Yasuwe : Inshuro 136 |  Ibitekerezo: 0 |  Aho ariho: Nyarugenge

Nyungwe Forest ku mwanya wa 3 mu bikurura ba mukerarugendo muri Afurika.

  


By  Leonce   Ukurikiyimfura   | July 09, 2016   saa  07:06:01

Nyungwe Forest iherereye mu  Majyepfo y'igihugu cy'U Rwanda  hafi y'umupaka w'igihugu cy' u Burundi  ahagana mu majyepfo,  Nyungwe kandi  ikaba ijya kwegera  Ikiyaga cya Kivu ndetse n'igihugu cya Democratic Republic of the Congo mu bururgerazuba.

Iyi pariki yemejwe ko ari pariki  nasiyonali  y'igihugu  mu mwaka wa 2004. Nyungwe Foreste  iri ku birometero 225 uturutse  mu mujyi w Kigali, 50km uturutse I Cyangugu ( Rusizi) naho 90km, uturutse I Butare.

Nyungwe forest ifite ubutumburuke bwa metero ziri hagati ya 1600 na 2950 , ikagira ikigero cy'imvura ya 1800- 2500 ku mwaka. Ngungwe Forest niryo shyamba rinini rigira imvura nyinshi ku geza ubu ku mugabane wa Afurika.

Bimwe mu bintu by'ingirakamaro ukwiye gusura muri Nyungwe Forest:

Umusozi wa Bigugu

Umusozi wa Kamiranzovu, ufite Kirometero13

 Ubwoko bw'inyamaswa butandukanye , nk'inkende, ingeragere, imparage, ndetse n'izindi. Sibyo kandi Nyungwe ifite ubwoko burenga 275 bw'inyoni bushimishije.

Nyungwe Forest ikungahaye ku bwoko bw'ibiti ndetse n'Inyamaswa ziberamo utasanga ahandi hantu  muri Afrika ndetse no ku Isi hose.  Nyungwe Forest kandi ni hamwe mu mashyamba yo muri  East or Centre of Africa  hasigaye ubutaka butoshye.

Iri  yamba rya Nyungwe rero rikaba riza ku mwanya wa 3 mu hantu nyaburanga hasurwa cyane ku mugabane wa Afurika. Kubijyanye n'imyakirire, ngo Nyungwe ifite amacumbi yicyitegerezo, ndetse hakaba serivisi nziza kandi yihuta, hari ibitaro byo ku rwego mpuzamahanga  bifasha ba mukererugendo kubungabunaga ubuzima bwabo.


IZINDI NKURU »


Umwanya wa Comment
                                                                       
  •  

Ibitekerezo byanyu kuri iyi Nkuru

Close