00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Leonce   Ukurikiyimfura
November 03, 2016   saa  05:39:08

Ese Iyo Umwami Adatabarizwa Mu Rwanda, Byari Kuzacura Iki?

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

 Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuryango w’Umwami ryagaragaje ko Umwami  Kigeri wa V Ndahindurwa itabarizwa mu Rwanda nk’Uko abanyarwanda bakomeje babyifuza ndetse bikajyana n’umuco wacu wa kera ko buri mwami agomba gutabarizwa I rwanda.

Iryo tangazo rigira riti “ Umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste uramenyesha abanyarwanda bose, incuti n’abavandimwe ko umugogo w’umwami uzatabarizwa mu gihugu cyamubyaye, i Mwima ya Nyanza, aho yimikiwe, aherekejwe n’abanyarwanda yakunze ubuzima bwe bwose. Itariki n’imihango byo kumusezeraho bwa nyuma mukazayimenyeshwa mu minsi iri imbere.”

Ni nyuma y’uko itsinda ry’abahagarariye abo mu muryango w’umwami baba mu Rwanda bagiye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America aho Kigeli V yatangiye, kugira ngo bagirane ibiganiro n’abari muri Amerika, byarangiye bumvikanye ko umugogo w’umwami Kigeli V yatabarizwa mu Rwanda.

Ese Iyo ataza Gutabarizwa I rwanda byari kwitwa Iki?

Nk’uko amategeko y’umuco Nyarwanda abivuga buri mwami w’U Rwanda kabone n’iyo yatangiye ishyanga yagombaga gutabarizwa mu rwanda kuko bitabaye ibyo bikaba byafatwa nk’amahano.dore ko kugeza ubu abami bose batabarijwe mu Rwanda.

Gusa mu minsi ishize hari hakomeje gukwirakwizwa ibihuha ko umwami adashobora gutabarizwa I Rwanda.

Umwami Kigeli V yatanze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016 azize uburwayi bw’izabukuru. Yaguye mu Mujyi wa Oakton muri Leta ya Virginia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ese Umwami azasimburwa na nde nk’uko benshi bakomeje  kubyibaza, gusango yaba yarasize avuze uza musimbura. Reka rero dutegereze icyo abiru babivugaho


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2016-10-30 1613

Ese Guhoberana n' Umukunzi wawe Wari Uziko Bivura Indwara Nyinshi.
Soma Birambuye
...

2016-10-26 1361

sobanukirwa n'ingaruka zo kwikinisha ,nuko wabicikaho
Soma Birambuye
...

2016-10-25 1032

Sobanukirwa byinshi kubijyanye n’ibiremwa byitwa Madam Samaki.
Soma Birambuye
...

2016-10-13 249

Gisa Rwigema kuki Atazibagirana mu mitima y’Abanyarwanda?
Soma Birambuye
...

2016-05-18 208

Vatikani yavuguruje amakuru yurupfu rwa Papa Benedigito wa 16 yari yakwirakwijwe kuri interineti
Soma Birambuye
...

2016-05-18 196

Kicukiro: Mu isoko rya Karugira ngo Akarere karababeshye kabashyira mu kaga
Soma Birambuye
...

2016-05-18 270

Abayobozi bakuru ba Sonarwa barafunze
Soma Birambuye
...

2015-09-23 32

Minisitiri Nsengimana Jean Philbert yavuze ko ikoranabuhanga rikwiye gukomeza kuba umusingi witerambere
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha