Yasuwe : Inshuro 327 |  Ibitekerezo: 0 |  Aho ariho: Rusizi

Menya byinshi ku kirwa cya Nkombo abahatuye babona imodoka bagakizwa n’amaguru

  


By  HABIMANA   Abdou   | December 03, 2016   saa  02:43:23

Ikirwa cya Nkombo ni umwe mu mirenge y’u Rwanda, giherereye mu kiyaga cya Kivu, Akarere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba. Twashatse kumenya imiterere y’ ako gace maze tunyarukirayo tunahabona ibintu bitangaje utapfa kubona ahandi mu Rwanda. 

1. Abana bato baho bavuga ururimi rw’amashi gusa gusa!

Kuri iki kirwa cya Nkombo giherereye mu Karere ka Rusizi Umurenge wa Nkombo Intara y’Uburengerazuba, umwana wese wahavukiye utarajya kwiga mu mashuri abanza ntabwo aba yabasha kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda. Ururimi rukoreshwa ku batuye ku Nkombo ni Amashi ndetse n’abahatuye usanga bose bakoresha urwo rurimi.

2. Nta mwarimu wakwigisha mu mwaka wa mbere atazi Amashi

Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Nkombo Nyiranzeyimana Dancille, na mwarimu Nsekambabaye Jean de Dieu wigisha mu mwaka wa mbere ku kigo cy’amashuri abanza cya Nkombo, ngo ntibishoboka ko umwarimu utazi ururimi rw’Amashi yakandagiza ikirenge mu ishuri ryo mu mwaka wa mbere agiye kwigisha, kuko abana baho nta rundi rurimi baba bumva, bisaba ko babanza kwigishwa Ikinyarwanda.

3. Kuva iki kirwa cyabaho ntiharakandagira imodoka

Iki kirwa cya Nkombo kuva cyabaho nta modoka yari yahakandagira, kuko uhereye mu gihe cya kera ndetse n’icy’Ubukoroni kugeza n’ubu amateka yaho yerekana ko nta modoka yari yahakandagira, nk’uko inyandiko z’abashakashatsi nazo zibigaragaza.

Ikiyaga cya Kivu ari nacyo iki kirwa giherereyemo cyabayeho ahagana mu gihe cya Pléistocène (hagati y’imyaka 25,000 na 15,000 mbere y’ivuka rya Yezu). Ubuso bw’icyo kiyaga bungana na kilometero kare 2,700. Icyo kiyaga hari aho kigera kuri metero 485 z’ubujyakuzimu; ikigero rusange cy’ubujyakuzimu bwacyo ni metero 240.

4. Imyororokere kuri iki kirwa iteye inkeke

Abatuye Nkombo baracyafite ikibazo cy’ubwiyongere bukabije bw’abaturage kuko kugeza ubu kuri kilometero kare imwe hatuwe n’abaturage 802, mu gihe nyamara muri rusange mu Rwanda kilometero kare imwe ituwe n’abaturage batarenga 500.

Ibi byiyongeraho kandi kuba hakigaragara ibibazo by’ubuharike ndetse no gushyingirwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, n’ubwo ubuyobozi bukora iyo bwabaga ngo buhashye iki kibazo.

5. 80% by’abaturage batunzwe n’uburobyi

Mu baturage batuye kuri iki kirwa, abagera kuri 80% batunzwe n’umwuga w’uburobyi, cyane ko batuye hagati mu mazi. Ibi kandi bituma baba abana bato cyangwa se abakuru nta kujonjora ku gitsina baba bazi kugendera hejuru y’amazi (koga).

iriba24 ltd

Abatuye ku nkombo babeshwaho n'uburobyi (Photo Internet)

Nkombo ni ikirwa kiri mu kiyaga cya Kivu, ikaba ari n’umwe mu mirenge y’Akarere ka Rusizi. Nkombo ifite ubuso bungana na km2 29, 7, muri zo km2 9 zikaba ari amazi, bityo ubutaka butuwe, bukororerwaho, bukanahingwaho akaba ari km2 20, 7.

Ubu buso bubumbiye hamwe utugari dutanu harimo Akagari k’ Ishywa kabarirwa mu mazi kakaba nako ari akarwa ukwako gatuwe n’abaturage 3,014, butuwe kandi bugahingwaho ndetse bukanororerwaho n’abaturage bageze ku 16,703.

 Source:Igihe


IZINDI NKURU »


Umwanya wa Comment
                                                                       
  •  

Ibitekerezo byanyu kuri iyi Nkuru
Nta gitekerezo kirajyaho bimburira abandi!

Close