00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na ndacyayisaba   hubert
November 26, 2016   saa  02:13:50

Zimwe mumpamvu zitera indwara yo kudashaka imibonano mpuzabitsina kumuhungu

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Ikibazo cyo kudashaka imibonano mpuzabitsina ku muhungu (kudashyukwa) kirangwa no kudakomera bihagije kw’igitsina cye.

Ubusanzwe, ngo iyo umugabo ashatse imibonano mpuzabitsina, imitsi yo mu gitsina yuzuramo amaraso, hanyuma bigatuma gikomera ari byo bituma abasha gukora imibonano mpuzabitsina n’umugore bari kumwe.

Iyo umuntu afite uburwayi, ngo igitsina cye ntigikomera bihagije bityo  gukora imibonano mpuzabitsina ntibishoboke.

Nk’uko bitangazwa na Doctissimo.fr, ngo iyi ndwara igera ku bagabo miliyoni 152 mu isi yose. Ubushakashatsi bwagaragaje ko uko inyoko muntu isaza, ngo abagerwaho n’iyi ndwara bazikuba kabiri kugeza mu mwaka wa 2025.

Hari impamvu nyinshi zitera indwara yo kudashyukwa, zimwe zishingiye ku buzima bwo mu mutwe no mu mitekerereze, izindi zikomoka ku miterere y’umubiri. Zimwe mu mpamvu zikomoka ku miterere n’imikorere y’umubiri ni izi zikurikira:

 

Impamvu zikomoka ku mitsi

 

Ibintu byose bishobora kubangamira imitsi bishobora no kugira ingaruka ku gitsina cy’umugabo. Gusa nk’uko bitangazwa na Doctissimo.fr ngo ikibazo cya athérosclérose, ni ukuvuga imyivumbagatanyo mu gukomera no koroha kw’imitsi ngo ni yo mpamvu ya mbere itera ikibazo cyo kudashyukwa.

Ibindi ni umuvuduko ukabije w’amaraso, itabi, ndetse na diyabete ituma ibyago byo guhura n’imyivumbagatanyo mu mikorere y’igitsina byiyongera.

 

Impamvu zikomoka ku misemburo

 

Iyo umugabo atangiye gusaza, umusemburo wa testosterone uragabanuka. Uyu musemburo iyo ugabanutse utuma ubushobozi bw’umugabo bwo gukora imibonano mpuzabitsina na bwo bugabanuka, gutakaza ubunini bw’imikaya, gutakaza ireme ry’amagufa, kubura imbaraga byose biherekezwa n’imyivumbagatanyo mu mikorere y’igitsina.

 

Impamvu zikomoka ku mitsi y’ubwonko

 

Ibibazo bimwe by’imitsi y’ubwonko n’ubwonko ubwabwo bishobora gutuma umugabo agira ikibazo cyo kudashyukwa. Bimwe muri ibyo bibazo bishobora kuba impanuka y’imitsi y’ubwonko, kwangirika kw’imitsi ihuza ubwonko n’igitsina, kubagwa nabi n’ibindi.

 

Inkomoko y’imiti

 

Imiti imwe n’imwe ishobora kuba impamvu y’imyivumbagatanyo mu mibonano mpuzabitsina ku mugabo. Ishyirwa mu majwi cyane ni imiti y’umuvuduko w’amaraso ukabije, imiti ivura ibibazo by’imisemburo, imiti ihabwa abafite agahinda gakabije, irinda kugagara, n’iyindi.

 

Impamvu zikomoka mu myitwarire n’imitekerereze

 

Impamvu zikomoka ku myitwarire n’imitekerereze ni nyinshi kandi zigendana n’imiterere y’umuntu ku giti cye, ariko higanjemo nk’umunaniro ukabije, agahinda gakabije ndetse n’ubwoba.

Bishobora guturuka kandi ku makimbirane hagati y’abantu babiri bakundana cyangwa abashakanye, kuba uwo mwashakanye yakwitwaraho nabi akanagusuzugura mu buryo buhoraho, gutandukana, kwicira urubanza nyuma yo guca inyuma uwo mwashakanye, cyangwa se na none urupfu rw’umugore wawe.

Gusa ngo mu gihe kudashyukwa bikomoka gusa ku mpamvu zo mu mitekerereze n’imyitwarire uzabibwirwa n’uko nijoro na mugitondo bwo bishoboka.

Ngo inshuro nyinshi ikibazo cyo kudashyukwa gikomoka ku mpamvu z’umubiri, n’iz’imitekerereze n’imyitwarire zivanze, ari yo mpamvu umuntu aba akwiye gushakira hose.

Uburyo bw’ibanze bwo kuvura ubu burwayi, ngo ni uko umurwayi yatinyuka kubuganirira muganga cyangwa se akemera ko inshuti ze zimuha ubufasha.

Ubu burwayi ngo bushobora gukizwa n’ibiganiro n’abaganga b’inzobere mu by’imibonano mpuzabitsina,cyangwa se ab’imitekerereze n’imyitwarire (psychologues) ndetse hakaba n’imiti mu gihe bwatewe n’impamvu zikomoka ku mubiri.

 


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2016-11-26 381

Wari uziko abanyarwanda bagenda barushaho kuba bagufi?
Soma Birambuye
...

2016-11-20 857

Jackie chan agwa muntege dwayne johnson mu 10 utari uzi mumafilime batorejwe muri hollywood
Soma Birambuye
...

2016-11-19 534

Ese Uzi Akamaro nk'Intoryi Mu Mubiri Wawe?
Soma Birambuye
...

2016-11-18 488

Sobanukirwa n'akamaro ko gukora imyitozo ngorora mu biri
Soma Birambuye
...

2016-11-13 2093

Bimwe mu bintu wakora kugirango wirinde kwibagirwa birengeje urugero
Soma Birambuye
...

2016-11-10 1267

Hehe no Kwa Muganga!Dore Uburyo Bushya Bwo Kwipima HIV Ukoresheje USB
Soma Birambuye
...

2016-11-05 2012

Ese kuki abakobwa b'iyi minsi baterwa ipfunwe no kwitwa isugi?
Soma Birambuye
...

2016-10-22 1815

Niba Utinya Kubwira Umukobwa ko Umukunda Iga Gukora Ibi.
Soma Birambuye
...

2016-10-22 1201

Umukobwa Nakubwira aya magambo jya wumva imbusane Yayo.
Soma Birambuye
...

2016-10-22 822

Ese Kohereza Amafoto wambaye Ubusa kuri Interineti ni icyaha? Mungire inama nisanze narayohereje.
Soma Birambuye
...

2016-10-15 551

Kutavuga rumwe ku ibihugu ntibyahungabanya umubano w'urubyiruko
Soma Birambuye
...

2016-10-14 411

Depute Nyandwi Desire witabye imana yari muntu ki?
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha