gisa Rwigema kuki Atazibagirana mu mitima y’Abanyarwanda?
Soma Birambuye
...

2015-09-23 88

Minisitiri Nsengimana Jean Philbert yavuze ko ikoranabuhanga rikwiye gukomeza kuba umusingi witerambere
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Kuwa : 2017-02-22 16:44:43

Izina : Aits il kook

oh Lord is there nothing any body can do?Let's live together because and theme are help us sometimes Like we us intelectualy tools

Kuwa : 2017-01-05 10:25:22

Izina : jado

ge ndumva ntagitagaje uvuze. ubwose usobanuye iki. niyo upfa gushyiraho source yaho wabiteruye natwe tukisomera. nah ubundi ugiye ubicagagura gusa

Kuwa : 2016-12-09 12:02:34

Izina : Jean M.V TUYIZERE

Ese n ibi bibaho!!!!!.biratangaje nukuri!!!. Leonce courage kbsa ku nkuru zicukumbuye ukomeza kutugezaho.

Kuwa : 2016-12-05 11:27:24

Izina : Nibigira moise

Hongeleni jamani!!!!!!! Ndashimye cane. ahubwo muze muraduha utuntu twumutse nkutwo abo batype babazungu kumbe biyemera kuri Technolog kumbe bafise abavyeyi babahereza wangu tutazi ahubwo ndibaza kumwami Farao! !!!!none ko bavuga ngo yari ikivejuru Imana yari kwemerera ubwoko bwayo kuja kuba abaja bikivejuru? none hoho wumva umuntu yobigereranya namashetani ko abislaeli babaye abaja bikivejuru ivyo bintu bisize ubwenge cane Ahubwo muce mudutandukaniriza ibivejuru na alien murakoze

Kuwa : 2016-12-04 03:31:41

Izina : Maurice HATEGEKIMANA

Ibyo nibintu byumvikana neza cyane, kuko iyo urebye uburyo Technology yihuta wakibaza niba koko ari umuntu gusa ubyifasha, ntazindi mbaraga kuruhande zidasanzwe zimufasha. Abemera Imana twakumvako wenda ari imbaraga zumubi Satani, kuko ibyo bakora nibyangiriza isi n"abayituye. Ariko se kurundi ruhande twibaze, kuki bimwe byanze ibikorwa byo gukora ibitwaro byakirimbuzi, tuvugeko byari bifite impuhwe ziva kuwaremye isi n'ijuru? Aho harimo akabazo kuko byagize imyitwarire nk'iyabamalayika. Gusa twerekubitindaho kuko biratugaragarira neza ko isi izarangizwa n'uyituye, naho ibivejuru byo ntawahakana cyangwa ngo yemeze ko tubana, bizwi nabakorana nabyo ndetse n'Imana mugenga wabyose. Turabashimira kunkuru zicukumbuye mutugezaho, courager.

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha