00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na ndacyayisaba   hubert
October 28, 2016   saa  10:18:50

Menya ahantu 7 buri munyarwanda akwiye gukandagiza ikirenge

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

U Rwanda rumaze kwigaragaza mu ruhando rw’amahanga nk’igihugu cy’ubwiza

n’uburanga kamere, gitatswe n’imisozi miremire n’ahantu nyaburanga

higanjemo ibibaya n’imisozi myiza, inzuzi, imigezi, ibiyaga,

amashyamba n’ibindi byizanyaburanga bitandukanye

Henshi muri aha hantu nyaburanga tugiye kubabwira, kuhasura nta kiguzi

bisaba na gitoya ariko usanga Abanyarwanda bahidagadurira ari mbarwa.

1.Ikiraro cyo mu bushorishori bw’ishyamba rya Nyungwe

Nyungwe ifite imisozi miremire irimo uwa Bigugu ufite uburebure bwa

metero 2950. hari inyoni z’amoko 310 harimo amoko 26 asanzwe


iriba24 ltd

Muri iyi pariki hari urusobe rw’ibindi binyabuzima rw’ingeri zose,

inyamanswa ndetse n’ibimera.

Muri iyi pariki kandi niho hubatswe ikiraro cyo mu bushorishori kizwi ku izina 

rya "Canopy Walkway" nacyo kiri mu bikurura ba mukerarugendo benshi 

mu Rwanda.

Iyo ugiye gusura iyi parike kandi, ubasha kubona igihingwa cy’icyayi,

kimwe mu bintu bihingwa byiza bigaragaza ubwiza bw’u Rwanda.

2.Kibeho

Gusura Kibeho iri ku musozi wa Nyarushishi mu Karere ka Nyaruguru ho

Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda byaba kimwe mu bitekerezo byiza

byo kurushaho kumenya neza ibijyanye n’amabonekerwa

yahabereye mu 1981.

Wamenya neza uko Bikiramariya yagiye aganira mu bihe binyuranye

n’abakobwa batatu; Alphonsine Mumureke, Natalie Mukamazimpaka na

Marie Claire Mukangango bo mu ishuri ryisumbuye ry’ i Kibeho riyoborwa

n’ababikira bo mu Muryango wa Benebikira

iriba24 ltd

 Kibeho ni umujyi muto ariko watoranyijwe ku mugabane wose wa Afurika,

ukaba ari wo ushyirwaho ishusho ya Yezu Nyir’Impuhwe ifite uburebure

bwa metero esheshatu (6), igapima ibiro magana cyenda na mirongo itanu

(950 kg), ubusanzwe igaragara kuri buri mugabane mu yigize isi, muri

Afurika ikaba iri i Kibeho.

Ni heza, hari amahoteli n’ibindi bikorwa byorohereza ba mukerarugendo

kandi hagufasha kugira byinshi wiyungura n’ibyo uhindura mu kwemera

kwawe urushaho kwegera Imana mu masengesho.

Igihe cyose wahasura ariko bikaba byiza kuhajya kuwa 15 Kanama kuko

ari wo munsi mukuru hizihirizwa ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya

hakoraniye imbaga nini y’abantu baba baturutse imihanda yose.

3.Ingoro Ndangamurage ya Nyanza- mu Rukari

Ni mu birometero 88 uvuye mu murwa mukuru wa Kigali. Ni mu Mujyi wa

Nyanza, aho bakunze kwita mu Rukari; niho hari amateka y’abami, aho

utambagizwa ingoro Mutara II Rudahigwa yatuyemo kandi yubatswe mu

buryo bwo hambere.

Ni ingoro ishamaje yubakishijwe ibikoresho bya Kinyarwanda nk’uko yari

imeze mu kinyejana cya 19.

iriba24 ltd

Uzashimishwa no kuhasanga inka zifite amahembe maremare z’inyarwanda

zizwi ku izina ry’Inyambo, kimwe mu by’ingenzi bigize umuco nyarwanda.

Ni ku gasozi gaturanye na Rukari kitwa Mwima, hari umusezero w’Umwami

Mutara III n’imva y’umugore we, umwamikazi Rosalie Gicanda.

4.Agace gashyinguwemo abami b’u Rwanda hafi ya bose

Mu mateka y’u Rwanda abami bagiraga aho bashyingurwa; hamwe muri ho

ni mu Murenge wa Rutare, akagari ka Kigabiro mu Mudugudu wa

Nyakavunga hari imva ya Rwabugiri n’umugore we Kanjogera waje

kuba umugabekazi ku 

Ngoma ya Yuhi IV Musinga nyamara usanga nta cyakozwe ngo aho hantu

hagirwe ahantu nyaburanga.

iriba24 ltd

 Bivugwa ko muri aka gace hashyinguye umubare munini w’abami

n’abagabekazi b’u Rwanda nubwo nta bimenyetso waheraho ubyemeza

uretse ibigabiro bikigaragara muri ako gace. Imva imwe igaragara

yubatse neza ni iy’Umwami Kigeli IV Rwabugili nk’uko twabibwiwe na

Mukantaganda Mariya umwe mu batuye muri aka gace.

5.Pariki y’Ibirunga

Ibi birunga byirengeye mu misozi miremire itatse uturere twa Musanze na

Rubavu, hamwe mu hantu hakunda gutemberwa na ba mukerarugendo

banyuranye.

Ibi birunga by’u Rwanda bihana imbibi n’ibirunga birimo ibyazimye byo muri

Congo nka Mikeno, Bisoke na Nyiragongo.

iriba24 ltd

Iyi pariki irimo kandi amashyamba y’amoko menshi y’ibihingwa n’ibiti birebire

bigize ubwiza n’uburanga bukurura abantu. Muri iyi parike harimo kandi

n’ibiyaga

birimo icya Burera n’icya Ruhondo hamwe n’indi migezi iteye amabengeza

kuyitegera uyireba.

6.Amashyuza

Amashyuza ni amazi agaragara mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu Karere

ka Rubavu asohoka mu butaka ashyushye, rimwe na rimwe atogota

nk’inkono 

imaze gufata umuriro.

Aya mazi afatwa nka bimwe mu byiza nyaburanga bitatse Akarere ka

Rubavu ndetse n’abaturage bakayakoresha nk’ikinyobwa kidasanzwe kuko

bemeza ko abavura indwara zinyuranye zirimo n’inzoka zo mu nda kandi ngo

amashyuza abavura amavunane, rubagimpande n’izindi ndwara, akaba ari

yo mpamvu usanga abantu b’ingeri zose bayidumbaguzamo, abandi nabo

bayavoma bayajyana mu rugo.

iriba24 ltd

7.Kwa Gihanga Ngomijana

Gihanga Ngomijana wategetse u Rwanda hagati y’1091-1124 hari amazi

yakoreshwaga mu kwimika abami b’u Rwanda.

U Rwanda rwagiye rutegekwa n’abami batandukanye kuva rwabaho

kugeza ubwo abanyamateka babagabanyamo ibyiciro bitatu bakurikije

ibihe: Abami b’ibimanuka, abami b’umushumi n’abami

b’ibitekerezo.

Abami b’Ibimanuka ni abakomoka kuri Shyerezo, Abami b’umushumi ni

abatazwi igihe bategekeye n’ibyabaye ku goma zabo, naho Abami

b’Ibitekerezo 

ni Abami bazwi neza igihe bategekeye n’ibyabaye ku ngoma zabo.

iriba24 ltd

Abami b’Ibimanuka bahera kuri Shyerezo bakagera kuri Kazi. Naho Abami

b’umushumi bahera kuri Gihanga cyahanze Inka n’Ingoma bakagera kuri

Cyilima I Rugwe. Abami b’Ibitekerezo ari nabo ba nyuma bahera kuri

Kigeli I Mukobanya bakageza ku Mwami wa nyuma w’u Rwanda 

 


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2016-10-28 180

U Rwanda ruri mu bihugu byashimiwe kuba bitaraheranwe n'ihungabana ry'ubukungu bw'Isi
Soma Birambuye
...

2016-10-14 286

U Rwanda ni rwo rubaye urwambere mu gukoresha indege nto za drone mubuvuzi
Soma Birambuye
...

2016-10-13 365

Ni uruhe rurimi rwongewe mu butegetsi bw'u Rwanda nyuma y'inama y'abaminisitiri?
Soma Birambuye
...

2016-10-12 212

Nubwo ingagi zigenda ziyoyoka ku isi,mu Rwanda ziriyongera umusubirizo?
Soma Birambuye
...

2016-10-11 390

Ese Igihugu cy u Rwanda Cyifashe Gute mu baperezida bakize muri Afrika.
Soma Birambuye
...

2016-07-09 207

Nyungwe Forest ku mwanya wa 3 mu bikurura ba mukerarugendo muri Afurika.
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha