00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na ndacyayisaba   hubert
October 12, 2016   saa  03:52:47

Nubwo ingagi zigenda ziyoyoka ku isi,mu Rwanda ziriyongera umusubirizo?

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

ibyegeranyo bitandukanye byasohowe,harimo n'icya world conservation congress cyagaragaje ko mu rwanda habarirwa 35%by'ingagi zo mu birunga,gusa ku isi haragaragara ukugabanyuka gukomeye kw'ingagi muri rusange..

Ihuriro mpuzamahanga ryita ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ryagaragaje ko hari ikibazo cy’igabanuka rikabije ry’ubwoko bw’inyamaswa bumwe na bumwe, cyane cyane ingagi.

Icyegeranyo cyasohowe na World Conservation Congress, kigaragaza ko hasigaye ingagi ibihumbi 80 ku isi gusa. Muri zo izigera ku bihumbi 24 zishobobora kwicwa na ba rushimusi.

Muri Afurika y’iburasirazuba habarurwa ubwoko bubiri bw’izi ngagi, ari bwo Beringei bunaboneka mu Rwanda, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) no muri Uganda. Hakaba n’ubundi budakunda kuba mu misozi, buboneka muri DRC na Uganda bubarirwa mu bihumbi bitanu.

Iki cyegeranyo kigaragaza ko muri DRC, mu myaka 20 ishize ingagi zagabanutseho ku kigero cya 70%.

Prosper Uwingeri, uhagarariye pariki y’igihugu y’Iburinga, yavuze ko ingagi zo mu misozi zo zidakendera ugereranyije n’izitari izo mu misozi zigaragara muri Congo.

Ati “Ingagi zo misozi ntizagabanutse ahubwo ziriyongera. Ariko hari ingagi zo mu bwoko bwa “eastern lowland gorillas” zagabanutse, cyane cyane muri Congo-Kinshasa.

Uwingeri avuga ko ingagi zo misozi ari zo zisurwa cyane na ba mukerarugendo, kuko zishimira kubona abantu.

Kugeza ubu habarurwa ingagi 800 ziba mu gace k’Ibirunga, aho u Rwanda rufite 304, Uganda ikagira 400 naho Congo-Kinshasa ikaba ifite izigera ku ijana.

Ku ruhande rw’u Rwanda,

ingagi zigenda ziyongera, nyuma y’aho hatangijwe umuhango ngarukamwaka wo “kwita izina” abana b’ingagi muri 2005. U Rwanda rumaze kwita izina abana b’ingagi 283 bibumbiye mu miryango 25.


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2016-10-11 598

Ese Igihugu cy u Rwanda Cyifashe Gute mu baperezida bakize muri Afrika.
Soma Birambuye
...

2016-07-09 293

Nyungwe Forest ku mwanya wa 3 mu bikurura ba mukerarugendo muri Afurika.
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha