00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Leonce   Ukurikiyimfura
November 18, 2016   saa  11:24:33

Ese Wibaza Impamvu Udatera Imbere Nk'abandi? Dore Icyatuma Ugera Ku Ntego Zawe

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

 Muri iki gihe gufatisha ubuzima si ibintu byorohera buri wese, ndetse bikunze kuba inzozi kuri bamwe. Abantu benshi ubu bamaze kwiheba kubera gutsindwa n’ubuzima, umubare mwinshi w’urubyiruko wamaze kwiheba maze ufata umwanzuro wo kwishora mu biyobyabwenge kubera gutsindwa n’ubuzima.

Nyamara ntibaziko hari isomo rikomeye ushobora gukuramo ndetse rikagufasha kugera ku ntego zawe , igihe utsinzwe rimwe ntugacike intege ahubwo komeza ugerageze.

Dore bimwe mu bintu ushobora gukora bikagufasha kugera ku ntego zawe.

Shaka Intsinzi kandi ubyishimiye.

Gutsinda mu buzima ntago ari ibintu bipfa kwizana cyangwa ngo ni imibare ku buryo uzateranya ukabona igisubizo, ahubwo gutsinda biraharanirwa ndetse bigashyirwaho umutima. Niba ufite akazi gakore neza wishimye utakinubira kazakugeza ku keza  ubashe kugira icyo ugeraho.

 Kora ibikurimo kandi ubikorane umurava.

Hari ubwo usanga umuntu akora ibintu bitamurimo ndetse akanabikora nabi, hari ubwo ushobora kujya mu bucuruzi nyamara bitakurimo, wenda wakabaye  Umwarimu. Gerageza kumenya impano ufite yo gukora ikintu runaka bizagufasha kugera ku ntego zawe.

Gira Intego mu Buzima n’Ubushake bwo gukora cyane.

Muri iyi minsi   abantu barimo guhirwa ni abakora cyane ndetse bafite ubushake, niba wabyukaga saa mbiri ,byuka saa kumi n'imwe maze  ujye mu kazi kawe kandi ugakorane ubushake, nta kabuza uzagera ku ntego zawe.

Igira ku gutsindwa wigeze kugira mu buzima bwawe.

Niba warigeze gukora ibintu runaka ntibigende neza, byaba ari amahirwe ubu. Reba aho byapfiriye umenye impamvu zabiteye maze ziguhe isomo ry’icyo ugomba gukora uyu munsi. Wicika intege.

Niba ushaka gutsinda  ukeneye no gutsindwa ngo ubivanemo isomo.

Reka Ubwirasi ndetse no kwiyemera ko hari icyo wagezeho.

Ubwirasi ndetse n’ubwiyemezi ni bimwe mu mwanzi wo gutsinda ukomeye cyane. Igihe umaze kugira icyo ugeraho ugatangira kwibonamo umuntu wakataraboneka  ubwo Tayari uba utangiye no gutsindwa. Wipfusha ubusa ibintu ngo urirata ku bandi nyamara nta kintu wari wageraho.

Itegure gukora cyane bishoboka.

Gushyira imbaraga mu byo ukora niyo nzira ya mbere yakuganisha  ku ntego zawe mu buzima. Ubu benshi bafite icyo bagezeho ni abakoranye imbaraga ndetse n’ubwira naho abanebwe basarura imbagara gusa.

Ntukagire ubwoba bwo kugerageza gushyira mu bikorwa igitekerezo gishya ugize.

Hari ubwo uba uri rwiyemezamirimo uciriritse maze ukagira igitekerezo cyo kwagura ibikorwa byawe, maze ukagira ubwoba , Oya , wigira ubwoba ahubwo igihe kigucika.

Fata ikiruhuko mu byo ukora.

Gukora cyane ntibivuze kutaruhuka. Iyo uruhutse neza ndetse ukaryama bifasha ubwonko gukora neza ndetse ukabasha gutekereza cyane . ntugashake gukora utaruhuka kuko nabyo birica cyane.

Ibyo ni bimwe mu bintu wakora by'ingenzi byagufasha kugera ku ntego , mu kazi ukora kose waba wiga, ukorera abandi, wikorera cyangwa ukoresha.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2016-11-13 815

Wari uziko gukoresha telefoni igihe kirekire bishobora gutera ubugumba ku bagabo?
Soma Birambuye
...

2016-11-05 927

Wari Uziko Gusomana Byanduza Bagiteri Zirenga 700 ku Masegonda 10 Gusa.
Soma Birambuye
...

2016-11-03 716

Habonetse Umuti Utuma Abashakanye Badatandukana
Soma Birambuye
...

2016-10-30 598

Ese Ujya Ushwana Na Boss Wawe Ku Kazi? Dore Impamvu
Soma Birambuye
...

2016-10-28 1380

Abagabo Batangaje Ibintu banga ku Bagore Nyamara Bakabura uko babibabwira
Soma Birambuye
...

2016-10-21 572

Dore Ibimenyetso by'Uko Uwo Mwakundanaga Yamaze Kwibonera undi
Soma Birambuye
...

2016-10-05 670

Abakobwa Bemeje ko Amarobo(Robot) arusha Abantu Gukora imibonanompuzabitsina.
Soma Birambuye
...

2016-10-05 299

Mugabo irinde Gushyira Telefoni mu mufuko kuko bigabanya Intanga .
Soma Birambuye
...

2016-08-31 224

Ururimi rw'Igiswahiri rwagizwe Ururimi ry'Umuryango w'uburasira zuba.
Soma Birambuye
...

2016-08-14 448

Byinshi utazi ku Rurabo rwa Rose.
Soma Birambuye
...

2016-08-03 421

Kugira Umusatsi Mwinshi cyangwa Muke Tubikomora Kubo Dukomokaho.
Soma Birambuye
...

2016-07-08 373

Ese Kuki Visi Perezida wa USA Ahabwa Inshingano Ebyiri Gusa?
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha