00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na ndacyayisaba   hubert
October 26, 2016   saa  12:13:18

sobanukirwa n'ingaruka zo kwikinisha ,nuko wabicikaho

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Kuri iki kibazo cyo kwikinisha, twagirango tubabwire uko abantu babibona : Babivugaho ibintu bitandukanye bitewe n’imico yabo, ibihugu bakomokamo, imyemerere ku bijyanye n’iyobokamana n’ibindi.

Muri iyi nyandiko turibanda ku ngaruka zagaragaye ku bantu benshi kandi n’abaganga bakaba babyemeranywaho. Ikindi gituma twibanda ku ngaruka mbi zo kwikinisha ni uko zirusha uburemere inyungu ushobora gukuramo..turanaguka kandi kuburyo wakoresha murwego rwo kubyirinda.

Ingaruka zo kwikinisha

iriba24 ltd

I. Kurangiza vuba : Uko ugenda urushaho kwikinisha, niko ubushobozi bwo kuba wakora imibonano n’umugore cyangwa n’umugabo igihe kinini bugenda bugabanuka.

II. Kuba ikiremba : ibi biza bikurikiranye no kurangiza vuba, noneho ntubashe kongera kugira ubushake bwo gukora imibonano n’umugore wawe cyangwa undi muntu mudahuje igitsina.

III. Mu buzima busanzwe : Iyo umuntu amaze kokamwa no kwikinisha hari ibintu byinshi bihinduka mu mitekerereze ye. Utangira kwiyumvamo ko utari umugabo wuzuye, ugatangira kwisuzugura, abagabo bamwe banga no gushaka abagore kuko baba bumva ko ntacyo bazabamarira, batazabasha kubashimisha. Utangira gufata igihe wagakozemo ibindi ukakimara wikinisha, gutinya abakobwa no kutabasha kwegera abandi bagabo kubera kwisuzugura.

IV. Ku buzima bwawe:gutakaza imisatsi, kugabanuka k’ubushobozi bwo gufata mu mutwe, kurangara, kuzana ibikezikezi mu maso, gushidikanya cyane, kugabanuka k’ubwenge muri rusange. Kunanirwa cyane, kugabanuka kw’abasirikare b’umubiri,n’ibindi.

Twababwira ko izi ngaruka hamwe n’izindi tutavuze haruguru aha zitazira rimwe zose cyangwa ngo zize ku muntu wese wikinisha. Akenshi izi ngaruka zigaragara kubantu bikinisha cyane, inshuro nyinshi kandi bakabimaramo igihe kirekire (urugero kwikinisha kabiri ku munsi mu gihe cy’imyaka itatu kugera kuri itanu.)

Hano bavuga ko umuntu ageze ku rwego rwa “addiction”, abaganga b’inzobere mu ndwara zo mu mutwe bakaba babyita “obsessive compulsive disorder” mu ndimi z’amahanga. Hano umuntu aba yumva ashaka kwikinisha igihe cyose.

Kugabanuka k’ubushobozi bwo gufata mu mutwe : iyo umuntu yikinisha agasohora, habaho kwiyongera kw’imisemburo bita acetylcholine, dopamine na serotonine mu mutwe. Iyi acetylcholine iyo irenze urugero rusanzwe mu mutwe, niyo itera : kwibagirwa, kugabanuka k’ubushobozi bwo gufata mu mutwe n’ibindi.

Ku kibazo cy’ubuzima bw’imyororokere : ntago kwikinisha bituma umuntu atabyara iyo akibasha kuba yakora imibonano mpuzabitsina agasohora.

Nubwo twabonyeko kwikinisha bishobora kugira ingaruka ku mibanire yawe n’uwo mwashakanye, ushobora kwifashisha kwikinisha kugirango wirinde abagore, nibyiza ariko ikibazo n’uko numara gushaka uwawe mugasezerana, ushobora kuzaba waramenyererye kubonera ibyishimo mu kwikinisha, bibe byatuma utabasha kwita ku mugore wawe.

Iki ni kimwe mu bituma ingo zisenyuka. Nubwo hari abantu babona ko kwikinisha iyo bikozwe mu rugero ntangaruka bigira, ariko twabonye ko akenshi bishobora kugera aho utakibasha kubireka bikaba byateza ingaruka zirenze akamaro byakugiriraga

Ni gute wabyirinda

iriba24 ltd

Benshi bajya bibaza bakanaterwa impungenge n’ikibazo cyo kwikinisha gikunze kuba ingeso, bibaza n’icyo bakora ngo babicikeho burundu..

ububi bwo kwikinisha kubera iki gikorwa, amakuru atangaza  ko ho hari n’umusore uwo mu gihugu cya Bresil wikinishije kugeza ashizemo akuka.

Abantu benshi ariko bakomeje kwibaza bati ese umuntu yakora iki ngo agabanye cyangwa areke burundu kwikinisha?

Intambwe ya mbere ni ukugerageza kwibuza kubitekerezaho cyane mu gihe wumva bikujemo mu rwego rwo kugabanya inshuro wikinishaga.

Ku bijyanye n’imirire nabyo, ngo umuntu agomba kugerageza cyane kurya ibikomoka kuri soya kenshi, kandi akagerageza kwirinda kunwa ikawa nyinshi, kuko ikitwa caffeine dusanga mu ikawa gituma amaraso yihuta bigatera ubushake bwo gukora imibonano bwa hato na hato.

Abagabo bagomba kandi kwirinda kuryagagura. Aha ngo wakwirinda akenshi kurya utuntu tw’ubunyobwa ndetse n’ibihwagari, ahubwo ngo ku meza ugakunda gufungura ibikomoka ku mafi n’imboga.

Aha kandi umuntu agomba kugerageza kurya gake inyama zitukura z’inka cyangwa ihene, byanarimba ukazireka burundu.

Byaba byiza abakunda icyo kunywa bahisemo kujya binywera imitobe ikomoka ku mbuto. 


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2016-10-25 1926

Sobanukirwa byinshi kubijyanye n’ibiremwa byitwa Madam Samaki.
Soma Birambuye
...

2016-10-13 642

Gisa Rwigema kuki Atazibagirana mu mitima y’Abanyarwanda?
Soma Birambuye
...

2015-09-23 113

Minisitiri Nsengimana Jean Philbert yavuze ko ikoranabuhanga rikwiye gukomeza kuba umusingi witerambere
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha