Yasuwe : Inshuro 2220 |  Ibitekerezo: 0 |  Aho ariho: Isi muri Rusange

Nyamara, Interineti Twazaniwe Izadukoraho, Usomere nawe Ibyituzaniye!

  


By  Leonce   Ukurikiyimfura   | November 23, 2016   saa  11:53:23

Ubushakashatsi bwagaragaje ko, uko urubyiruko rukomeza Gukoresha imbugankoranyambaga , ariko rukomeza  kwikururira ibibazo bikomeye birimo no guta umutwe ndetse bamwe bakanasara, abandi bakiheba.

Nk’uko umwe mu Itsinda ryakoze ubwo bushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, Brain A Primack, yabitangaje ngo hatagize igikorwa Urubyiruko rwarwara indwara y’Ubusazi ndetse no Kubura imbaraga bitewe no kwiheba.

“ Imbuga za Interineti kugeza ubu zabaye uburyo bworoshye bwo gutumanaho, hagati y’abantu batandukanye , ubwo rero birasaba ko ababyeyi baganira n’abana babo , ndetse bakabatoza imikoreshereze y’izo mbuga kuko ahazaza h’urubyiruko hazaba habi, kuko hazabaho indwara y’Ubusazi ndetse no kwiheba kwinshi mu rubyiruko”

Ubwo bushakashatsi bwakorewe kurubyiruko rurenga 1787 mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe Za Amerika ku bantu bari hagati y’imyaka 19 na 32. Ndetse bagaragaza  imbuga zikunzwe gukoreshwa ko ari izi: Facebook, YouTube, Twitter, Google Plus, Instagram, Snapchat, Reddit, Tumblr, Pinterest, Vine na LinkedIn ndetse na Whatsapp.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko nibura urubyiruko rukoresha izo mbuga za interineti mu masegonda 61 ndetse abarenga 30 bagafungura inkuta mu cyumweru kimwe.

Igiteye ubwoba ngo ni uko  kimwe cya kane mubakoreweho ubushakashatsi bagaragawe ho izo  ndwara. Gusa barangiza bagaragaza igitera iki kibazo ndetse bakanatanga n’inama ku rubyiruko.

  "Akenshi bikunze kuba bitewe n’imyaka y’umuntu, icyo akunda, ndetse n’ umubano afitanye, n’abandi . ubwo rero ababyeyi ndetse n’urubyiruko bagomba  kumenya imikoresherezwe y’izo mbuga ndetse hakabaho ubutabazi igihe habonetse ibimenyetso. 


IZINDI NKURU »

  • Ese Wibaza Impamvu Udatera Imbere Nk'abandi? Dore Icyatuma Ugera Ku Ntego Zawe

    Komeza uyisome »

  • Wari uziko gukoresha telefoni igihe kirekire bishobora gutera ubugumba ku bagabo?

    Komeza uyisome »

  • Wari Uziko Gusomana Byanduza Bagiteri Zirenga 700 ku Masegonda 10 Gusa.

    Komeza uyisome »


Umwanya wa Comment
                                                                       
  •  

Ibitekerezo byanyu kuri iyi Nkuru
Nta gitekerezo kirajyaho bimburira abandi!

Close