Yasuwe : Inshuro 2899 |  Ibitekerezo: 0 |  Aho ariho: U Rwanda

Ese Kuba Hitwa Nyamirambo Byaturutse he? Menya Amazina Y'Ahantu n'INkomoko Yaho.(Igice cya 1)

  


By  Leonce   Ukurikiyimfura   | November 30, 2016   saa  04:45:39

Mu Rwanda hose usanga usanga hagiye hari uduce cyangwa uturere, imirenge ndetse n'ahantu runaka hagiye hafite amazina atangaje ndetse utapfa kumenyera ubusobanuro ubaye utazi neza inkomoko, amazina nka, Nyamirambo, Bigega, Butansinda bwa Kigoma, Gakinjiro,  Mbyo, Gahenerezo ndetse n'ayandi usanga afite inkomoko ndetse inashingiye ku Mateka.

Niyo mpamvu iriba 24.com twahisemo kubashakira amwe mumazina y'ahantu hatandukanye n'Ubusobanuro bwaho. Twifashishije abakuru bazi amateka ndetse n'ibitabo bitandukanye nk' Igitabo cy'insigamigani, igitabo cy'imigani mirere.

 

Ubusanzwe amazina bwite y’ahantu ashingira ku mateka yagiye aharanga, hamwe na hamwe akagaragaza ubuzima runaka bw’abahatuye, cyangwa agashingira ku bisobanuro abahanze izina bifuje gutanga.

Biragoye kubonera igisobanuro n’inkomoko amwe muri ayo mazina, dore ko nta nyandiko, ubushakashatsi bwakozwe kera cyangwa ubundi buryo bwihariye buhari bwakwifashishwa mu gusobanukirwa icyo ayo mazina yose uko yakabaye avuze.

Cyakora amwe muri yo afite inkomoko n’amateka bizwi, andi akaba ataruka mu ndimi shami zishamikiye ku Kinyarwanda, andi mu ndimi zahoze zivugwa mu mpugu zari zitaraba u Rwanda, hakaba n’andi afite imiterere n’imisusire iteye urujijo, amatsiko cyangwa amakenga.

Hamwe mu hantu hafite inyito zidasanzwe zifatiye ku mateka

1.Nyamirambo: Iri zina rikomoka ku ishyiraniro ryasize imirambo itagira ingano yabuze gihamba, hagati y’impande ebyiri zari zihanganye, Abanyoro n’Abanyarwanda. Imyaka isaga 800 irashize, ariko izina ryo ni karande.

2.Gakinjiro: Nk’uko ijambo riri, bikomoka ku nshinga gukinja, aha hakinjirwaga inka, bidaciye kabiri abantu nabo bakahakinjirwa, mu bihe byitwaga ibyo guca amashu. Izuba rirenze, uwanyuraga mu bikombe by’Agakinjiro yafatwaga nk’uwahaze amagara.

3.Kicukiro: Hahoze hitwa mu Gatare, hakaba icukiro rusange rikomeye ry’inka z’abatware n’abifite. Bagiraga bati “Tujye ku icukiro, bisomwa nka “KW’ICUKIRO” Iyi mvugo yakomeje gukoreshwa, kugeza ubwo “Agatare” kibagiranye hasigara KICUKIRO.

4.Rwamagana: Yahoze muri Kibungo, ubu ni mu Ntara y’Iburasirazuba. Benshi basoma Rwamagana nk’ibiva ku nshinga “Kwamagana”, ariko siko biri, biva ku ijambo “Amagana” rifatiye ku bwinshi bw’amashyo y’inka yahahoze. Mu Kinyarwanda nyacyo “Rwamagana” ntibisomwa nka “Rwabugili” ahubwo bisomwa nka “Kamabuye”

5.Mu Kanogo: Hahoze amazi menshi (Ku mazi), hakaba n’inogo. Ubwo inka z’umwami zahashokaga amazi akaba iyanga zimwe muri zo zikarumanga, umwami yagize ati “Iri si inogo, ndarigaye, ni akanogo”. Izina rifata rityo n’ubu rikiri ikimenyabose.

6.Mburabuturo: Izina rikomoka kuri Serugarukiramfizi waciriwe kuri aka gasozi (ubu kubatseho ishuri CBE/SFB), ahageze abura ibirunge byatumye yirukanwa mu bakomeye, niko kuvuga ati: “Aha si ahantu ho kuba, ni i Mburabuturo, nabaye utura naturanye n’ibirunge”

7.Nzega: Niho hakomoka imvugo “Gukubitirwa ahareba i Nzega”. Ni mu Majyepfo y’u Rwanda, mu yahoze ari Gikongoro.

8.Ngurugunzu: Mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda. Hibukwa inkomoko y’umugani : “ Nzashira i Ngurugunzu nkiri Ngagi”»,uva kuri Ngagi wari umuherwe wahemukiwe mu buryo bwose bushoboka kubw’ishyari, kugeza ahekuwe n’abashakaga ko yimuka akababisa. Ariko we yaranangiye, aranamba, ati: “Nzashira ingururugunzu nkiri Ngagi”, bisobanuye ngo: “Nzarinda mpfira i Ngurugunzu nkiri uwo namye ndi.”

9.Zoko: Ni umusozi muremure cyane uherereye mu murenge wa Mutete mu karere ka Gicumbi. Amateka agaragaza ko kuri uyu musozi wa Zoko ariho urupfu rwarwaniye inkundura na Cacana wari arurimo umwenda w’inka, ari naho Imana yamutabariye ikamuha inyishyu nubwo bitabujije urupfu kumuhitana. (Umugani ushingiye ku bitekerezo)

10.Budurira: agace gaherereye mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo. Abazi amateka yaho bavuga ko hambere hakorerwaga amatara(amatadowa) bitaga ubudurira, yaje no kwitirirwa aka gace.

Bakunzi ba iriba24 mumbabarire Ngarukire hano ,ni aho ubutaha Tubagezaho igice cya kabiri. Murakoze cyane Ntimuzacikwe. 


IZINDI NKURU »


Umwanya wa Comment
                                                                       
  •  

Ibitekerezo byanyu kuri iyi Nkuru
Nta gitekerezo kirajyaho bimburira abandi!

Close