00:00:00 DEVELOPER : MEDO (+250)788 280 532 INJIRA IYANDIKISHE
Yanditswe na Vincent   Nsengiyumva
June 15, 2016   saa  08:30:31

Lucy Mbabazi Umunyarwandakazi mu bagore 6 bateza imbere ikoranabuhanga muri Afurika

Tweet
google+
Instagram
Whattsapp

Umunyarwandakazi Lucy Mbabazi yagaragaye ku rutonde rw'abagore bagera kuri 6 b'indashyikirwa ku mugabane wa Afurika mu guteza imbere ikoranabuhanga, guhanga udushya ndetse no guhanga umurimo bifashishije ikoranabuhanga.

Gahunda zo guhanga udushya zikomeje kugenda zigaragara hirya no hino muri Afurika ndetse no ku isi muri rusange bitewe n'uko internet iri kurushaho kwiyongera mu bihugu bya Afurika.

Iri koranabuhanga ntirifasha mu guhuza abaturage gusa kuko rinafatwa nk'inkingi y'iterambere ry'umugabane cyane cyane mu bihugu bituwe cyane.

Mu nama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga yiswe 'Afrobytes' yabereye i Paris mu cyumweru gishize, ikinyamakuru The Root  cyagiranye ikiganiro n'abagore b'Abirabura batandatu barimo n'Umunyarwandakazi Lucy Mbabazi, bose bagira uruhare mu mpinduka zo guteza imbere ikoranabuhanga kuri uyu mugabane babinyujije mu guhugura abantu, kubahuriza hamwe ngo bavumbure iby'ikoranabuhanga ndetse na bo ubwabo bagashora imari.

Aba bagore bari ku isonga yo guteza imbere ikoranabuhanga mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika, aho bafasha benshi mu kwihangira imirimo no guhanga udushya bifashishije umuyoboro wa internet.

Aba bagore uko ari batandatu harimo uwitwa Tayo Akimenyi,Sheilah Birgen wo mu gihugu cya Kenya, Maya Horgan Famodu, Ashley Lewis, na Lucy Mbabazi wo mu gihugu cy'u Rwanda, Ndetse na Haweya Mohamed

 

iriba24 ltd

Umunyarwandakazi Lucy Mbabazi mu rugamba rwo guteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika 

 

Mbabazi acunga u Rwanda, u Burundi na Malawi mu ikompanyi ya Visa mu gace ka Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara aho ashimangira ko iterambere ry'ubukungu mu karere rishobora kuzamuka binyuza muri za banki zishishikariza abazigana kubitsa no kubikuza hakoreshejwe telefoni ngendanwa no kwifashisha ikoranabuhanga mu rwego rwo kudahendwa mu ihererekanya ry'amafaranga.

Mbabazi kandi yanakoze nk'umujyanama w'umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB).

 


Izindi Nkuru Bifitanye Isano


...

2015-09-23 355

Biteganyijwe ko izitabirwa n’ abantu bagera ku 2500 bo muri Afurika no hanze yayo.
Soma Birambuye
...

2015-09-23 407

amagorane ari mu mushinga w’itegeko rigenga inzibutso mu Rwanda, rigiye gushyirwaho bwa mbere.
Soma Birambuye
...

2015-09-23 187

Abahanzi, abakora sinema, ababyinnyi bo mu matorero bagera ku 170 bahagurutse i Kigali berekeza i Nkumba mu Ntara y’Amajyaruguru.
Soma Birambuye
...

2015-09-23 137

Umwanditsi w'amafilm JK Rowling yavuze ko hagiye gusohoka ikindi gice cya Harry potter gishya.
Soma Birambuye

TANGA IGITEKEREZO

Amabwiriza

IBITEKEREZO BYANYU KURI IYI NKURU

Ntagitekerezo kirashyirwaho, Bimburira Abandi!

Kumenyekanisha

Kumenyekanisha