Yasuwe : Inshuro 11785 |  Ibitekerezo: 6 |  Aho ariho: U.S.A(United States of America)

Biteye Agahinda! Gufungirwa I Guantanamo Birutwa no Gupfa. Irebere nawe.

  


By  Leonce   Ukurikiyimfura   | November 26, 2016   saa  11:15:46

Iyi gereza ibarizwa mu majyepfo y’iburasirazuba bw’igihugu cya Cuba mu ntara ya Guantanamo , n’ikirwa cyamenyekanye kubera iyi gereza , ariko n’ubwo ari muri Cuba , aka kace kari mu maboko ya USA.

Gereza ya Guantanamo yagize amateka akomeye cyane nyuma y’ibyagendaga biyivugwaho harimo kuba hafungirwa abacyekwaho ibyaha by’iterabwoba ndetse hakanavugwa iyica rubozo rikomeye kumfungwa , ibyo byanatumye imiryango irengera ikiremwa muntu ku isi isaba ko hafungwa ariko nanubu ikaba igihari.

Nyamara  Perezida wa Leta Zunze Ubumwe Za Amerika ucyuye igihe Barack Obama yashatse ko iyi gereza yafungwa ariko ntibyahabwa agaciro.

Perezida Obama yongeye kwemeza ko mu mwaka wa 2017 iyi gereza igomba gufunga imiryango yayo, kuwa kane tariki ya 22 Gicurasi 2014 Abadepite ku bwiganze bw’Abarepubulike batoye umwanzuro uburizamo icyi cyemezo cyo gufunga imiryango ya Guantanamo na nubu ikibarizwamo abarenga 154.

Obama arinze ava kubutegetsi,  hatarafatwa icyemezo cy’uko iyi gereza igomba kuvanwaho, nyamara Donald Trump Umusimbuye akaba ntacyo yabitangajeho mu gihe yiyamamazaga. Mu gihe ikigo gishizwe uburenganzira bwa Muntu gikomeje kugaragaza ko kitishimiye ibihakorerwa.

Dore amwe mu mafoto agaragaza ibikorwa bya kinyamaswa bikorerwa abahafungiye:

iriba24 ltd
Aha barimo bamutera imiti ituma ababara cyane

iriba24 ltd
Buri Gitondo babajomba urushinge mu maso

iriba24 ltd
Imbwa nizo bakoresha mu kubarya mpaka bapfuye

iriba24 ltd
Umuntu umwe afatwa n'abasirikare babiri

iriba24 ltd
Dore uko birirwa bameze

iriba24 ltd
Dore imiti babatera

iriba24 ltd
Ntaho bacikira reba ukuntu hazitiye

iriba24 ltd
Dore ibigozi babakururamo


IZINDI NKURU »


Umwanya wa Comment
                                                                       
  •  

Ibitekerezo byanyu kuri iyi Nkuru
Izina:Mugisha
umujyi:kabarore
November 29, 2016
birababaje kubona umuntu ababaza mugenzi we bigeze hariya.nabo bibaze igihe bazakorerwa nkibyo bakora.biteye agahinda kbx.

Izina:Nshimiyimana Emm
umujyi:Kigali
November 27, 2016
Ngembona Ntagerezanimwe Ibanziza. Icyakwereka Iyobita Kwakabuga. Irigikondo. Kigali Najyanwemo Mfite Imyaka Cumi Nitatu Ngondigisambo Ruharwa Nyamara Icyogihe Nambukaga Imihanda Yanyabugogo Mama Ankuruye Ukuboko Ariko Ubugome Nahaboneye Mubwanabwange Sinzabwibagirwa Sinarinziko Impumyi Ifungwa Ngoyasabye Murimake Ntaheza Hisi !

Izina:Nina
umujyi:kigali
November 27, 2016
Ibi ni sawa. Natwe uwaduha aho dufungira interahamwe hameze nkaha maze tukajya tubakorera nkibi ndetse biruseho. Abo ba terroristes se bo ko mutaba muvuze amabi bakorera USA n'isi muri rusange. Mujye mukoma urusyo mukome n'ingasire.

Izina:ngabo
umujyi:muusanze
November 27, 2016
Mbega weevmukomeze mutugezeho ayo makuru ni ubwenge naho Trump we ntacyo azakora kbs abantu barimo gukore ibibi loni ireba pe birsbabaje

Izina:kkk
umujyi:kgl
November 26, 2016
ahubwo wowe ntabwo ubizi!!! iriya torture wavuze ngo babajomba urushinge mu maso wibeshye biriya babyita waterboarding ngo niyo torture yambere mbi aho bagupfuka agatambaro mu maso ubundi bakagusuka amazi mu myanya yubuhumekero kugeza igihe utaye ubwenge babanje kukuryanisha ugaramye

Izina:Nkubitoyimanzi Anaclet
umujyi:Rwamagana
November 26, 2016
ibi bintu birababaje ababifitiye ubushobozi bavuganire ikiremwamuntu iriy gereza ifungwe.


Close