00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Leonce   Ukurikiyimfura
November 01, 2016   saa  01:12:19

Yakozwe Mu Ntoki na Kagame None Byatumye Impano ye Ayibyaza Umusaruro.

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Ngo kuba perezida Kagame yarigeze kwishimira igihangano cye, ni byo bimutera imbaraga ku buryo no mu marushanwa y’imivugo n’indirimbo gakondo ku bumwe n’ubwiyunge yasojwe kuri uyu wa 31 Ukwakira, Uwababyeyi Viviane w’imyaka 12 wari uhagarariye akarere ka Nyamasheka yabaye uwa mbere mu mivugo ku rwego rw’ihihugu.

Nyumo yo kugaragaza kwigirira icyizere imbere y’imbaga, abo bahanganye ndetse n’akanama nkemurampaka, uyu mwana wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu kigo cya E.S.Tyazo, yaje guhiga abandi 29 maze ahabwa sheki ingana na miliyoni y’amanyarwanda (1,000,000 rwf).

Yahawe Sheke ya miliyoni y’amanyarwanda

Ubwo bari barangije kuvuga imivugo bategereje amanota, iriba24.com yegereye uyu mwana maze n’icyizere cyinshi agira ati: “mfite icyizere ko ndi butsinde nkaba uwa mbere. Nimara gutsinda nk’uko mbyizeye, amafaranga aravamo nzayokoresha mu guteza impano yange imbere.

N’aho ntabona igihembo, nzashaka ubundi buryo byo gushyira ubunyamwuga mu mpano yange. Nzajyana imivugo yange muri studio bayikorere record".

Tumubajije ku bijyanye n’aho akura icyizere n’imaraga, yagize ati: “ubwo perezida Kagame yasuraga akarere ka Nyamasheke, navuze umuvugo uramushimisha, ankora mu ntoki … Byaranyubatse, binyongerera icyizere mbese numva ko nshoboye. Kuri ubu ndifuza kuzakorwa mu ntoki n’abandi bakomeye nka we no ku rwego mpuzamahanga.

Twamubajije ijambo yaba yarabwiwe na perezida kuri iyo nshuro, atubwira ko ari ibanga. Akomeza avuga ko yizeye ko bazongera bagahura. Twabibutsa ko uyu mwana yatangiye gukoresha iyi mpano ubwo yari afite imyaka icyenda, aha yigaga mu wa gatanu w’amashuri abanza.

Yifotozanya n’abayobozi baje bamuherekeje

 

iriba24 ltd
 Viviane Umwana ufite imyaka 12

iriba24 ltd
Ahabwa Sheki ya Miliyoni
 


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2016-10-27 585

Jean Bosco Yubahirije Gahunda ya " Made in Rwanda "Maze Akora Kirida n'Imishito
Soma Birambuye
...

2016-10-25 636

Bob Dylan mukwegukana igihembo cy'amahoro mumwaka wa 2016 bitanze ubutumwa ki kubahanzi
Soma Birambuye
...

2016-10-11 501

Ni uwuhe munyarwanda uha akazi abantu benshi yarahereye kubuhinzi?
Soma Birambuye
...

2016-10-11 447

Menya umunyarwanda umwe rukumbi wanditswe muri Guness world Record
Soma Birambuye
...

2016-06-15 479

Lucy Mbabazi Umunyarwandakazi mu bagore 6 bateza imbere ikoranabuhanga muri Afurika
Soma Birambuye
...

2015-09-23 355

Biteganyijwe ko izitabirwa n abantu bagera ku 2500 bo muri Afurika no hanze yayo.
Soma Birambuye
...

2015-09-23 407

amagorane ari mu mushinga witegeko rigenga inzibutso mu Rwanda, rigiye gushyirwaho bwa mbere.
Soma Birambuye
...

2015-09-23 187

Abahanzi, abakora sinema, ababyinnyi bo mu matorero bagera ku 170 bahagurutse i Kigali berekeza i Nkumba mu Ntara yAmajyaruguru.
Soma Birambuye
...

2015-09-23 137

Umwanditsi w'amafilm JK Rowling yavuze ko hagiye gusohoka ikindi gice cya Harry potter gishya.
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha