00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Leonce   Ukurikiyimfura
December 03, 2016   saa  08:13:41

Biratangaje! Impuguke Zashyize Ahagaragara Ibiranga Umukobwa Mubi n'UMukobwa Mwiza.

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Ubusanzwe  umukobwa mubi ndetse n'umwiza ushobora kubibonera ku mubiri we, ariko ibyo ntago ari byiza ku basore benda kurushinga, ahubwo icyiza ni ukureba ku mpande zombi, ubwiza bwo kumubiri ndetse n'ubwiza bw'umutima ( Imico ye n'Imyitwarire ye) Iriba24.com  twahisemo kubashakira ibiranga umukobwa mwiza ndetse n'Umubi, mu rwego rwo kugira inama abasore ndetse n'inkumi ngo bajye bamenya uko bitwara. bimwe mu biranga umukobwa mwiza ni nko kugira imico myiza,ari nabyo buri musore yakajyendeyeho ashaka umufasha.

Dore bimwe mubizakwereka umukobwa mwiza cyangwa mubi

ubwiza bwo ku mubiri 

iriba24 ltd
 

Umukobwa uteye gutya aba yujuje ibisabwa byose kugira ngo umukobwa abe mwiza ku mubiri.Aba ari mwiza, ashitura, avuga neza mbese byose aba abyujuje. Akoresha ubu bwiza ngo akurure abasore/abagabo. Akunda kuba afite inshuti nyinshi cyane z’abasore/abagabo. Aba abizi ko abantu babona ubwiza bwe kandi babimukundira,akabigenderaho agakina n’imitima yabo cyane abagabo kakahava. Ubu bwoko bw’abakobwa ntibuhazwa no gukundana n’umuntu umwe.

Inama:Nubwo uyu mukobwa ashobora kuguhesha ishema mu bandi ariko ntutinda kubona ko utahira iryo shema. Aza kukureba kuko hari icyo agukeneyeho, ubundi agasa n’ukwibagiwe.

Uzumva abantu babikubwira ko akundana n’abantu benshi cyangwa nawe uzabyibonera. Iyo umaze kumenya imico ye utangira gucanganyukirwa. Uyu mukobwa rero ni uwo kwitonderwa. Ni uwo gusohokana si uwo kubaka. Wikwibwira ko wazamuhindura niko ateye. Shaka ufite urukundo kuruta uko washidukira ubwiza ukazicuza.

Umunyabwenge  

iriba24 ltd


Iki ni icyiciro cy’abakobwa baba ari abanyabwenge. Ikintu cyose aba agifiteho ibitekerezo. Ashobora kukugira inama nziza kandi zubaka. Umwanya wabo munini bawumara basoma ibitabo,bari kuri internet biyungura ubumenyi kubintu batazi,..Ntibanga kwambara neza ariko ntibabiha n’umwanya. Kuribo amasomo n’ubumenyi biza mbere ibindi bikaza nyuma. Bakunda kugira inzozi nyinshi,iyo batsinzwe nko mu ishuri bumva isi ibarangiriyeho 

Nubwo uba ubona batitaye ku rukundo cyane nk’abandi bakobwa ariko nabo barakunda/bagakundwa. 

Inama:Niba ushaka gutereta umunyabitabo,ugomba kuba uzi kuryoshya ikiganiro kuburyo umushimisha ,ukamusetsa..bizoroha kumwegukana. Si ngombwa ko nawe uba uzi ubwenge bwinshi. Kumenya gutereta utavuga ubusa ahubwo uvuga ingingo zifatika .

Numwereka ababyeyi bazamwishimira kuko aba afite imico y’umukobwa warezwe anitwara neza. Nimukundana azajya akugira inama bigufashe mu iterambere ryawe. Yavamo umufasha mwiza ariko ntago aba bakobwa bakunda umugabo watwawe n’imikino,muzajya mubipfa kuko nabo ntibabikunda. Ntagira agakungu n’abandi bakobwa

Umwari  w’ urugo.


Uyu nawe ajya kumera nka muberarugo.Akunda abana kandi akagira ibitekerezo biruta imyaka ye kure. Atekereza ahazaza akanamenya gupangira ubuzima bwe buzaza. Ntabwo ahubuka niyo wamugaya abigendamo gahoro. Arangwa no gutega amatwi inshuti ze iyo zimugisha inama kandi akamenya gutanga inama nziza mu gihe gikenewe.

Ntibita kubyo rubanda batekereza ahubwo bakunda gukora ibintu kuburyo bwabo.

Inama:Uyu nawe yakuviramo inshuti nziza ndetse n’umufasha mwiza wazakurerera abana bawe. Niba ukoze amakosa arabikubwira kandi akakugira n’inama y’icyo wakora ngo ugaruke mu nzira.Ushakanye n’umukobwa umeze gutya, ababyeyi bawe byabashimisha cyane. Ibintu bye abikora kumurongo. 

Arangwa no gukunda ibyo abahungu/abagabo bakunda. Akunda kandi agashimishwa no gutembera cyane ahantu hashya. Ntiyita ku myambarire cyane. Akunda kugira inshuti nyinshi z’abagabo kuruta iz’abagore. Mwene aba bakobwa bakunda kwisanga mu biganiro by’abahungu ndetse akabyibonamo.

Inama:Gukundana n’umukobwa uteye gutya biragora. Uzahorana umutima uhangayitse kuko we yikundira abahungu/abagabo kuruta uko yisanga kubakobwa/abagore. Ugomba kwitegura kuba mukerarugendo ariko sinzi ko wamushimisha ,aba yumva yajya ahantu henshi hashoboka.Icyangombwa ni uko umenye imiterere imyanzuro ni iyawe.

Kuba tubagezaho ibi byiciro ntibivuze ko umukobwa adashobora kwisanga afite imico yo mubindi byiciro ,mbese akaba yakwibona henshi.Intego ni ukwigisha abakobwa imico myiza babona kubindi byiciro. Abasore nabo bagomba kumenya guhitamo neza badashituwe n’ubwiza gusa. Ni byinshi baba bagomba kureba.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2016-12-01 367

Wikwiyicisha Inzara Ngo Uragabanya Umubyibuho Ukabire . Dore Uko Ugomba Kubijyenza.
Soma Birambuye
...

2016-11-30 1097

Dore Amayeri Ibiryabarezi Bikoresha Maze Bikakumaraho Amafaranga.
Soma Birambuye
...

2016-11-28 707

Inkuru Ibabaje Ku bana bato: Impano Za Christmas Ngo zaba Zibagiraho Ingaruka mbi. Isomere!
Soma Birambuye
...

2016-11-28 812

Ese Ujya Utekereza Ku Buzima Bwawe? Dore Ibyo Udakwiye Kwibagirwa.
Soma Birambuye
...

2016-11-26 452

Zimwe mumpamvu zitera indwara yo kudashaka imibonano mpuzabitsina kumuhungu
Soma Birambuye
...

2016-11-26 306

Wari uziko abanyarwanda bagenda barushaho kuba bagufi?
Soma Birambuye
...

2016-11-20 619

Jackie chan agwa muntege dwayne johnson mu 10 utari uzi mumafilime batorejwe muri hollywood
Soma Birambuye
...

2016-11-19 426

Ese Uzi Akamaro nk'Intoryi Mu Mubiri Wawe?
Soma Birambuye
...

2016-11-18 338

Sobanukirwa n'akamaro ko gukora imyitozo ngorora mu biri
Soma Birambuye
...

2016-11-13 1946

Bimwe mu bintu wakora kugirango wirinde kwibagirwa birengeje urugero
Soma Birambuye
...

2016-11-10 1182

Hehe no Kwa Muganga!Dore Uburyo Bushya Bwo Kwipima HIV Ukoresheje USB
Soma Birambuye
...

2016-11-05 1885

Ese kuki abakobwa b'iyi minsi baterwa ipfunwe no kwitwa isugi?
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha