00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Leonce   Ukurikiyimfura
November 30, 2016   saa  07:23:42

Dore Amayeri Ibiryabarezi Bikoresha Maze Bikakumaraho Amafaranga.

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Muri iyi minsi ikibazo cy'abakobwa bakora umwuga w'uburaya gikomeje guteza ubukene ndetse n'amakimbirane ku bagabo ndetse n'abasore. abasore bakomeje kwisanga bambuwe amafaranga yabo n'abakobwa b'indaya bakunze kwita ibiryabarezi. iriba 24 ryagerageje kuganira na bamwe mu bagabo bo mu karere ka Nyarugenge badutangariza amwe mu mayeri buri mugabo wese yakabaye yirinda ibiryabarezi bikoresha.

Dore amwe mu mayeri bakoresha. 

1.Ndatwite

Abakobwa bakura ibyinyo bakunze kubeshya abasore bifatiye, ko batwite kugira ngo babone uko babasaba amafaranga yo kujya kwa muganga, cyangwa se kugira ngo babone uko bagura ibyo kurya kugira ngo umwana azakure neza. Iyo umusore adafite gahunda yo gufasha uwo yateye inda, akora uko ashoboye akamuha amafaranga yo gukuramo iyo nda. Hari abakobwa baka abasore amafaranga yo gukurishamo inda kandi badatwite.

2. Tugiye gutandukana kuko utanyitaho

Hari abakobwa babura aho bahera ngo babashe kubona amafaranga bifuza ku musore cyangwa umugabo bacuditse, maze bagahitamo kumubwira ko igisigaye ari ubutandukana urukundo rwabo rugasenyuka kuko ngo nta kintu gifatika umusore amukorera. Hari bamwe mu basore bahita barekura akayabo kugira ngo urukundo rudasenyuka.

3. Mfite amasabukuru anyuranye muri iki gihe

Abakobwa bamwe na bamwe bakunze kubeshya abakunzi babo ko hari isabukuru bizihiza y’ikintu runaka bakababwira ko bakeneye amafaranga kandi nyamara atari ukuri. Akenshi babivuga bitunguranye kugira ngo umusore bakundana atahagera agasanga nta byabaye.

4. Ndarwaye nabuze uko njya kwa muganga

Hari bamwe mu bakobwa babeshya abakunzi babo ko barwaye indwara nabo bayobewe iyo ari yo, bigatuma babasaba ubufasha bw’amafaranga ngo babashe kujya kwivuza kandi nyamara batarwaye. Iyo umusore abyumvise rero hari uhita amwoherereza amafaranga ngo ajye kwivuza, ayo akaba arayariye.

5. Natakaje telefone yanjye imuhira

Akenshi hari bamwe mu bakobwa babura ahandi bahera ngo babashe gukura amafaranga ku bakunzi babo, bagatira telefone bakabahamagara ngo bababwire ko telefone zabo zatakaye. Akaba abonye aho ahera agusaba ko niba umukunda koko wamufasha akabona indi. Nyuma wamara kumuha amafaranga yo kugura indi, akazakubwira ko iyambere yaje kuyibona.

6. Nabuze amafaranga yo kwishyura inzu

Hari abakobwa bamwe na bamwe bikodeshereza amazu, ugasanga igihe akeneye amafaranga, ariyambaza umukunzi we ngo amufashe kubona ayo kwishyura ubukode. Iyo bimaze kuba akamenyero hari ubwo umukobwa asaba umukunzi we amafaranga kandi ukwezi ko kwishyura kutaragera, ubwo akaba ayamukuyeho bitamuruhije.

7. Mfite umushinga nshaka ko umfashamo

Akenshi hari abakobwa babeshya abakunzi babo ko babonye imishinga yo gukora kugira ngo ibinjirize amafaranga. Akaba yabwira umukunzi we ko yamufasha kubona amafaranga kugira ngo ayashore muri uwo mushinga, akamwizeza ko azayamwishyura buhoro buhoro, kenshi birangira atayamwishyuye, maze akamubeshya ko yahombye.

8. Nta mafaranga yo guhamagara mfite muri telefone

Hari abakobwa bakunda gusaba cyane abakunzi babo amafaranga yo kwifashisha mu guhamagara, kandi atari cyo ayashakira, cyangwa yanayabona akayakoresha mu guhamagara abandi batari umukunzi we. Hari bamwe mu basore baba barashyizwe n’abakunzi babo b’abakobwa ku kamenyero ko kubagurira amakarita yo guhamagara ya buri munsi, ugasanga mu kwezi hagenda akayabo.

Aya ni amayeri umunani gusa mu yandi mayeri menshi cyane, akunze gukoreshwa n’abakobwa bakura ibyinyo ku basore bakundana kugira ngo babakureho ibyo bararikira, gusa akenshi ibyo bijyana n’umuco wamamaye wa “Mpa nguhe” kuko abasore nabo akenshi baba bishakira kuryamana n’abakobwa bari inshuti, bikaba byatuma atitangira mu kurekura amafaranga kuko aba yibwira ko hari aho ari buyagarurize.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2016-11-28 765

Inkuru Ibabaje Ku bana bato: Impano Za Christmas Ngo zaba Zibagiraho Ingaruka mbi. Isomere!
Soma Birambuye
...

2016-11-28 977

Ese Ujya Utekereza Ku Buzima Bwawe? Dore Ibyo Udakwiye Kwibagirwa.
Soma Birambuye
...

2016-11-26 518

Zimwe mumpamvu zitera indwara yo kudashaka imibonano mpuzabitsina kumuhungu
Soma Birambuye
...

2016-11-26 381

Wari uziko abanyarwanda bagenda barushaho kuba bagufi?
Soma Birambuye
...

2016-11-20 857

Jackie chan agwa muntege dwayne johnson mu 10 utari uzi mumafilime batorejwe muri hollywood
Soma Birambuye
...

2016-11-19 534

Ese Uzi Akamaro nk'Intoryi Mu Mubiri Wawe?
Soma Birambuye
...

2016-11-18 488

Sobanukirwa n'akamaro ko gukora imyitozo ngorora mu biri
Soma Birambuye
...

2016-11-13 2093

Bimwe mu bintu wakora kugirango wirinde kwibagirwa birengeje urugero
Soma Birambuye
...

2016-11-10 1267

Hehe no Kwa Muganga!Dore Uburyo Bushya Bwo Kwipima HIV Ukoresheje USB
Soma Birambuye
...

2016-11-05 2012

Ese kuki abakobwa b'iyi minsi baterwa ipfunwe no kwitwa isugi?
Soma Birambuye
...

2016-10-22 1815

Niba Utinya Kubwira Umukobwa ko Umukunda Iga Gukora Ibi.
Soma Birambuye
...

2016-10-22 1201

Umukobwa Nakubwira aya magambo jya wumva imbusane Yayo.
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha